Digiqole ad

Rubavu: Abafungiye Jenoside baragenda bava ku ngengabitekerezo

 Rubavu: Abafungiye Jenoside baragenda bava ku ngengabitekerezo

Bamwe mu bagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri Gereza ya Rubavu bagera ku 2 051 bavuga ko nubwo bafite ‘club’ y’ubumwe n’ubwiyunge ibafasha kwiyunga n’abo bahemukiye, ngo n’ibyo babona hanze cyane cyane imibereho y’imiryango yabo nabyo bituma bahinduka.

Abagororwa muri Gereza ya Rubavu.
Abagororwa muri Gereza ya Rubavu.

Muri iyi gereza bafite ‘club y’ubumwe n’ubwiyunge’ irimo abagororwa bagera ku 1 800 yafunguwe ku mugaragaro tariki 15 Nzeri 2015. Iyi club ngo yagiye ihuza abakoze Jenoside n’abayirokotse bafunganye, ndetse no kwiyunga n’abari hanze.

Bazirushaka Boniface, uvuka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi ngo umutima we ukimara kumwemeza kwirega no kwemera icyaha no gusaba imbabazi, yandikiye abo yakoreye icyaha abasaba imbabazi, ndetse abatumaho ngo bazaze na hano bazimbe ku mugaragaro, ibyo twabifashijwemo n’abanyamadini, ijambo ry’imana rimaze kuducengera ntacyo twasize kuko kwirega no kwemera icyaha ni byiza kandi uratinyuka.

Ati “Abantu nakoreye icyaha twarazibasabye baziduha babivanye ku mutima,…ubu turasabana, imiryango yacu iri hanze ibanye nabo neza, abana bacu babanye nabo neza, abana b’abacitse ku icumu bajya mungo zacu ntibishishe n’abana bacu bagenderana n’abana bacu, n’abagore bacu bagafashanya. Baratubwiye bati twebwe imbabazi twarazibahaye, Perezida niwe usigaye kuzibaha.”

Bazirushaka avuga ko gukira icyaha cya Jenoside ari ukucyatura ku mugaragaro kandi ngo bigirira akamaro kanini.

Ati “Mbere twararaga turi kurotaguzwa abo twishe, ariko aho club ubumwe n’ubwiyunge igereye aha byaradutinyuye turatura turababarirwa.”

Bazirushaka akavuga ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika wahagaritse Jenoside kandi agatuma abo bakoreye ibyaha batihorera, nayo ibahindura.

Ati “Imiryango yacu ayirindiye umutekano n’ingabo z’igihugu, abana iyo batugezeho baje kudusura batubwira ko nta kibazo bafite barahinga bagasarura natwe bakadusagurira bakatugemurira.”

Bazirushaka Boniface
Bazirushaka Boniface

Kabarira Telesphore umaze imyaka 20 muri iyi gereza, yarireze yemera icyaha umutima we urabohoka. Yemeza ko ingengabitekerezo isa n’iyakamutse muri Gereza nubwo atemeza ko yahashize burundu.

Ati “Mbere club y’ubumwe n’ubwiyunge itarajyaho hari abantu bari bagifite iyo mitekerereze, iyo myumvire mibi ariko kubera ko club yahageze igatanga inyigisho n’amahugurwa zihagije ubungubu usanga abanyarwanda bahari bunze ubumwe.”

Abari muri iyi club kandi banatanga ubutumwa ku miryango yabo bakabakangurira kwiyunga, ndetse ngo banigisha abana babo ko ibyaha bafungiye babikoze, bakabasaba kwirinda kuzagwa mu ikosa nk’iryo baguyemo ry’urwango, ivangura, ingengabitekerezo n’ibindi.

Ndererimana Khaitan wavukiye mu cyari Komine Kayove, Perefegitura ya Gisenyi, ndetse akaba ari hafi gusoza igihano cye cy’imyaka 24 yakatiwe, avuga ko kuko ingengabitekerezo yonkewe kumashyiga igihe kinini, bituma hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko abasaza bakuriye mu matwara y’ishyaka Parmehutu.

Ndererimana Khaitan, ati “Bene abo basaza, unaniranye tumutwara buhoro kuko n’ubundi aravuga ati ndi mu gihano cyanjye, ariko tukamutwara buhoro tumwigisha kugira ngo bimuvemo igihe azaganira n’umwana, n’abaje kumureba ababwire aho tugeze, ba bana iyo bumvise ababyeyi babo barahindutse bituma wa mwana agenda yumva icyo se afungiwe, ntiyumve ko ari igihugu cyo kwanga umubyeyi we, ntiyumve ko ari ubwoko runaka bwanze umubyeyi we.”

Ndererimana Khaitan
Ndererimana Khaitan

Aba bagororwa bavuga ko iyo abana babo baje bakababwira ko basoje amashuri makuru na za Kaminuza, bakababwira ko bafite imirimo, n’ibindi byiza bya Leta iriho, ngo bituma benshi bagenda bava ku ngengabitekerezo ya Jenoside bafite.

Abacungagereza babana nabo umunsi ku wundi, bavuga ko aba bagororwa bagenda bahinduka, gusa ngo hakiri n’abandi bakibaswe n’ingengabitekerezo.

Aba bagororwa bakoze Jenoside bo muri Gereza ya Rubavu bari kwandika igitabo bise “Igihemu Gishishanya”, ndetse ngo bari gutegura na Film bizaza byiyongera ku zindi gahunda bagira zo kugaragaza ukuri kubyabaye nko ku munsi wo gusurwa cyangwa bagiye hanze.

Umusaza Kabarira Telesphore nawe abarizwa mur iyi club.
Umusaza Kabarira Telesphore nawe abarizwa mur iyi club.
Nshogozabahizi Emmanuel, umugororwa muri Gereza ya Rubavu ubarizwa muri Club y'ubumwe n'ubwiyunge.
Nshogozabahizi Emmanuel, umugororwa muri Gereza ya Rubavu ubarizwa muri Club y’ubumwe n’ubwiyunge.
Niyoniringiye Felix uyobora Club y'ubumwe n'ubwiyunge muri iyi gereza.
Niyoniringiye Felix uyobora Club y’ubumwe n’ubwiyunge muri iyi gereza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Usibye n’imfungwa se abanyarwanda bapfa kuvuga ibyiyumviro byabo bya politiki mu ruhame ni bangahe? Bafite ubuhanga bwo kureba icyo umuntu ashaka kumva bakaba ari cyo bamubwira, ngo basunike iminsi, cyane cyane iyo ari ushinzwe umutekano, umuyobozi cyangwa umunyamakuru.

    • Ntubarenganye barakanzwe kuko baziko imbunda ibitari kure.

  • Ngo barakanzwe? bande? Umuntu w’igikenya uba yaratemaguye ikiremwamuntu yakangwa nande cg n’iki? Abicanyi bafite icyo bafungiwe, mwe kujya mubivanga n’ibyo byiyumviro byanyu bya politique muhora muririmba. Gusa nyine mwaratunguwe, ubwo mwicaga inzirakarengane ntimwarimuzi ko umunsi umwe bizabagiraho ingaruka, niho rero Imana ibera Imana. Hari ikintu kimwe kijya kinsetsa. Muri genocide hari umuntukazi nigeze kumva avuga ngo n’Imana barayishe ngo nayo yajyanye n’abatutsi. Mu mutwe we niko yabyibwiraga, ariko uwanyereka aho ari ubungubu, niba akiriho cg yarapfuye, ariko ndacyeka ko atatinyuka gusubiramo iryo jambo. Nyagasani Yezu abane namwe!

    • @XXX, Imana yatura ite mu mutima wuje urwango nk’urwo ugaragaje mu nyandiko yawe? Iyo Mana basenga ikica abanzi, ni ya yindi ya gakondo cyanwa iyo mu isezerano rya cyera. Imana ikumurikira ikubwira gushinja abo utazi utarabona, aho nturiho uyibeshyaho? Ngo biragusetsa kubera ko hari abantu bavugaga ko n’Imana bayishe? Aho babeshyaga se ni hehe? Yezu ati: “Ibyo mwakoreye/mutakoreye umwe muri abo baciye bugufi, nijye mwabaga/mutabaga mubikoreye. Aha ntacyo wumvamo koko? Ni nayo vanjili yasomwe uyu munsi (06/03/2017), wagira ngo yari igamije kukumurikira by’umwihariko.

  • Imana se abantu ntibanayibambye ku musaraba ku mugaragaro! Ubwo biragutangaje iyo hari abavuga ko bayishe? N’inkozi z’ikibi zose, nta kindi ziba zikora kitari ugusubiza Yezu ku musaraba. Ariko abica Imana ntibashobora kuyibuza kuzuka. Byo rwose ntabyo bashobora. Niyo Mana tugira twese.

Comments are closed.

en_USEnglish