Digiqole ad

Ubundi kwigisha ntabwo ari ubucuruzi…- Min Musafiri

 Ubundi kwigisha ntabwo ari ubucuruzi…- Min Musafiri

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri avuga ko kwigisha atari ubucuruzi

*Hon Ntawukuriryayo we ngo abona byicwa n’itegeko rigenga amashuri makuru…

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko muri iyi minsi uburezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga bwahindute ubucuruzi, akavuga ko bidakwiye kuko intego yo kwigisha ari ukuzamura ireme ry’umuryango mugari (ibyo yise ‘Social Motive’).

Minisitiri w'Uburezi Dr Papias Musafiri.
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri avuga ko kwigisha atari ubucurzi nk’uko bimeze muri iyi minsi

Mu biganiro byo gusobanurira Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ibijyanye n’ ibikorwa bya Guverinoma mu mashuri makuru, Minisitiri Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ku by’ingengo y’imari y’aya mashuri.

Minisitiri Musafiri  avuga ko hafi 100% by’ingengo y’imari ikoreshwa n’amashuri makuru na za kamuza bya Leta iba yaturutse muri Leta.

Dr Musafiri akavuga ko aya mashuri yari akwiye kunganira Leta kuko itegeko riyagenga riyaha kwigenga no gushaka umutungo uvuye mu byo akora.

Naho mu mashuri makuru na  za kaminuza byigenga, Minisitiri w’Uburezi avuga ko ingengo y’imari yabyo ituruka mu kiguzi cy’uburezi atanga.

Dr Musafiri wanenze uko abashoramari mu burezi babufata muri iyi minsi, yagize ati “ N’ubwo muri iyi minsi ibintu byo kwigisha bisa n’ubucuruzi ariko ubundi kera si ko byahoze, ubundi kwigisha ntabwo ari ubucuruzi ni social motive (kuzamura ireme ry’umuryango mugari).”

Avuga ko ibi biri muri bimwe mu byangiza ireme ry’uburezi. Ati “ Abashinze ishuri, yaba umuntu ku giti cye cyangwa umuryango baba bafite uruhare rwo gutera inkunga iryo shuri cyane cyane iyo rigitangira.”

Min Musafiri avuga ko abashora imari mu burezi badakwiye guhita batekereza ku nyungu z’amafaranga kuruta uko batekereza ku  nyungu z’umuryango nyarwanda.

Ati “ N’iyo hashoboye kuzamo inyungu si ngombwa ko yitwa profit ariko wenda umuntu ashobora kuyita ko ari income of expenditure (amafaranga yo kuziba icyuho cy’ayasohotse).”

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo washimangira ibyavuzwe na Ministiti Musafiri, akavuga ko n’ubwo abantu bashora amafaranga mu burezi ariko badakwiye gushyira imbere inyungu y’amafaranga.

Gusa akavuga ko iri hame ryo kudatekereza ifaranga mu burezi ryazambijwe n’itegeko riherutse gutorwa n’umutwe w’abadepite rigenga amashuri makuru na za kaminuza.

Iri tegeko rishyira mu byiciro amashuri makuru na za kaminuza birimo amashuri makuru akorera inyungu (y’abikorera), aya Leta n’ayo Leta ihuriyeho n’abikorera.

Mbere y’uko iri tegeko rivugururwa muri 2013, ryagenaga ko amashuri makuru na za kaminuza yigenga ashyirwaho n’umuryango udaharanira inyungu, iryavuguruwe rikaba rifungura imiryango no ku muntu ku giti cye kuba yashinga ishuri rye nka kampani.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri akavuga ko uku kwagura amarembo mu ishoramari ryo mu mashuri makuru bidakuraho rya hame ryo gutekereza inyungu zo kuzamura umuryango nyarwanda.

Ati “ N’umuntu ku gite cye yashinga umuryango ariko na we afite ya ‘social motive to educate’. N’iyo mpamvu rero byitwa business ariko na rya hame ririmo ko umuntu ashobora gushinga umuryango we cyangwa kampani ari wenyine.”

Dr Musafiri akavuga ko iri tegeko ryagarutse ku bucuruzi kugira ngo haboneke umubare munini w’abashora Imari mu burezi bityo n’umubare w’abagana amashuri wiyongere kuko bazaba babonye amahitamo menshi ajyanye n’ibyifuzo n’ubushobozi byabo.

Ati “ Niba dushaka gukurura abashoramari mu burezi ntabwo twashyiraho ya mategeko aribubangamire ‘doing business’. Ni gute twakurura ishoramari mu burezi niba tuvuze ko bagomba kujya kwiyandikisha nk’abatazakorera inyungu? Ntabwo byari gushoboka.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish