Digiqole ad

Inkuba yishe batatu, mu Kivuruga (2) na Nyagatare (1)

 Inkuba yishe batatu, mu Kivuruga (2) na Nyagatare (1)

Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe.

Hari ibishobora gukorwa umuntu akirinda gukubitwa n'inkuba
Hari ibishobora gukorwa umuntu akirinda gukubitwa n’inkuba

Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano ari umusore Denis Biziyaremye w’imyaka 25 na Uwera Clarisse w’imyaka 12.
Abandi babiri bari kumwe ngo bahungabanyijwe n’urusaku rw’iriya sake yo mu gicu ubu ngo bari kwitabwaho mu bitaro bya Nemba.
Uyu muyobozi avuga ko kuri uyu wa gatatu aha mu Kivuruga hateganyijwe inama y’abaturage bakongera kubwirwa ibyongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba kugira ngo birinde.
Ngo barashishikariza n’ababishoboye kugura imirindankuba.
Naho aba bapfuye ngo barashyingurwa kuri uyu wa gatatu aho bari batuye mu kagari ka Ruhinga.
Muri aka gace ni ahantu h’imisozi miremire bituma hashobora kenshi gukubitira inkuba.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza kandi ko ejo nimugoroba no mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare hari umugabo wakubiswe n’inkuba agahita ahasiga ubuzima.
Hari amakuru kandi ko imvura yaraye iguye mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’igihugu yangije inzu z’abaturage mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Mu kwezi kwa gatatu inkuba nibwo zakoze ibara mu gihugu aho zahitanye abantu 24 mu gihugu mu byumweru bibiri gusa.  
Iyi mibare yabaye minini kubera abantu 17 inkuba ziciye mu karere ka Nyaruguru mu cyumweru gishize harimo 14 bari mu rusengero rw’Abadiventiste mu murenge wa Nyabimata.
Mu kwezi kwa kane inkuba muri Gicumbi naho yahitanye abantu bane, barimo n’umukozi wa Compassion International yakubitiye mu biro agahita apfa.
Abantu babuzwa kugama munsi y’ibiti, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga na Radio mu mvura nyinshi, gutwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, gukoropa mu mvura no kugama ahadakinze mu mvura kugira ngo birinde inkuba.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish