Digiqole ad

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

 Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Hon Mukabalisa avuga ko Abanyarwanda bakomeje kuvuga ko batindiwe n’umunsi w’amatora

*Ku myanzuro y’Inteko ya EU yanenze u Rwanda, Hon J. d’Arc ati “Ntawabuza inyombya kuyomba”
*Mukabalisa ngo ibi bya EU byatumye barushaho gufungura imiryango ku bifuza gusura u Rwanda,

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille avuga ko uko Abanyarwanda bifuje ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakanatora ‘yego’ ku gipimo cyo hejuru muri Referendum, na n’ubu bakomeje kugaragaza ko banyotewe no gushyira mu bikorwa umugambi wabo muri uru rugengo, akavuga ko mu bitekerezo bagenda bakura mu baturage, bakomeje kuvuga ko ikibatindiye ari umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.

Hon Mukabalisa avuga ko Abanyarwanda bakomeje kuvuga ko batindiwe n'umunsi w'amatora
Hon Mukabalisa avuga ko Abanyarwanda bakomeje kuvuga ko batindiwe n’umunsi w’amatora

Mu mwaka wa 2015, bamwe mu banyarwanda bagiye bagana Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa by’umwihariko ingingo yaryo ya 101 (Itegeko Nshinga ritaravugururwa).

Aba banyarwanda bifuzaga ko hakurwaho inzitizi zashoboraga kubuza Perezida Paul Kagame kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2017.

Hon Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko nk’intumwa za rubanda bashyize mu bikorwa ibyasabwaga n’abo bahagarariye.

Ati “ Ibyo bashingiyeho kandi natwe twabonaga ko bifite ishingiro twarabibakoreye, dusubirayo tugiye kubabwira ko ibyo badusabye twabikoze biranabashimisha.”

Avuga ko ibi byishimo banabigaragarije mu matora ya Referendum yo kwemeza Itegeko Nshinga rivuguruye ryakuragaho inzitizi z’umubare wa manda zashoboraga kuzitira Perezida Paul Kagame kuziyamamaza.

Ati “ Twagize n’umugisha na perezida wa Repubulika akavuga ko ashingiye ku buremere bw’ibyo Abanyarwanda bamusabye no mu nyungu zabo yemeye ibyo bamusabye.”

Hon Mukabalisa avuga ko ibyo Abanyarwanda basabye bakibikomeye ndetse ko bakomeje kugaragaza ko banyotewe na byo. Ati “ Abanyarwanda bahagaze neza kandi barishimye, biragaragara kandi n’aho tugiye hose baba batugararagariza ko 2017 itinze kugera.”

 

Ku myanzuro y’Inteko ya EU yanenze u Rwanda, Hon J. d’Arc ati  ‘Ntawabuza inyombya kuyomba’

Muri ibi biganiro byo kugaragaza ibyagezweho n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2016, banagarutse ku myanzuro yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ubumbwe bw’Uburayi yanengaga imikorere ya zimwe mu nzego zo mu Rwanda nk’ubutabera.

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yari yanasuwe n’abagize inteko ya EU, yateguye imyanzuro yamaganaga iya y’Inteko ya EU kuko yari yuzuye ibinyoma.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko (umutwe w’Abadepite), Uwimanimpaye Jeanne D’Arc avuga ko iyi myanzuro yanengaga u Rwanda yari yihishwe inyuma n’umwe mu badepite bari baje mu Rwanda ufitanye ubucuti bwihari n’umuryango wa Ingabire Victoire wasabirwaga gusubirirwamo urubanza (mu myanzuro yari yatanzwe n’Inteko ya EU).

Hon Uwimanimpaye witabiriye inama yabereye I Bruxelles igahuza inteko zishinga amategeko za Afurika  Calaibe na Pacifica n’inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, avuga ko muri iyi nama u Rwanda rwanyomoje ibinyoma rwari rwageretsweho n’Inteko ya EU.

Avuga ko u Rwanda rwavuzwe nabi kenshi ariko ko bitarubujije gutera intAmbwe. Ati “ Baca umugani ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba keretse ashaka kuba nkayo, ntabwo twabibabuza.”

Depite Mukabalisa Donatille na we wagarutse kuri iyi myanzuro, avuga ko iki cyasha bambitswe n’Abadepite bari bakiriwe neza mu Rwanda kitatuma bacika intege mu kwakira abandi bashyitsi bifuza gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ati “ Ntabwo biriya bya EU byatuma duseta ibirenge ahubwo ni bwo bituma turushaho kwongera umubano n’izindi nteko kuko tuba dukeneye kumenyekanisha u Rwanda.”

Inteko Ishinga amategeko yakoze ibikorwa itandukanye muri iki gihembwe cya Gatatu birimo gusuzuma amategeko 26. Amategeko 12 muri 20 yemejwe yoherejwe gutangazwa mu igazeti, naho itegeko rimwe ryohererezwa Sena.

Komisiyo zihoraho kandi zasuye abaturage, nka Komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi yagiye gusuzuma aho gahunda ya Girinka igeze izamura abaturage nk’imwe mu ntego zayo.

Hon Mukabalisa ni we wayoboye iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho n'Inteko mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe
Hon Mukabalisa ni we wayoboye iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho n’Inteko mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe
Visi Perezida wa Sena, Jeanne d'Arc Gakuba (ibumoso), na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Jeanne d'Arc Uwimanimpaye (iburyo)
Visi Perezida wa Sena, Jeanne d’Arc Gakuba (ibumoso), na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye (iburyo)
Visi Perezida muri Sena, J. d'Arc Gakuba yamuritse ibyagezweho na Sena
Visi Perezida muri Sena, J. d’Arc Gakuba yamuritse ibyagezweho na Sena
Abayobozi ba za komisiyo bagiye bagaragaza ibyagiye bikorwa na Komisiyo zabo
Abayobozi ba za komisiyo bagiye bagaragaza ibyagiye bikorwa na Komisiyo zabo
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Alfred Rwasa agaragaza ibyo babonye mu ngendo bakoze
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Alfred Rwasa agaragaza ibyo babonye mu ngendo bakoze
Uwo muri Komisiyo y'Ubuhinzi n'ubworozi agaragaza ibyo babonye muri gahunda ya Girinka
Uwo muri Komisiyo y’Ubuhinzi n’ubworozi agaragaza ibyo babonye muri gahunda ya Girinka
Hon Karenzi Theoneste wo muri PAC avuga ko badahamagaza ibigo ngo byisuzume ahubwo ko banatanga dosiye z'ibigomba gukurikiranwa
Hon Karenzi Theoneste wo muri PAC avuga ko badahamagaza ibigo ngo byisuzume ahubwo ko banatanga dosiye z’ibigomba gukurikiranwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mubareke bavuge bazaruha,nibo se bagomba guduhitiramo nkaho twe nta bwenge dufite,iyo twageze hakomeye ko baterera agati muryinyo!!!!bareke kwivanga nuko babona ko hari aho URwanda rugeze,bagende,Muzehe wacu tuzamutora 100% uzabishobora aziyahure,wamugani 2017 irikudutindira,kibaye byashobokaga ngo umuntu atore inshuro irenze imwe,namutora weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!ndamwemera ni umugabo,ni gift yacu from heaven.

  • Mukabarisawe,komera kw´ibanga mama wanje,ubona twagira abayobozi nkawe mu Rwanda
    bagera ku 100,naziya ruswa z´ibitsina zacika mu rwa Gasabo,aho ari abayobozi bayobora nibyo bikorwa bigayitse !!!! ntaho turumva n´uwatahuwe aho bibereye akaga
    k´abakobwa b Urwanda,kuko iyo biba biri mubo hasi biba bimenyekana,arikose uzamenya
    gute ibibera kwa Directeur general, aho amurihira ticket bagahurira dubai, nairobi,
    kampala juba,Brazavile n´ahandi……Mana dufashe dutahure izo nkozi z´ibibi zitwangiriza urubyiruko.

  • Mwempi turabishimiye, yaba wowe Gakuba Jeanne d´arc cg Mukabalisa,gusa
    mukomeze n´abandi bagire urugero kurimwe.Imana ibaturindire twamane,
    muri Abategarugori bintashikirwa,muri ibikomerezwa by´abanyarwandakazi,muri intiti z´Urwanda dufiteye icyizere hamwe HE Paulo Kagame.Ngaho nimukomere.

  • Ariko perezida ubwe yigeze kutubwira koburya baba begujwe.Ese dufate iki tureke iki?

  • Nyamara byaba byiza abanyarwanda dufashe umuco wo kujya twumva inama ibihugu by’incuti cyangwa imiryango mpuzamahanga batugira. Umunyarwanda yaravuze ngo: “Ugira umugiira inama aba agira Imana”

    None se bariya ba depite bo muri EU hari icyo dupfa nabo, hari inyungu se bafite mu gushaka gusenya u Rwanda cyangwa gusebya ubutegetsi abanyarwanda bishyiriyeho?? Dukwiye gukora ubusesenguzi nyabwo kandi buzira amarangamutima, hanyuma tukareba impamvu abanyacyubahiro nka bariya basohora raporo zifite icyo zinenga, tukareba niba koko haba hari inenge dufite, twasanga ihari tukayikosora. Naho guhora buri gihe tuvuga ngo bose baratwanga, ngo ibyo bavuga byose baratubeshyera, sinzi niba tuba twubaka cyangwa twisenyera tutabizi.

  • Jyewe harigihe mbona abantu bamwe babyinindirimbo kurusha urikuyitera.Abobanyarwanda bavugako 2017 itinze kugera kokubwo sukubabeshyera? abarajwinshinga nokubona icyobarya,mitiweli, amafaranga yabana mumashuri batekereza 2017?

    • nanjye ntyo.ntibakirirwe babeshyera abanyarwanda.Ibibazo byabarembeje ngo baratekereza 2017!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Imyanzuro yihishwe inyuma n’umudepite umwe! Ko ubanza dusigaye dukerensa cyane ubushishozi bw’abanyaburayi ra! Umuntu umwe ubihishemo ategura ikintu bakagitora batabanje gusesengura bahereye ku byo biboneye, ibyo basoma n’ibyo bazi? Ariko buriya iyo basohora raporo isingiza u Rwanda ntituba twarayakiriye neza tukanabyamamaza hose? Kuki duhora twamagana abatunenga bose nk’aho ibyacu byose bigenda neza?

  • Oya rwose nize 2017, maze Prezida wacu twishyiriyeho ubwacu mu mwaka wa 2000 twongere tumuhundagazeho amajwi.

  • AHOOOO…… YEGO NYIRABIYORO!

  • Ibigwi by’abayobozi bacu birivugira: mu kugeza ku baturage benshi amazi meza n’amashanyarazi, mu buhinzi kuko umusaruro ari mwiza n’ibiciro ku masoko bishimishije, mu burezi kuko ireme ryabwo rikataje kandi n’umukene akiga nta nkomyi, mu buvuzi bugera ku baturage benshi bashoboka kandi butabahenze, n’abaganga bakaba bafashwe neza, mu kurwanya ubushomeri kuko abadafite akazi ari 4% gusa, mu guca ruswa n’akarengane, mu bwisanzure bw’itangazamakuru, mu miyoborere myiza kuko umuturage yakirwa neza hose, mu butabera kuko dukataje mu guca akarengane no kwihutisha imanza, mu mutekano kuko abantu n’ibyabo bibungabunzwe, nta bwicanyi budakurikiranwa, nta kurarana n’amatungo utinya ko yibwa, nta bujura bukabije haba mu cyaro haba no mu mijyi, n’ibindi umuntu atarondora.

  • Ariko noneho Micezo we arandangije pe!ngo abantu barajwe inshinga no gushaka ibyo kurya na mituweli!!!! ndumiwe koko,ibyo byose ubitekereza kubera ko uri mugihugu gitekanye,gifite umutuzo nakumvise wowe ntabwo uzi akamaro k’umutekano nibindi byose tugezwaho na gouvernement y’Urwanda turangajwe imbere na Muzehe wacu.

  • Nzamutora pe 2017 yatinze byo, ntayindi gahunda !naho izo analyse zidasobanutse natwe twarize twikorera analyse neza bihagije.

  • @”Marayo”: mbere yo kwandika ibi ujye ubanza wibaze niba nk’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, cyangwa iya Senegal, Vietnam, Laos, … yaterana igasaba ko Sweden cyangwa u Buholandi bihindura amategeko yabyo! Cyangwa igasaba/igategeka ko imfungwa runaka iri muri gereza runaka muri France ifungurwa. Simvuze ko ibyacu byose nta nenge bifite ariko uburyo kunenga bikorwamo, uburyo izo nama zitangwamo nibwo wari ukwiye gukorera icyo wita “ubusesenguzi nyabwo”! Iyo mitekerereze nsanga yuzuye ubukoloni. Ugire amahoro.

  • At citoyen, ibyo uvuga ujye ubanza ubitekerezeho ahubwo wowe, ese uziko u Rwanda Ari kimwe mu bihugu bibayeho Ku mfashanyo y’abanyaburayi! Wigeze wumva basura cg bakorera ama reports South Africa?? Unfortunately, Rwanda’s budget depends on western aids at around 60% rate. Ese uziko ibikorwa bitsura amajyambere nk’ Amavuriro iyo mihanda ayo mashanyarazi hafi ya byose byubakwa Ku misoro yabanyaburayi? Ndakubwiza ukuri Ko ibyo abadepite bavuga bibereye I Kigali bihabanye nibyo bavuga bari muri assembly ya EU parliament.. Mushatse mwatuza, tukareba uko politics bayikina. Gusa icyo nzicyo ntawuburana numutamika.

  • Inzara imezenabi ngontayo birababajepe

Comments are closed.

en_USEnglish