Digiqole ad

17/7/94: Umunsi nk’uyu nibwo Gisenyi yabohowe bidasubirwaho

 17/7/94: Umunsi nk’uyu nibwo Gisenyi yabohowe bidasubirwaho

Nubwo tariki 04 Nyakanga ariyo ifatwa nk’itariki u Rwanda rwabohoweho hari ibice bimwe byarwo cyane Iburengarazuba byari bitarafatwa n’ingabo z’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Itariki nk’iyi mu 1994 nibwo Inkotanyi zafashe bidasubirwaho icyari Perefegitura ya Gisenyi. Imyaka 23 nyuma yabwo, ubuzima bwaho bwarahindutse cyane…

Gisenyi, imyaka 23 nyuma yo kubohorwa
Gisenyi, imyaka 23 nyuma yo kubohorwa

Perefegitura ya Gisenyi yari igizwe na Komini 10, uyu munsi mu 1994 hose harafashwe, Interahamwe zakoraga Jenoside n’ingabo za FAR na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’abaturage bamwe bo muri ibi bice bambukiye hakurya i Goma, bashyirwa ahitwa i Mugunga.

Nyuma ya Jenoside n’urugamba rwo kwihobora aha muri Gisenyi byari bikomeye kuko ingabo zambutse zakomeje kugaruka guhungabanya umutekano ziciye no mu baturage, intambara y’abacengezi yarakomeje nayo ariko irangira batsinzwe.

Umujyi wa Gisenyi na Rubavu muri rusange ubu ni ahantu abanyarwanda bataragerayo usanga bifuza kugera ngo baruhuke mu mutwe, ni umugi w’ubukerarugendo ukaba n’umujyi w’ubucuruzi ukomeye, wa kabiri inyuma ya Kigali.

Umuseke waganiriye na bamwe mu rubyiruko rukora imirimo itandukanye mu mugi wa Gisenyi ku iterambere ryawo n’imibereho yabo.

Shema Hirwa w’imyaka 32 avuga ko iterambere rya mbere bishimiye ari umutekano, ubundi akibuka uburyo mbere ya Jenoside muri Gisenyi hari Kaminuza imwe ya Mudende yari yubatse muri Komini Mutura, abenshi ngo kaminuza barambuka bakajya kwiga i Goma none ubu ngo abanyeCongo nibo baza kwiga muri Kaminuza eshatu ziri mu mujyi wa Gisenyi aho baba bizeye kwiga neza.

Judith Byukusenge  we yibuka uburyo muri Gisenyi hari umuhanda umwe wa kaburimbo uva ku bitaro bya Gisenyi ukagera ku kibuga cy’indege cya Gisenyi none ubu imihanda ya kaburimbo ikaba iri hafi ya hose muri Gisenyi bakaba banafite stade (Umuganda) yavuguruwe ikaba mpuzamahanga.

Justin Mutabazi w’imyaka 34 we yishimira kuba Gisenyi ari umugi uhora uhuze, abantu bakora ubucuruzi cyane kandi bakibeshaho, abantu benshi bahora baje muri uyu mujyi mu bukerarugendo ibi nabyo ngo bikongera amafaranga muri uyu mujyi.

Gisenyi irimo hoteli zigera kuri 25.

Hubatswe amavuriro ngo abaturage ntibivurize kure
Hubatswe amavuriro ngo abaturage ntibivurize kure

Mutabazi ashima kandi imikoranire n’imibanire y’umugi wa Gisenyi na Goma muri iki gihe ishingiye cyane kuri business n’umwuka mwiza w’imibanire uhari.

Innocent Kabanda wabaye muri uyu mugi imyaka myinshi mbere ya Jenoside n’ubu akaba ariho akiba, avuga ko abona uyu mugi ari mushya.

Ati “amazi n’amashanyari byari ibya bamwe ariko ubu ni ibya twese. Ibikorwa remezo byariyongereye ku buryo navuga ko Gisenyi ari nshya.”

Umugi wa Gisenyi wateye imbere bigaragara mu myaka 23 ishize uhereye ku munsi nk’uyu mu 1994, gusa haracyari urugendo kuko hari ibitaragerwaho mu bikorwa remezo no mu mibereho myiza y’abaturage, cyane mu batuye ibice byo hanze y’umujyi bataragerwaho n’amazi meza, amashanyarazi n’imihanda myiza.

Abatuye Gisenyi bagenda barushaho gukangukira kugira isuku, bihereye mu bato
Abatuye Gisenyi bagenda barushaho gukangukira kugira isuku, bihereye mu bato
Stade Umuganda yaravuguruwe igirwa nziza cyane
Stade Umuganda yaravuguruwe igirwa nziza cyane

Photos/A.Kagame/Umuseke

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

 

Inkuru bijyanye udakwiye gucikwa:  Umunsi umwe w’ubuzima mu mujyi wa Gisenyi… Amafoto 100

 

11 Comments

  • Usibye ujya kukibuga se ntawajyaga kuri Brasserie wubatswe mbereya 1994?

    • Brasserie yubatswe 1959, itahwa n’umwami Mutara III Rudahigwa.

      • Ni byiza kuba yarazanye nawe iterambere mu gihugu yayoboraga mu gihe cye.

  • Uwaba yarageze ku Gisenyi muri za 1989-1992 akareba activités na mouvements abantu ibicuruzwa, byahabaga ubu iyuhageze wibaza ahwabantu bagiye bikakuyobera.Ugera ku Majyengu ugasanga nyuma ya 18h nta muntu mu muhanda ukazamuka umuhanda wose Hoteli izuba ukagera ku Kibuga guhera 20h haba mu cyumweru cyangwa week end usanga abantu bose bameze nkabikingiranye.

    • Iyo abantu bafite kandi bakaba bizeye amahoro bamera nk’intozi yaba mu minsi y’imibyizi cg muri week end !

  • Banyagisenyi, mujye muzirikana ko Umujyi wanyu wabohojwe tariki 17/07/94, ari bwo namwe mwabohotse n’ubwo abenshi mwari mwahunze.

    • Babohowe bari za Mugunga, bari kwiruka mu mashyamba hirya nohino muri Congo bamwe bageze Ubundu bari kubohorwa abenshi bagiye namaguru bagera Kongo Brazza abandi baarakomeza bagera centrafrica barongera baramanuka bagera South Africa..Aho hose bari barimo kubohorwa ubu bari kubohorwa muri Malawi, Zambia n’ahandi.

  • Niba na Gisenyi yari yaraboshywe noneho nta rondakarere ryabaga mu Rwanda mwaratubeshye.

  • Ntabwo byari byoroshye, ariko byari bikwiriye kandi byarashobotse!
    Dukomeze twibohore nizindi ngoyi zijyanye nabatubangamira mu ntambara yo kwiyubakira u “Rwanda Twifuza”.

    • Umunyarwanda ahari hose yibohore.Ari mumashyamba ya Kongo, ari mu Rwanda, ari muri Gabon, Cameroun Zambia twese ahoturi nk’impunzi dukomeze twibohore.

  • Byukusenge shyira ubwenge kugihe cg urigizankana!
    Ndakwibutsa ko gisenyi mbere ya 1994 hari kaburimbo. Umuhanda uvuye kubitaro ukanyura ahahoze gereza ukagera kukibuga nkuko ubivuze. Ko utavuga Umuhanda wavaga ahahoze hoteli méridien izuba ukagera kumupaka koronishe ?ko utavuga umuhanda wajyaga muburaseli kugera za kigufi kwa musenyeri bigirumwami?ko utavuga uriya wanyuraga ahahoze Bank ya kigali
    Ugakomeza ahahoze sonarwa ugakomeza0 koronishe kumupaka munini hafi yikivu?niba murinararibonye mujye muvugisha ukuri mureke kuyobya abato mutangaza amakuru atekinitse.dore nkuyumunyamakuru uramubeshye nawe aratubeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish