Tags : Parliament of Rwanda

Abadepite ntibumva ukuntu hashyirwaho ikigo kigahabwa inshingano zidafite isano

*Basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RICA cy’ubuzanenge n’ihiganwa mu bucuruzi, *Hon Ignacienne avuga ko nta handi ku Isi  bahuje ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi… Kuri uyu wa 21 Ukuboza, Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo ‘RICA’ kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa ry’ubucuruzi no kurengera abaguzi. Aba badepite bagize […]Irambuye

Ubundi kwigisha ntabwo ari ubucuruzi…- Min Musafiri

*Hon Ntawukuriryayo we ngo abona byicwa n’itegeko rigenga amashuri makuru… Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko muri iyi minsi uburezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga bwahindute ubucuruzi, akavuga ko bidakwiye kuko intego yo kwigisha ari ukuzamura ireme ry’umuryango mugari (ibyo yise ‘Social Motive’). Mu biganiro byo gusobanurira Abasenateri bagize Komisiyo […]Irambuye

Depite J. d’Arc ngo nta nzara iri mu Rwanda, ngo

Visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko ibyakunze kuvugwa ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ inzara atari byo ahubwo ko icyabaye ari ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi uhagije bigatuma abantu batabona amafunguro menshi nk’uko byari bisanzwe, bakabifata nk’ikibazo ariko atari cyo. Kuva mu minsi ishize mu bice bitandukanye, abaturage bakunze gutaka […]Irambuye

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

*Ku myanzuro y’Inteko ya EU yanenze u Rwanda, Hon J. d’Arc ati “Ntawabuza inyombya kuyomba” *Mukabalisa ngo ibi bya EU byatumye barushaho gufungura imiryango ku bifuza gusura u Rwanda, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille avuga ko uko Abanyarwanda bifuje ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakanatora ‘yego’ ku gipimo cyo hejuru muri Referendum, […]Irambuye

Sena yemeje umushinga wambura Police gukurikirana Iterabwoba, Iperereza, Gusaka,…

*Gusaka: Sen Tito ati “Ubwo police nishyiraho Roadblock ukanyuraho ntizagukora mu mifuka?” *Sen. Nepomuscene yibaza uko Police yarinda umutekano w’abantu igakomwa ku iterabwoba… Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe […]Irambuye

Imihigo ihuriweho: PAC ngo ibigo ntibyanganya amanota kandi hari ibyakoze

Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko bidakwiye ko ibigo byajya binganya amanota ku mihigo ihuriweho (joint imihigo) kuko hari uruhande ruba rwarakoze icyo rusabwa wenda bikaza gupfira ku rundi ruhande. Gusa basobanuriwe ko uyu muhigo uba uri no mu mihigo bwite y’ikigo ku buryo icyagaragaweho imbaraga nke gishobora kubiryozwa […]Irambuye

IMIHIGO y’ibigo n’uturere: PAC iti “Ntawe ukwiye guhiga ibyo ashinzwe

* Imyaka 10 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunga yo gusinya imihigo * Gusa nta tegeko ryayigengaga * Hari kwigwa umushinga w’itegeko ryayo * Iri tegeko rizagena ingaruka zirimo ishimwe n’ibihano Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko nta muyobozi ukwiye guhiga ibiri mu nshingano ze nk’uko bikunze kugenda, Minisiteri y’abakozi […]Irambuye

Impaka mu Bayobozi bakuru ku byiciro by’ubudehe nk’igipimo fatizo mu

Mu myanzuro yavuye mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene yateranyije Abasenaterei, n’abandi abayobozi barimo ba Minisitiri, abayobozi b’Intara, umugi wa Kigali n’uturere, kuri uyu wa 17 Ugushyingo aba bayobozi bemeranyijwe ko gutoranya abagenerwabikorwa bigomba gushingira ku bibazo bizahaza imiryango, birinda kugira icyo bavuga ku byiciro […]Irambuye

RCAA ishinzwe iby’indege za Gisivile igiye kunganirwa n’ikindi kigo

Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu nteko Ishinga Amategeko basuzumye umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisivili (RCAA) ushobora kuzagabanyiriza Inshingano iki kigo kikagumana ibyo gutanga amabwiriza yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, naho ibyo kuyashyira mu bikorwa bigahabwa ikindi kigo. Depite Bazatoha Adolphe uyoboye iyi komisiyo avuga ko business y’ubwikorezi bw’indege iri kwaguka bityo […]Irambuye

PAC isaba MINECOFIN gukurikirana akayabo gashyirwa mu bigo bitagenerwa ‘Budget’

*2014-2015, amavuriro, ibitaro,…hashyizwemo miliyari 233 zidakakurikiranwa, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo  bya Leta basaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kongera ababaruramari n’abacungamari mu turere kugira ngo bajye babasha gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga menshi ahabwa ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bizwi nka NBAs (Non Budget Agencies). Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje ko mu mwaka ushize […]Irambuye

en_USEnglish