Abadepite ntibumva ukuntu hashyirwaho ikigo kigahabwa inshingano zidafite isano
*Basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RICA cy’ubuzanenge n’ihiganwa mu bucuruzi,
*Hon Ignacienne avuga ko nta handi ku Isi bahuje ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi…
Kuri uyu wa 21 Ukuboza, Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo ‘RICA’ kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa ry’ubucuruzi no kurengera abaguzi. Aba badepite bagize impungenge ku mikorere y’iki kigo kuko hari ibigo byagiye bihuzwa ntibikore neza ndetse bikaza no gusaba ko byakongera gutandukanywa kubera guhabwa inshingano zidafitanye isano.
Iki kigo ngo kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu by’ubuhinzi, ubworozi byari biri muri minisiteri y’ubuhininzi n’ubworozi n’ubuvuzi (bw’abantu) bisanzwe bifitwe na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’amabwiriza y’ipiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.
Iki kigo ariko ngo kizaba gishinzwe kugenzura iyubahiriza ry’amabwiriza ashyirwaho n’ibindi bigo nk’ubuziranenge n’amabwiriza y’ihiganwa.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Uwizeye Judith avuga ko icyo kigo kizakemura ikibazo cyo gutatanya ishingano zisa wasangaga zikorerwa mu bigo bitandukanye.
Ati “ Ibibazo byagaragaye mu kubahiriza no gukurikiza amategeko yari asanzwe ariho zari inshingano zisa zakorerwaga hirya no hino muri za Minisiteri n’ibigo bya leta kandi bigaragara ko ari inshingano zisa. Byakagombye kuba ziri ahantu hamwe kugira ngo n’uzikenera ntajye mu nzego za leta zitandukanye ahubwo azisange ahantu hamwe.”
Yavuze ko hagaragaraga ikibazo cy’ibigo byinshi bitandukanye byahuriraga ahantu byose bigiye gukora igenzura rimwe na rimwe n’ahari ikibazo ntubone uwo ukibaza.
Yatanze urugero ku muhinzi w’amatunda nyuma yo gukorwamo umutobe ukawusanga mu iduka nta buziranenge ukabura uwo ubibaza hagati ya MINAGRI, RSB na MINICOM.
Abadepite ariko bagaragaje impungenge z’imikorere y’iki kigo kuko ngo kizaba gihurijwemo ibintu bitandukanye byinshi kandi hari ingero z’ibigo byagiye bishyirwaho nyuma bikagaragaza imbogamizi z’imikorere kuko byabaga byahawe inshingano nyinshi.
Izi ntumwa za rubanda zikavuga ko ikitumvikana ari ukuba iki kigo kizaba kinafite inshingano nyinshi zitanafitanye isano.
Depite Barikana Eugene wifashishije ingero z’ibi bigo, avuga ko hari ibigo byagiye bihuzwa nyuma bikaza kugaragara ko ibyo bikora bidahuye bikaza no gusaba ko byatandukanywa.
Yatanze urugero ku kigo cya RDB cyavutse bahuje ICT na ORTPN none ubu ngo imikoranire yaranze ubu ngo ICT igiye kuvamo.
Izi mpungenge kandi zagaragajwe na perezidante w’iyi komisiyo, Nyirarukundo Ignacienne uvuga ko ari ubwa mbere agiye kubona ikigo gihuza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ubunzi n’ubworozi n’ibijyanye n’ipiganwa ry’ubucuruzi no kurengera umuguzi.
Ati “ Niba noneho byemejwe ko ari byo biri bukemure ikibazo dufite bikaza ariko bikaba amategeko abiri atandukanye bigakorerwa ahantu habiri hatandukanye. Hakaba iby’ubuziranenge ubwabyo hakaba n’ibyihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi nabyo bikajya ukwabyo.”
Hon Ignacienne avuga ko ikigo nk’iki kiramutse gishyizweho nta handi yaba azi cyabaye. Ati “ Ejo nagerageje gufata umunsi wose nyuma ya saa sita ndasoma ndeba mu mategeko, njya ku Isi yose, Nta hantu na hamwe nasanze barahuje ubuziranenge ukabihuza n’ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.”
Abadepite bagize iyi komisiyo y’Ubuhinzi; Ubworozi n’ibidukikije bakomeje kunononsora no gukorera ubugororangingo uyu mushinga.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Kuva kuri dosiye ya Rukarara na raporo za PAC zicukumbura iz’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, ububasha bw’inteko yacu tuzi aho bugarukira. Nibajye binumira ntawuvugana indya wa mugani w’abarundi.
Ariko abitwa Intumwa za rubanda barasetsa koko!!! Barashaka se kutubwira ko amategeko aribo bayashyiraho? Ngaho se noneho nibaryange niba babona harimo ibintu bidahye barebe ngo buracya babereka umuryango wa Parlement!
Barasetsa imikara gusa. Ariko birababaza kubona umuntu wize yicara bakamudicta ibyo akora adashobora kwitekerereza! Niko kwihesha agaciro harya buriya?
@Tom, have wisagarira abadepite. Nabo barabizi ko ari intumwa z’amashyaka abashyira ku malisti atari intumwa za rubanda. Ariko babaye ijwi rya rubanda rutabatoye, kuko ari nako bigenda badatorwa n’abaturage, na byo ntacyo byaba bitwaye. Jye nta na rimwe njya nibaza icyo abadepite bakora, n’iyo cyaba kimfiteho ingaruka mbi, kuko nta n’umwe natoyemo, kandi nk’uko ubivuga ibyemezo biremereye si bo babifata, n’imishinga y’amategeko aremerera abaturage ntabwo ari bo bayizana, kandi barayitora. Baha umugisha ibyo bagejejweho. Bariya bose biyamamaje mu buryo butaziguye, abatorwa bagasubira mu nteko ntibarenga 10%. Ndakurahiye.
bishatse kuvugako abadepite noneho arindorerezi baba baraho gusa ntacyo bica ntanicyo bacyiza?nukuvugango bo baba ari ba ndiyo bwana hahahaha byaba bibabaje ariko bimeze gusa njye icyo nibaza ko numva bahora bajya kwiga ku bibazo byimikoreshereze mibi yagaragaye kuri bamwe mu bayobozi ntibatubwire ibyavuyemo kandi nabyo tuba tubikeneye.
Abadepite sibo bashyiraho amategeko. Akazi kabo ni ukuyaha umugisha. Bitari ibyo hari byinshi byahinduka. Ariko nabo barabizi ko ububasha bwabo bufite aho bugarukira. Njye sinabarenganya. Bagire bate?
Muri industry na export dukeneye abahanga babyunva
Ikigo kirakenewe ariko ari abashyigikiye ko kijyaho bigaragara ko batabisobanukiwe neza ngobasobanurire aba depite. Aba depite nabo ntibabisobanukiwe , abanyamakuru namwe murandika ibyavuzwe ntanumwe ufite opinion cyangwa experience kuriibi ngo atange umurongo
Ngiye gusaba akazi : nge ndabizi cyane nakoreye Ikigo cya Korea yepho nicya ba nyamerika
Mbahe ibisobanuro bike:
Gutera imbere kurwanda bishingiye kubicuruzwa kuzohereza hanze (export).
2. Kubona isoko ryibi bicuruzwa : tugomba kugira igenzura (Quartz ihanitse kubera competion ) yibindi bihugu,
3. tugomba kurengera nogufasha abacuruzi babyohereza hanze
4. Gusa ntidukwiye gusesagura dushyiraho ibigo byishi bikora ibisa
Twari guhuza ibikorwa tukacyita : Food and Drug Authority : or National testing Laboratory
Yabikora byose
Health , agriculture &animal
Comments are closed.