Digiqole ad

PAC isaba MINECOFIN gukurikirana akayabo gashyirwa mu bigo bitagenerwa ‘Budget’

 PAC isaba MINECOFIN gukurikirana akayabo gashyirwa mu bigo bitagenerwa ‘Budget’

Abadepite bagize PAC banenga abayobozi bahiga ibyo ibisanzwe biri mu nshingano zabo

*2014-2015, amavuriro, ibitaro,…hashyizwemo miliyari 233 zidakakurikiranwa,

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo  bya Leta basaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kongera ababaruramari n’abacungamari mu turere kugira ngo bajye babasha gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga menshi ahabwa ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bizwi nka NBAs (Non Budget Agencies). Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje ko mu mwaka ushize ibi bigo byashyizwemo asaga miliyari 233 Frw yakoreshejwe ntakorerwe igenzura.

Abadepite bagize PAC basaba MINECOFIN kujya ikurikirana imikoreshereze y'amaafarnga agenerwa ibigo bifatwa nk'ibitagenerwa ingengo y'Imari
Abadepite bagize PAC basaba MINECOFIN kujya ikurikirana imikoreshereze y’amaafarnga agenerwa ibigo bifatwa nk’ibitagenerwa ingengo y’Imari

Aba badepite bari bamaze iminsi bakira ibigo byagaragaweho amakosa mu mikoreshereze y’Imari n’umutungo bya Leta muri 2014-2015, bavuga ko hari amafaranga menshi ashyirwa mu bigo bifatwa nk’ibitagenerwa ingengo y’imari ariko ko igitangaje ari uko ibishorwamo aya mafaranga bitagenzurwa.

Bavuga ko mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2014-2015, amashuri; amavuriro; ibitaro; VUP n’ibindi bigo byashyizwemo 233 806 585 802 Frw ariko ntihakorwa igenzura ry’ibyo aya mamiliyari yakoreshejwe.

Aba badepite bagize PAC bavuga ko muri buri murenge muri 416 igize igihugu hashyirwa amafaranga asaga miliyoni 560 ariko ko nta mpinduka zifatika zigaragara muri gahunda aya mafaranga aba yashowemo. Bakavuga ko aya mafaranga bayakoresha uko bashatse.

Iyi komisiyo ivuga ko aya mafaranga ari imisoro iba yavuye mu mitsi y’Abanyarwanda bityo ko akwiye gukurikiranwa kugira ngo abyazwe umusaruro.

Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal agira ati “ Ayo mafaranga akwiye kwitabwaho, bakayakorera Reporting (imenyekanishwa), agacungwa neza kugira ngo akore ibyo yagenewe, kandi agakorerwa igenzura.”

Mu myanzuro ya PAC ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2014-2015 yamurikiwe Inteko rusange mu cyumweru gishize, iyi komisiyo  yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kungera ababaruramari n’abacungamari kugira ngo bajye bakurikirana imikoreshereze y’aya mafanga.

Visi perezida w’iyi Komisiyo, Hon Theoneste Karenzi yagize ati “ Ibisabwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ni ukongera ababaruramari n’abagenzuzi b’imari mu turere kugira ngo hanozwe imicungire n’imikoreshereze ndetse n’imigenzurire.”

Akomeza agira ati “ Ya mafaranga ajya muri za NBAs (Non Budget Agencies). Hari  miliyari 233 806 585 802 Frw   agizwe n’ayoherezwa muri za NBAs n’ava mu byo zinjiza adakurikiranwa neza mu rwego rw’imicungire, imikoreshereze n’imigenzurire.”

Aya mafaranga yo muri NBAs, ngo yiyongera ku ngengo y’imari iba yemejwe na njyanama y’akarere, ku buryo yo atabarwa mu ngengo y’imari iba yagenwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish