Digiqole ad

Imihigo ihuriweho: PAC ngo ibigo ntibyanganya amanota kandi hari ibyakoze n’ibyacumbagiye

 Imihigo ihuriweho: PAC ngo ibigo ntibyanganya amanota kandi hari ibyakoze n’ibyacumbagiye

Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko bidakwiye ko ibigo byajya binganya amanota ku mihigo ihuriweho (joint imihigo) kuko hari uruhande ruba rwarakoze icyo rusabwa wenda bikaza gupfira ku rundi ruhande. Gusa basobanuriwe ko uyu muhigo uba uri no mu mihigo bwite y’ikigo ku buryo icyagaragaweho imbaraga nke gishobora kubiryozwa ku giti cyacyo.

Abadepite bagize PAC ubwo bakiraga RSSB muri 2015
Abadepite bagize PAC ubwo bakiraga RSSB muri 2015

Mu mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’imihigo uri gusuzumwa n’iyi komisiyo, ingingo ya Karindwi ivuga ku mihigo ihuriweho (joint imihigo), isobanura ko inzego zihuriye kuri iyi mihigo zigira inshingano zingana zo kugera ku musaruro ugamijwe kuri iyo mihigo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith wasobanuriraga Abadepite bagize iyi komisiyo iby’izi nshingano zivugwa muri iyi ngingo, yavuze ko atari ibikorwa.

Ati “…Ni responsibilities, ni ukuvuga ngo muri Joint Umuhigo ntabwo wavuga ngo ariko njye ibyo nari nshinzwe gukora narabikoze nta ruhare muri failure (mu gutuma utagerwaho) mfite. Iyo umuhigo utagazweho, inzego zose zishinzwe kuwushyira mu bikorwa ziba zatsinzwe.”

Minisitiri Judith avuga ko ibi byatekerejweho kugira ngo inzego zihuriye ku mihigo nk’iyi zijye zihwiturana.

Ati “Niba njye ndi gushyira mu bikorwa neza agace kanjye ariko mfite n’inshingano zo guhwitura mugenzi wanjye utagira icyo akora kugira ngo twese tugere kuri ya ntego.”

Iyi ngingo kandi ivuga ko buri rwego cyangwa ikigo kiba gifite icyo kigomba gukora kugira ngo uyu muhigo uhuriweho weswe ariko mu isuzumwa bigahabwa amanota angana kuko byose biba bifite uruhare rungana mu gutuma uyu muhigo ugerwaho.

Abadepite bagize PAC bakavuga ko ibi byaba ari akarengane kuko urwego cyangwa ikigo kimwe muri ibi biri mu mishinga ihuriweho gishobora gukora ibyo cyasabwaga wenda bikaza gupfa bigeze ku kindi.

Bavuga kandi ko ikigo gishobora kutuzuza inshingano zacyo bitewe n’ikigo bihuriye muri uwo muhigo bityo ko bidakwiye gushyirwa mu gatebo kamwe.

Depite Munyangeyo Theogene ati “Niba warateganyije ibikorwa, MINICOFIN ikavuga ngo izatanga amafaranga byaremejwe, uwo mushinga ntukorwe kubera sources (aho ukura amafaranga) ntacyo baguhaye kigaragara kuki bakunaniza. Ntabwo binyuze mu mucyo.”

Akomeza avuga ko buri rwego rugomba kuryozwa inshingano zarwo, ati “Ngo MINICOFIN ihanwe na MIFOTRA ihanwe utahembye abakozi kubera ko amafaranga utayabonye, wari kuyiha se?.”

Hon Munyangeyo akavuga ko uko iyi ngingo iteye ishobora kuzatuma hari urwego ruzajya ruvunisha izindi bihuriyeho muri iyi mihigo.

Iyi ntumwa ya rubanda yagarutse ku iringaniza ry’amanota azajya ahabwa ibigo bihuriye kuri iyi mihigo. Yagize ati “Amanota yo muri nursery  (amshuri y’incuke) ni ho bakunda kuvuga ngo mwese mwatsinze, ntabwo ari byo, hari abatsinzi kubera bakoze hari n’abatsinze kuko bagendeye mu kigare.”

Depite Karenzi Theoneste akavuga ko iki gitekerezo ari cyiza cyo gusaba ibigo cyangwa Minisiteri zihuriye kuri iyi mihigo ihuriweho kumva ko zifite inshingano zingana, gusa akavuga ko muri iri tegeko hagomba kugaragazwa uruhare rwa buri rwego kugira ngo ruzite ku byo rugomba gukora.

Minisitiri Judith Uwizeye wamaze impungenge aba badepite, avuga ko ikizajya gisuzumwa ari umuhigo atari ibikorwa byakozwe n’ibi bigo mu kugira ngo ugerweho.

Akavuga ko n’ubwo ibi bigo bizajya bifatwa kimwe kuri iyi mihigo bizajya biba bihuriyeho ariko ko hari ikiciro bizajya bigarazamo uruhare rwabyo.

Ati “Ya mihigo iri joint (ihuriweho) iri no mu mihigo y’urwego, ni ukuvuga ngo utarageze ku ntego bizajya bigaragara n’ubundi mu mihigo y’urwego.”

Min Judith akavuga ko kubazwa umuntu wagize uruhare mu gutuma wa muhigo uhuriweho utagerwaho ashobora kuzajya abiryozwa ku giti cye nk’uko uyu mushinga w’itegeko ubiteganya.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish