Digiqole ad

RCAA ishinzwe iby’indege za Gisivile igiye kunganirwa n’ikindi kigo

 RCAA ishinzwe iby’indege za Gisivile igiye kunganirwa n’ikindi kigo

Ngo Indege za Gisivili ziri kwiyongera ugereranyije no bihe byo hambere

Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu nteko Ishinga Amategeko basuzumye umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisivili (RCAA) ushobora kuzagabanyiriza Inshingano iki kigo kikagumana ibyo gutanga amabwiriza yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, naho ibyo kuyashyira mu bikorwa bigahabwa ikindi kigo. Depite Bazatoha Adolphe uyoboye iyi komisiyo avuga ko business y’ubwikorezi bw’indege iri kwaguka bityo ko iki kigo gikeneye umwunganizi.

Ngo Indege za Gisivili ziri kwiyongera ugereranyije no bihe byo hambere
Ngo Indege za Gisivili ziri kwiyongera ugereranyije no bihe byo hambere

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivili, RCAA (Rwanda Civil Aviation Authority) cyari gisanzwe gishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere no kuyashyira mu bikorwa no kubikurikirana.

Umushinga w’ivugurura ry’itegeko rishyiraho iki kigo uri mu nteko Ishinga Amategeko, ugabanyiriza inshingano iki kigo kuko kizagumana gushyiraho amabwiriza, naho kuyashyira mu bikorwa no kubikurikiranana bikegurirwa ikindi kigo.

Kugeza ubu, habarwa indege za Gisivili Icyenda, mu gihe muri Gicurasi umwaka utaha hateganyijwe kuzaba hari izigera muri 12 zose za Kompanyi ya RwandAir.

Hon Bazatoha Adolphe uyoboye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi bariho banononsora uyu mushinga, avuga ko mu gihe cyo hambere ibikorwa by’ubwikorezi bw’indege byari biri mu maboko y’ikigo kimwe kuko ubu bucuruzi butari buri ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Kera iriya Kompanyi (RwandAir) yacu ikiri ntoya, kiriya kigo kiyicunga cyacungaga indege n’indi mirimo ijyanye nayo yose.”

Hon Bazatoha avuga ko iyi sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir iri kwaguka ku buryo hakwiye no kongerwa ingufu mu mirimo yo kuyicunga.

Ati “ Iyo akazi ari gato gakorwa n’uwo umwe kubera ko n’ubushobozi bwo kubikora buba butandukanye. Uko sosiyete itwara indege igenda ikura ntabwo byashoboka kubikora byombi.”

Iyi ntumwa ya rubanda anavuga ko biri no mu masezerano mpuzamahanga ko bitemewe ko ikigo gitanga amabwiriza mu by’indege za gisivili ngo kinagenzure Kompanyi izitwara.

Ati “ Ni ukugira ngo dutandukanye abatanga amabwiriza n’abakora kugira ngo haboneke n’uburyo bwo kugenzura ibikorwa bidakorwa n’abigenzura ubwabo.”

Iki kigo gishya kizajya gikora imirimo irimo gucunga ikibuga cy’indege n’uko abagenzi bagenda n’uko bakirwa.

Umuyobozi wa RCAA igiye kugabanyirizwa inshingano, Col Silas Udahemuka avuga ko n’ubwo ikigo ayoboye kinjiraga mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’iby’indege za Gisivili ariko bitari mu nshingano zacyo.

Ati “ Ubusanzwe RCAA ishinzwe gushyiraho amabwiriza y’iby’indege, ntabwo ari ugushyira mu bikorwa.”

Uyu muyobozi wa RCAA avuga ko kuba iki kigo kigiye guhabwa ikindi kicyunganira bizanoza imikorere mu by’indege za Gisivili.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Buriya bagiye kongera gushyiraho ikigo bagihe director wumusilikare imyanya ibe nibura 100.Bagomba nokubona aho bakorera.kandi ministeri ishinzwe intrastructure ubwayo bakavuga ibyo kubutaka no mukirere yarikubikora.Ndavugibyo bijyanye namategeko, amabwiriza abantu cg amakompanyi agomba kubahiriza kugirango ukoreshe imihanda cg ikirere cy’u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish