IMIHIGO y’ibigo n’uturere: PAC iti “Ntawe ukwiye guhiga ibyo ashinzwe gukora”
* Imyaka 10 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunga yo gusinya imihigo
* Gusa nta tegeko ryayigengaga
* Hari kwigwa umushinga w’itegeko ryayo
* Iri tegeko rizagena ingaruka zirimo ishimwe n’ibihano
Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko nta muyobozi ukwiye guhiga ibiri mu nshingano ze nk’uko bikunze kugenda, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yo ikavuga ko abantu bakwiye guhiga ibyo bifuza kugeraho aho guhiga ibikorwa bazakora kuko n’ubundi baba barashyiriweho gukorera Abaturarwanda.
Ingingo ya 10 y’uyu mushinga igena uko ibikorwa byo mu mihigo bishyirwaho n’uko bikurikiranwa, igaragaza ko umuyobozi mu rwego cyangwa mu kigo runaka ari we uhiga, abo akuriye na bo bagahiga icyo bazakora kugira ngo bamufashe guhigura.
Mu biganiro byo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’imihigo, kuri uyu wa gatatu, Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu banenze abayobozi bahiga gukora ibisanzwe biri mu nshingano zabo.
Intumwa za rubanda za PAC zivuga ko abayobozi bakunze guhiga ibisanzwe biri mu byo bashinzwe gukora, bakavuga ko ari na byo byatumye mu minsi yashize ubwo habagaho kwisuzuma (batanga amanota) bigaraga ko benshi muri abo bayobozi bahiguye ku gipimo cyegereye 100%.
Hon Murumunawabo Cecile ati “ Inshingano koko ziba zanditse, ariko inshingano ni ikintu kinini cyane ku buryo nzagikora mu gihe cy’amasezerano runaka, ni ukuvuga ngo ibyo ni byo nshinzwe nk’umukozi wa Leta, ahubwo noneho buri mwaka ni iki kijyanye n’inshingano zanjye kizateza imbere iki kigo n’icyo ubuyobozi bwiyemeje kugeraho. Njye nibaza ko ntawe ukwiye gusinya imihigo y’inshingano ze. ”
Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Theoneste yifuzaga ko hazanwa ingero z’imihigo kugira ngo hasuzumwe niba zidahuye n’inshingano z’abayisinye, yavuze ko abantu bakwiye guhiga ibirenze ibisanzwe biri mu nshingano zabo.
Hon Karenzi wagendeye ku rugero rwo mu burezi, yagize ati “ Niba ndi directeur w’ishuri, ubusanzwe hatsindaga abana 90% muri grade I, ndashaka ko bizagera kuri 95%, kugira ngo bizagerweho ni uko hari ibyo ngomba gukora. Wa muyobozi w’ishuri ni iki gitandukanye n’ibiri mu nshingano ze nka directeur azahiga? Umwarimu se we wari usanzwe afite horaire y’amasaha atatu, ni iki azakora kidasanzwe?”
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye utanyuranyije n’ibi bitekerezo by’Abadepite byo kudahiga ibyo umuntu asanzwe ashinzwe gukora, avuga ko koko hari {abayobozi/abakozi} bafite imyumvire yo guhiga ibyo bashinzwe.
Yitangaho urugero, yagize ati “ Njye nkigisha, igihe cyose narahigaga ngo nzigisha kandi ari ko kazi kanjye nasabye, buri mwaka nkakora copy paste (agafata iby’ubushize).”
Min Uwizeye avuga ko imyumvire nk’iyi idakwiye umuyobozi wifuza gufasha igihugu kugera ku ntego kihaye, avuga ko umuntu atajya hanze y’inshingano ze ariko ko akwiye kugira ikintu gishya yinjiza mu mikorere ye ya buri munsi.
Avuga ko iri tegeko rishya risaba ko abayobozi bahiga umusaruro wifuzwa aho guhiga ibikorwa nk’uko basanzwe babigenza.
Ati “ Abantu duhige umusaruro aho guhiga ibikorwa kuko biratandukanye. Duhige ibyo twifuza kugeraho aho guhiga ibyo tuzakora.”
Iri tegeko rigena ishimwe cyangwa igihano cyo kwirukanwa mu mirimo
Ubusanzwe ababaye indashyikirwa mu kwesa imihigo bagenerwa amashimwe, naho abagaragaje intege nke bakanegwa bikaba aho.
Minisitiri Judith avuga ko iri tegeko rije kugena imicungire y’imihigo rizajya rigira ingaruka mbi cyangwa nziza ku bakozi bitewe n’uko bitwaye mu mihigo.
Ati “ Ingaruka zishobora kuba nziza cyangwa mbi, iyo umukozi yesheje neza imihigo ye agenerwa ishimwe, yaba yayesheje ku kigero giciriritse ariko kitari kiza rya shimwe ntarihabwe, yaba yayesheje ku kigero kiri hasi agasezerwa kuko biba bigaragara ko adashoboye.”
Gusuzuma umushinga w’iri tegeko birakomeje mu nteko ishinga amtegeko.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
ni danger imihigo yo muyiveho ntacyo imaze ni ugutekinika gusa
@ umuseke
Kuki mutari kwandika kuri Padiri Nahimana kandi mbona ku bindi binyamakuru ari inkuru ishyushye? Mwatinye se?
ngo birukanwa abatazajya besa Imihigo oya ibyo njye numva byaba Atari byiza ahubwo usaba ibisobanuro wasanga bidahari ugatanga amahugurwa kuko bishobora guterwa no kutamenya (nka Mayor wa Muhanga wasezeranyije ko nyabarongo izahindurwa urubogobogo) kandi twibuke ko abakozi bagira uburyo buteganywa n’itegeko bwo gushyirwa mu kazi
Ariko uyu mutegarugori rwose ubanza micro imugora. Ajye abanze yitoze gutanga amakuru naho ubundi ndabona atari ibye. Ubwo se ibi atangaje bihise bijya mu itegeko rishobora gutuma umuntu yirukanwa? Biratangaje iyo umuntu ngo wize amategeko avuga ibintu nk’ibi. ariko ubundi buriya we aba yemera ibyo avuga cyangwa nukugirango yrireho kabiri?
Harya we buriya ibyio ashinzwe arimo kubigeraho ra!!!!!!
biragoye iby’iki gihe. umukozi niba yakoze akazi yasabye uko bikwiye, noneho ibyo yahize(kuko ari inyongera kukazi ke) bikamunanira ntabwo akwiye kwirukanywa. ministre na PAC bongere bihe umwanya babitekerezeho neza.
Umuhigo burya ni icyo mushaka kugeraho ariko kukigeraho bisaba ko mukora ibi n’ibi. Niba rero hari akazi ka buri munsi mugomba guhiga kugakora neza bigahabwa wenda 50% noneho umuhigo nyawo ugahabwa 50%. Urugero niba utanga amazi, kuyatanga buri munsi ni akazi. Umuhigo ni ukuyageza kuri 85% uyuye wenda kuri 75%. Ibi bivuga ko akazi ka buri munsi kagusaba gushyiramo ingufu.
Ibi byose aba Badepite Na Minisitiri bavuga ni amagambo gusa barimo gukina nayo (ils jouent tout simplement sur les mots) naho ubundi ntabwo wahiga ibyo udakora, ntabwo wahiga ibyo udashinzwe, ntabwo wahiga ibitakureba kandi ibyo usabwa gukora bihari.
Buri mukozi aba afite inshingano zijyanye n’umwanya w’akazi ariho, ndetse n’urwego rw’akazi arimo. Ntabwo rero yahiga imihigo atibanze kuri izo nshingano zijyanye n’umwanya ariho n’urwego arimo.