Tags : Parliament of Rwanda

Kunywana no kubandwa tubigaruye twakongera tukaba umwe-Sen. Narcisse  

*Min Uwacu Julienne abona atari ngombwa kugarura ibi,…Ngo hari Girinka,… Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage yagiranye na Minisiteri y’Umuco na Sport mu gusuzuma ihame ryo kurandura ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko hari imihango yakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere yacitse kandi yarashimangiraga isano Abanyarwanda […]Irambuye

Gicumbi: Abasenateri bakirijwe kutishimira ibyiciro by’ubudehe, Guterana ubwoba,…

Mu biganiro bamwe mu basenateri bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ubwo bari bamaze gukorana umuganda, abatuye muri aka gace babwiye aba bashingamategeko ko ibibazo birimo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye, guterana ubwoba hagati yabo babiregere inzego z’ibanze ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Aba baturage babwiye Abasenateri ko muri aka gace […]Irambuye

Hon Mutimura hari ibyo anenga ku rwibutso rwa Gisozi birimo

Kuri uyu wa 14 Werurwe Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016, Hon Zeno Mutimura yagarutse kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside, yanenze bimwe mu bikorwa byo mu Rwibutso rwa Kigali birimo ibigaragaza amateka akocamye asaba ko bikosorwa kugira ngo bitazakomeza kugira abo biyobya. Depite […]Irambuye

Abadepite ntibumva icyabuze kugira ngo ibibazo by’abarokotse birangire

*Abatarubakirwa, abana babuze inkomoko, imanza zitararangizwa,…Biracyahari, *Ibyifuzo byatanzwe ku muti w’ibi bibazo byanenzwe, *Bagize ibyo basaba Minisitiri w’Intebe, MINALOC, MYICT, MINISANTE, MINEDUC… Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside y’umwaka wa 2015-2016 igaragaza ko hari ibibazo by’ingutu bicyugarije abacitse ku icumu rya Jenoside birimo abatarubakirwa, […]Irambuye

Hon Bamporiki arifuza ko abatangiwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barega

*Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye […]Irambuye

Ngo buri mwaka hateganywa ayo kwishyura abakoraga muri komini ariko

*MINECOFIN ivuga ko abari abakozi ba komini bujuje ibisabwa bose bishyuwe Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hateganywa amafaranga yo kwishyura ibirarane by’abantu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini n’abahoze ari abarimu muri icyo […]Irambuye

WASAC ngo uwayikoreraga ni ‘Umujura’ , Abadepite bati “Mugomba kumuha

* Baganizi Rutirengagiza Jean ashinja WASAC guhonyora ubunganzira bwe bagafatiira ibye *Abayobozi muri WASAC barabusanya, hari uvuga ko nta gufatira kwabayeho undi akabyemera *WASAC ishinja uyu mugabo kwiba miliyoni 3.7 Frw, na we ngo bamurimo miliyoni 2.1 Frw… Ikigo gishinzwe amazi n’isukura, WASAC Ltd cyemera ko cyafatiriye amafaranga cyagombaga guha umwe mu  bari abakozi bacyo kubera […]Irambuye

2015/16: i Nyagatare abarimu 129 bahembwaga ari baringa…REB iti “ni

*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…” *Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi, *Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB, *REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo… Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho […]Irambuye

Abashora Leta mu nkiko bazajya batumizwa mu rubanza bahite banishyura

*Kubera gushorwa mu manza, muri 2009-2016 Leta yahombye asaga miliyoni 860 Frw, *Ngo uwareze Leta yaka indishyi ariko Leta ntizaka bigatuma ihabwa udufaranga ducye… Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage batangiye kumva ibisobanuro by’inzego n’ibigo bya leta  bivugwa muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016. Kuri uyu wa kabiri humviswe Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye

Kicukiro: Abadepite basuye Agakiriro babakiriza kutabona abakiliya

*Ngo abakorera hanze ni bo babatwara abakiliya… Mu gikorwa cyo gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere bikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu cyatangijwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko, kuri uyu wa 12 Mutarama Abadepite basuye abakorera mu gakiriro kari mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro basanganijwe ibibazo abakorera muri iri soko bahura na byo birimo kutabona […]Irambuye

en_USEnglish