Impaka mu Bayobozi bakuru ku byiciro by’ubudehe nk’igipimo fatizo mu kugenerwa serivise
Mu myanzuro yavuye mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene yateranyije Abasenaterei, n’abandi abayobozi barimo ba Minisitiri, abayobozi b’Intara, umugi wa Kigali n’uturere, kuri uyu wa 17 Ugushyingo aba bayobozi bemeranyijwe ko gutoranya abagenerwabikorwa bigomba gushingira ku bibazo bizahaza imiryango, birinda kugira icyo bavuga ku byiciro by’ubudehe byahujwe na serivise nyinshi mu gihugu.
Umwanzuro wa Gatatu mu myanzuro icyenda (9) yavuye muri ibi biganiro, ugira uti “Kunoza itoranywa ry’abagenerwabikorwa hashingiwe ku bibaranga bifatika/bipimika bijyanye n’ibibazo bikunze kuzahaza imiryango (Life cycle vulnerabilities).”
Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bifatwa nk’igipimo fatizo kigenderwaho mu gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zitandukanye, uyu mwanzuro (utari wemejwe) wabigarukagaho dore ko byazamuye n’impaka mu bayobozi bari bitabiriye iyi nama.
Uyu mwanzuro (mbere yo kunononsorwa ugahindurwa) wavugaga ko ‘Gutoranya abagenerwabikorwa bigomba gushingira ku bibazo by’ingutu bizahaza imiryango aho gushingira ku byiciro by’ubudehe”.
Bakimara kugaragarizwa iyi mwanzuro, Sen Gakuba Jeanne d’Arc Visi Perezida wa Sean yavuze ko uyu mwanzuro wima ijambo Ibyiciro by’Ubudehe mu gutoranya abagenerwabikorwa ushobora kuba watewe n’imyumvire y’abaturage.
Ati “Dushobora kuba twayobejwe n’igitekerezo cy’abaturage bishimira kuba mu kiciro runaka cyangwa batakishimiye.”
Hon Gakuba akavuga ko nk’uko bisanzwe ibyiciro by’ubudehe ari byo bikwiye gutanga umurongo w’abagomba gufashwa kuva mu bukene.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka watangaga igitekerezo kuri uyu mwanzuro wari watanzwe na komisiyo yari yahawe izi nshingano (ukaza kuvugururwa), yavuze ko Ibyiciro by’Ubudehe bidakwiye kwimwa ijambo mu gutoranya abagenerwabikorwa kuko ari na byo bitanga umurono w’igenamigambi.
Min Kaboneka akavuga ko ahubwo muri iyi myanzuro hashyirwamo umwanzuro utanga umurongo wo gukosora ibibazo bishobora kuvuka mu byiciro by’Ubudehe.
Visi Perezida wa Sena wundi, Hon Fatou Harerimana we avuga ko ibibazo bivugwa mu byiciro by’Ubudehe byajya bisuzumwa ariko ibi byiciro ntibifatwe nk’ibishingirwaho mu gutoranya abagenerwabikorwa.
Ati “… N’ubundi Ubudehe byari bisanzwe mu muco nyarwanda, ko abantu bafashanya mu bikorwa, ariko usanga ari byo bishingirwaho mu gushyira abantu mu byiciro, ni byo abantu basaba ko byakosoka, abantu ntibagashingire ku byiciro by’ubudehe hakarebwa ubundi buryo.”
Senateri Jean Nepomuscene Sindikubwabo uyobora Komisiyo ya Politiki n’imibereho myiza y’abaturage muri Sena, yateguye iyi myanzuro, yagarutse ku bitekerezo by’abaturage ku byiciro by’ubudehe, avuga ko uyu mwanzuro ugamije gukuraho urujijo mu gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zitandukanye.
Hon Sindikubwabo wagarukaga ku byari byatangajwe n’ikigo gishinzwe guteze imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), avuga ko kubakira ku byiciro by’ubudehe bituma abantu bagira indi myumvire ku buryo bahora bifuza kujya mu cyiciro runaka nyamara atari cyo bakwiye.
Ati “Ikibazo cyagarutsweho ni kwa kundi tugena umugenerwabikorwa wa VUP, wa Girinka cyangwa umugenrwabikorwa wa Buruse (Bourse/Scholarship) duhereye ku cyiciro cy’Ubudehe… Biri mu ngaruka zituma ba bantu bumva ko bya byiciro by’ubudehe ari byo bizatuma abona Mutuweli, buruse cyangwa inka.”
Uyu Musenateri avuga ko iyo ibyiciro biriho bikorwa bamwe mu baturage baba bitekerereza indonke bazakura mu byo bazashyirwamo. Yavuze ko uyu mwanzuro wakwirinda kuvuga ku byiciro by’ubudehe ariko na none abantu bakumvishwa akamaro kabyo.
Umwanzuro wemewe ugira uti “Kunoza itoranywa ry’abagenerwabikorwa hashingiwe ku bibaranga bifatika/bipimika bijyanye n’ibibazo bikunze kuzahaza imiryango (Life cycle vulnerabilities).”
Indi myanzuro yavuye muri ibi biganiro, yose igaruka ku cyakorwa kugira ngo gahunda Leta yagennye zo kuzamura imibereho y’abaturage zikomeze kugira uruhare mu kubakura mu bukene.
Ibyiciro by’Ubudehe bishyirwaho, mbere byasobanuwe nka gahunda igamije gushyira abaturage mu byiciro kugira ngo Leta imenye abakennye cyane yatangira ubwisungane mu kwivuza, ariko nyuma biza gusa n’ibihuzwa na gahunda zindi bitabwiwe abaturage, aho byifashishijwe mu kugena abanyeshuri bahabwa inguzanyo ya Leta muri Kaminuza.
Perezida wa Sena Bernard Makuza na we yari yagarutse ku byiciro by’ubudehe mu biganiro bya mugitondo, avuga ko yemera ko ibyagenderwaho mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe byanozwa neza, ariko bikajya binasobanurirwa abaturage nk’inshingano nyamukuru abayobozi bafite.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ibyiciro by’ubudehe urebye uko bikoze ubu, usanga rwose nta na hamwe bishobora kuyobora cyangwa gufasha umuntu ngo amenye neza koko uko nyiricyiciro runaka abayeho mu buzima bwe.
Ntabwo ibipimo byo gushyirwa abantu mu budehe byakozwe ku buryo buri “scientific”, nta nubwo ibyo bipimo biri “realistic”, nta nubwo bishingiye kuri criteria ziri “mathematics”.
Rwose ntabwo nazanywe no kunenga, ariko iyo urebye criteria ziri kuri “forms” abaturage buzurizwaga mu midugudu yabo batanga amakuru ku mibereho n’ubuzima bwabo, izo “forms” amakuru umuturage yatanze akurikije ibyari bizanditseho ngo akaba ariyo bahereyeho bashyira abantu mu byiciro, tuvugishije ukuri nyakuri, wibaza niba abantu bo muri MINALOC bateguye ziriya “forms” hari ubusesenguzi buhagije bari bakoze ku byiciro bifuza ko abaturage bazashyirwamo.
Dufashe nk’urugero rumwe; hari aho babazaga umuturage ngo niba afite inzu ye bwite, ntabwo bamubazaga agaciro k’iyo nzu, ntabwo bamubazaga ngo iyo nzu yubatse mu ki, ntanubwo bamubazaga ngo ufite inzu zingahe. Ku buryo umuntu ufite inzu y’agaciro ka Miliyoni imwe yafatwaga kimwe n’ufite inzu y’agaciro ka miliyoni mirongo itanu, gusa hagendewe kuri iyo “criteria” yitwa ngo umuntu afite inzu ye bwite.
Mu gushyira abantu mu byiciro hakagombye gukorwa icyitwa “financial means testing”, hakagombye kurebwa ubushobozi nyabwo umuntu afite ushingiye ku bintu atunze bigaragara n’umutungo afite utagaragara ariko byose bigashyirwa mu mubare w’amafaranga (real value of revenues). Naho atari ibyo, wasanga rwose ushyira abantu mu cyiciro kimwe kandi bafite ubushobozi budasa na mba.
Ukabona nk’umuntu wikorera ubucuruzi bwe yita ko buciriritse afite nko kuri copmte ye Miliyoni mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda nta muntu wundi ubizi mubo baturanye, kandi nta n’ideni rya banki afite. ugasanga iyo abantu bataka ko bakennye muri quartier ye nawe arataka ngo arakennye. Uwo muntu ndetse ugasanga bamushyize mu cyiciro cya kabiri, naho umwarimu wigisha muri Primaire uhembwa ibihumbi mirongo ine ku kwezi ugasanga bamushyize mu cya gatatu bikitwa ngo we ameze neza ngo afite umushahara wa buri kwezi kandi nyamara mu mibereho ye nta kigenda.
Ibi bintu rero byo gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zitandukanye hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bigomba kwitonderwa cyane. Hari rwose nk’abana bahawe inguzanyo ya buruse kandi nyamara imiryango yabo ikize pee, ariko iruhande ukabona hari abana bagenzi babo bangiwe guhabwa inguzanyo ya buruse kandi bigaragara ko baturuka mu miryango ikennye mu by’ukuri. Murumva ko ikosa ntabwo ari iry’ushinzwe gutanga inguzanyo, ikosa ribarirwa kuri wa wundi washyize umuntu mu cyiciro kitamukwiriye.
ULIYA MUGABO GASANA RICHARD NDAMUKUMBUYE, CYANE CYANE PROFESSEUR KARANGWA CHRISOLOGUE, NAKO BALIYA BOSE MUREBA AMAFOTO.
Nge kubwange mbona ibyiciro by’ubudehe nta kibazo bifite kuko iyo urebye ibishingirwaho aribyo bigenderwaho no muzindi research aho harebwa consumption kuko nubundi niyo ishyira umuntu ku murongo w’ubukene ahubwo mmbona abo bigenerwa hari igihe bumva bajya mu byiciro batagenewe kubera impavu ziterwa no kuba hari inyungu yabona kubera ubudehe, rwose ibyiciro nta kibazo bifite ahubwo ni twe dufite imyumvire itandukanye
Sha Rwendeye we, ngukuriye ingofero. Iyaba abayobozi dufite bari bashoboye gukora analyse nziza nkawe, ntabwo ibyiciro biba birimo amakosa n’amanyanga angana amagana. Uwakugira umuyobozi muri MINALOC UGAHINDURA IZO CRITRERES ZOSE.
Uranshimishije
wowe wiyise rwendeye,ibintu uvuze ni ukuri ibyiciro by’ubudehe birimo gutuma abakene benshi barahahombera ibyakabafashije bigahabwa ba nyiri ukugira amahirwe yo kushyirwa mu byiciro runaka.nibihindurwe cg ntibibe aribyo bishingirwago hagenwa abakene bafashwa.
Mu gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta ntabwo hakwiye kugenderwa ku byiciro by’ubudehe gusa, ahubwo hari hakwiye gushyirwaho Komite kuri buri Murenge igizwe n’abantu b’inyangamugayo, iyo Komite ikaba ariyo ishinzwe gutoranya abantu batuye muri uwo murenge bigaragara koko bakwiye kuba abagenerwabikorwa muri ganunda ya Leta runaka.
Buri gahunda runaka ya Leta, bishobotse, yakagombye kugira ibishyingirwaho (criteria) runaka byihariye mu kugena abagenerwabikorwa. Kuko dufashe nka gahunda ya VUP kugira ngo umuturage aterwe inkunga, ibyashingirwaho ni uko umuturage yaba koko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gusa. Ariko ugiye nko kuri gahunda yo guhabwa inguzanyo ya buruse ntabwo wavuga ngo urayiha umuntu uri mu cyiciro cya mbere gusa.
Ushobora gusanga umuntu uri mu cyiciro cya mbere byitwa ko akennye cyane umwana we agomba koko guhabwa inguzanyo ya buruse kugira ngo ashobore kwiga Kaminuza, ariko wanasanga umuntu uri mu cyiciro cya gatatu witwa ko yifashije nawe akeneye iyo nguzanyo ya buruse kubera ko niba umuneshuri agurizwa 6000.000 Frw ya “tuition” na 250.000 ya “living allowance” kugira ngo ashobore kwiga Kaminuza, urabona ko na wa wundi uri mu cyiciro cya gatatu witwa ko yifashije atashobora kubona ariya mafaranga yose (600.000 Frw+250.000 Frw) kandi nyamara umwana we akeneye kwiga Kaminuza ndetse ari n’umuhanga kurusha.
Tugomba rero rwose kwitondera kiriya kintu cyo gutoranya abagenerwabikorwa ba gahunda za Leta tugendeye gusa ku byiciro by’ubudehe. Ndetse bibaye na ngombwa biriya byiciro biriho ubu byavaho, hagashyirwaho ibindi byiciro hagendewe kuri “criteria” nyazo zifatika kandi zisobanutse bihagije.
rwose abankozi bo muri Minaloc nta bipimo bifatika bashingiyeho bakora ziriya form zigaragaza uburyo abantu bashyirwa mu byiciro.uurugero;1. UMUNTU WESE UFTE INZU YE BWITE YABA IFITE AGACIRO KA 800.000FRW KUKO NAZO ZIBAHO,YABA UFITE INZU IFITE AGACIRO KA MIRIYONI 80.000.000FR BASHYIRWA MUCYICIRO KIMWE KUKO BTA GACIRO KAGARAGARA BABARA , APFA KUBA ARI IYAWE BWITE.
URUGERO2.UMUKOZI WESE UFITE AKAZI GAHORAHO YABA UMWARIMU UHEMBWA 25.000FRW,YABA UHEMBWA 250.000FRW,CG 500.000FRW BOSE BASHYIRWA MU CYICIRO KIMWE KUKO NTAHO BABAZA AGACIRO K’FRW BAHEMBWA,BAPFA KUBA BAFITE AKAZI GAHORAHO.NGAHO NAMWE NIMUMBWIRE UKUNTU KOKO ABO BANTU BAKWIYE KUJYA MU CYICIRO KIMWE?
HAKWIYE GUSHYIRWAHO TEAM(EQUIPES) IGAKORA ISESENGURA RITOMOYE KUBYO HASHINGIRWAHO BASHYIRA ABANTU MU BYICIRO, NKAHO BIRIYA NTA KURI N’UBUSHISHOZI ABABIKOZE BAGIZE. MURAKOZE
Byose bikozwe mu mucyo nta kibazo cyabamo. Ariko amarangamutima y’abanyrwanda niyo yica ibintu.
Mwibagiwe ko hari igihe abana b’abaminisitres bahabwaga bourse babarirwa mu bakene? None se ibyo mugira ngo byaracitse?
None iyo numva radio zikorerera murwanda twumvako mwateyimbere murya amadorari arenze 2 .ubwo se sinumva ibyiciro byarakoranywe ubushiskozi???
Biragaragara ko aba bategetsi bagize confusion ikomeye muri ibi biganiro hagati yabo. Ikibazo nyamukuru nkeka bafite ni ukuba barimo gushingira ku bushakashatsi butanononsoye cg se butakozwe hagamije gusubiza ibibazo bo bibaza. nkaba mbona rero ibi biganiro barimo ubwabo ntacyo bizageraho, ahubwo bizarushak gukurura confusion iruseho hagati y’abo bita “abagenerwabikorwa” na leta.
Muragira muti: “….Kunoza itoranywa ry’abagenerwabikorwa hashingiwe ku bibaranga bifatika/bipimika bijyanye n’ibibazo bikunze kuzahaza imiryango (Life cycle vulnerabilities…”
Ubukene ntabwo ari ikintu kiranga umuntu, kutagira inzu si ikintu kiranga umuntu, kutagira ibyo kurya si ikintu kiranga umuntu, kutajya mu ishule si ikintu kiranga umuntu, kutishyura mituel si ikintu kiranga umuntu…ibi byose kandi nta na lifecycle bigira. Ngaha aho mwibeshyera (niba atari ya tekiniki isanzwe). Murimo guhunga ikibazo cyabazinduye, ahubwo mukibanda ku bintu biri subjective gusa. Mbiswa ma, reka nje kwisoromera utuboga two guteker abana !
Comments are closed.