Digiqole ad

Depite J. d’Arc ngo nta nzara iri mu Rwanda, ngo icyabaye ni ukutijuta nk’ibisanzwe

 Depite J. d’Arc ngo nta nzara iri mu Rwanda, ngo icyabaye ni ukutijuta nk’ibisanzwe

Depite Uwimanimpaye avuga ko icyabaye ari ukutijuta nk’ibisanzwe

Visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko ibyakunze kuvugwa ko mu Rwanda hari ikibazo cy’ inzara atari byo ahubwo ko icyabaye ari ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi uhagije bigatuma abantu batabona amafunguro menshi nk’uko byari bisanzwe, bakabifata nk’ikibazo ariko atari cyo.

Depite Uwimanimpaye avuga ko icyabaye ari ukutijuta nk'ibisanzwe
Depite Uwimanimpaye avuga ko icyabaye ari ukutijuta nk’ibisanzwe

Kuva mu minsi ishize mu bice bitandukanye, abaturage bakunze gutaka ikibazo cy’inzara ndetse mu duce tumwe na tumwe two mu ntara y’Uburasirazuba hari abakinze ingo zabo basuhukira mu bihugu by’ibituranyi bagiye gushakayo amaramuko.

Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye we avuga ko mu Rwanda nta nzara ihari ahubwo ko icyabaye ari impinduka mu musaruro uva mu buhinzi byatumye abantu babibona nk’ikibazo.

Uyu mudepite uvuga ko iki kibazo kiri mu bice bimwe na bimwe agira ati “ Icyagaragaye ni uko bitari ibisanzwe wenda ngo habeho kwijuta (guhaga) nk’iyo twejeje.”

Iyi ntumwa ya rubanda avuga ko ntawavuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’ibiribwa gihari, gusa akavuga ko bitakwitwa inzara ahubwo ko ari ikibazo cy’izuba ryacanye igihe kirekire mu bice bimwe na bimwe bigatuma bamwe mu bahinzi bateza.

Agaragaza ibyo babonye ubwo basuraga ibice byavugwagamo iki kibazo, Hon Uwimanimpaye avuga ko abaturage batagezweho cyane n’ingaruka z’iri bura ry’ibiribwa .

Ati “ Icyo twasanze ni uko abaturage batahungabanye cyane n’ubwo habaye izuba rirerire, nk’igihugu ikibazo bakigize icyabo.”

Avuga ko hari abaturage bagiye bunganirwa mu kubona amafunguro ndetse bagafashwa no kubonera amatungo ibiryo n’amazi.

Depite Uwimanimpaye avuga ko iki kibazo kiri kugenda gisa nk’igikemuka kuko hari aho imyaka iri kugenda yera indi ikaba imeze neza mu mirima.

Ati “ Nitugira umugisha wo kubona imvura kugeza nko mu kwa 12 kurangira ku buryo Abanyarwanda bazezo neza ku buryo nta kibazo cyo kubura ibyo kurya kizongera kugaragara.”

Avuga ko ingamba zo guhunika imyaka zafashwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’itegeko ryo gufasha Abanyarwanda riherutse gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko bishobora kuzavamo umuti urambye w’iki kibazo.

Visi perezida wa Sena, Jeanne d’Arc Gakuba wunganiraga mugenzi we, yagize ati “ Ntitwavuga ko igihugu cyacu gifite inzara, habaye kugabanuka k’umusaruro kubera izuba ryatse igihe kirekire.”

Senateri Gakuba wagarutse ku ngamba zafashwe, avuga ko hashyizweho imbaraga mu kuhira ibihingwa, akemeza ko ibi byitaweho byazakemura ikibazo cy’ingaruka ziterwa n’ibura ry’imvura.

Ati “ Ahagiye imbaraga mu kuhira n’ubundi izuba ntirizatubangamira nk’uko byagenze mu gihe cyashize.”

Avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gifite ikirere kiza ndetse ko ari na byo byatumye abantu birara ntibashyireho ingamba zihamye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yibasiye ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Uyu mudepite unamurebye isura wahita ubona ko nta nzara iri mu Rwanda rwose. Abiriza ibya Nzaramba na Warwayiki mu itangazamakuru nibaceceke. N’abaturage bagitaka inzara barekere aho guteta wa mugani wa Minister Kaboneka, bavane amaboko mu mpuzu bahinge ibigori.

    • Honorable ndagusaba ko wasubira inyuma gato ugasoma literature kuri food security concept n’ibipimo byayo . Niba dushaka gucyemura ikibazo ni byiza ko twemera ko kiriho; abaturage batabaza ntabwo ari ubwega bateza.Ikibazo cy’amapfa si leta yagiteje kandi si cy’u Rwanda gusa ni akarere kose.Bityo rero abayobozi bemere ko kiriho ahubwo hafatwe ingamba zikomeye zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no gutoza abantu guhunika

  • Umuntu ashobora kwibaza niba uba mu Rda cg ahandi. Abantu baraburara abandi bakarya rimwe ku munsi. Abana baragwingiye kubera indyo ituzuye nawe uti ni ukutijuta. Niwivugire mama urabuzwa na nde.

  • Yewewewe….!ntacyo muvuzeho,ariko bagiye bamanuka bakabaza abaturage.”Utabusya abwita ubumera” Kubera adashobora kubura icyo arya,ntakundi yavuga.

    • Reka da, njye mfite amakuru ko habaye kugenzura ingo zishonje mu murenge umwe muri Muhanga bakahasanga ingo 120 ariko bigeze mu karere bakoze report banzura bavuga ko ari gashogoro kugira ngo akarere kabo katabonwa nabi mu gihugu

    • Ngo n'”Utabumera abwita ubusya!” Ese n’ubundi ko abaturage batabatoye, baajye bavuga ibyo bashaka.

  • NONESE IYO UMUSARURO WAGABANUTSE KUGEZA UBWO IGITOKI CYAGURAGA 800 UBU KIGURA 6000 BYITWA GUTE? JYE EJO NARUMIWE NGEZE MWISOKO!!!! NABAJIJE IGITOKI,ARIKO IGIOKI KIBIRO 15 TWAGURAGA FRW 800 MURI ZA 1998 BAMBWIYE KO ARI 6000!!! IBIBINTU BIRATERWA NIKI?
    INZARA YO IRAHARI KANDI IKABIJE KUBURYO YAGEZE NO MUBAHEMBWA KUKWEZI BITEWE NUKUNTU IBINTU BYAZAMUYE IBICIRO KWISOKO,AHUBWO LETA NABO BA DEPITE BIHANGANE BASHAKE UBURYO IBICIRO BYAGABANUKA NIBA ARI NIMISORO BAYIGABANYE ARIKO UMUTUAGE ABASHE GUHAHA KWISOKO. NUKURI BIRABABAJE PEEE HARI ABANTU BATARYA KUMUNSI ABARYA RIMWE KUMUNSI BO NTIWABARA, RWOSE MUKORE UKO MUSHOBOYE HAGIRE IBYO MWIGOMWA MURI BUDGET YIGIHUGU HANYUMA HASHYIRWEMO NIGABANUKA RYIMISORO MURIYO NGNGO YIMARI. KANDI HAREBWE UBURYO BUSINESS ZO MURWANDA ZITAGUMYA GUHABWA UMUNTU UMWE GUSA AHUBWO ZISARANGANYWE AHUBWO HONGERWE UBURYO NAMABWIRIZA YO KUGNZURA UBWO BUCURUZI( EX: MURI TRANSPORT BAREKA UMUNTU WESE USHOBOYE KUGURA IKINYABIZIGA AKAKIGURA AKAGISHYIRA MUMUHANDA AGATWARA ABAGENZI HANYUMA RURA IKAGENZURA KUGIRANGO BITABA AKAVUYO AHO KUGIRANGO LIGNE ZINGAHE ZIHABWE UMUNTU UMWE( THIS CA– USE MONOPOLY THAT LEADS TO INCREASE IN TRANSPORT COSTS AS IT IS TO DAY DUE TO LACK OF COMPETITION) REBA NKIBICERI BYONGEWE KUNGENDO MUMUGI WAKIGALI NGO NI INTERNET KANDI ABENSHI MUBAKORESHA BUS NTABUSHOBOZI BWO GUTUNGA SMART PHONE BAFITE, NTANIZIRI MURIZO MODOKA NYAMARA WE ARE STILL PAYING THE INTERNT COINS,
    MUZEHE WACU NIZEYE NEZA KO HARIGIHE AZAKEMURA UTWO TUBAZO KUKO AGOMBA KUBA ATARATWUMVA CA– USE HE MAKE IMMIDIATE DECESIONS AGAINST HIS PEOPLE’ DEVELOPMENT AND WE ARE HAPPY OF WHERE WE ARE NOW AS RWANDANS. 1994 THE COUNTRY WAS AT ZERO NOW WE ARE ABOVE 50% IN BETTER STANDARDS OF LIVING. HOPE THIS COMING 7 YEARS OUR TARGET IS 90% AND WE HAVE TO HIT IT. ARIKO BANYAKUBAHWA BADEPITE MUKORERE ABATURAGE CYANE MUNISHYIRE MUBYIMBO BYABO MUBAVUGIRE MUGE MUGERA MUBYARO KURE IRIYA NTIMUGARUKIRE MUMA TENT BA MAYOR BABA BATEGUYE MUZARUSHAHO KUBONA AMAKURU NYAYO YATUMA MUFATA INGAMBA RUNAKA ZAFASHA UMUKURU WIGIHUGU AHO GUTANGA AMAKURU ATARIYO BITUMA NIMYANZURO CG IMISHINGA YIGWA IZA IHABANYE NIBYAFASHA UMUTURAGE. BIRAGOYE NDABIZI KANDI NTITWATEZA IMBERE 15 000 000 ZABANYARWANDA IMBERE ICYARIMWE ARIKO KA TUGERAGEZE GUSHYIRAMO INGUFU NUBWITANGE NDETSE NO KWIGOMWA. MURAKOZE IMIGISHA KUBA NYARWANDA BOSE ABATO NABAKURU, ABAYOBOZI NABAYOBORWA

    • Ibyo byibagirwe,mu Rwanda abakire bazagumya babe abakire nababakomokaho,abakene nabo bazakomeza babe abakene nababakomokaho,iryo ni ihame.Nawe se wagirango avuge iki?avuguruze ibyo minister kaboneka yavuze?urarota!nzabaho uko ubuzima buje.

      • Oya wivugana amaganya, abakiri bazakomeza bakire, ariko n’abakene bazakomeza bazamuke. Ibyo mfite akanya nabikwereka neza, ikibazo gikomeye gusa n’uko umubare w’abahera kuri duke bakazaba abaherwe nk’uko kera wumvaga bavuga ko yahereye ku bucuruzi bw’ikarito, akagera ku mangazini.

    • Ibyo kuba nta biribwa mu gihugu birazwi neza cyane! uzajye ku mupaka wa Gatuna urebe imodoka zinjiza ibiribwa mu RwandaHari n’umurenge umwe bano badepute baherutse gusura abaturage barabibabwira imbonankubone. Naho kugabanya imisoro no gukuraho monopoly bimaze gukenesha rubanda byo byibagirwe.

  • Nuko tubatora mukigumira mubiro nahose ubu uheruka iwanyu Manishya ngo urebe twari tuzi ko uzatuvuganira none niwowe utwishongoraho? Inzara Bayita warwaye ryari.

    • Umaze gutora bangahe? Imitwe ya politiki ikora urutonde. icyo utazi kandi utazamenya ni igikurikizwa babatondeka. wowe utora rero ntuzibeshye ngo utora umudepite kuko utora umutwe wa politiki,Abadepite kuri liste bakazahabwa imyanya hakurikijwe amajwi ishayaka ryabo ryagize.Bivuze ngo ijwi ryawe ntuba uzi uwo urihaye, bityo uwo utatoye ntibyoroha kugira icyo umubaza.

  • Umuntu wirirwa mu biro umushahara wiyandika bakamwongereraho na mafaranga yo kwakira abashyitsi.nimugoroba akajya kuvana abana kwishuri,agahita ajya muri gym tonicĺ,yavayo akareba Match ya barca na Real cg se yareba amakuru akareba kuri CNN,BBC,ALJAZILAH…. uguhangana kwa TRUMP VS CLITON cg UK EXIT EU weekend akajya muri SAUNA NO GUSURA IFAMU YINKA ZE wamubwira ko abaturage bafite inzara akakumva???bisaba kuba uri mfura nibura yicisha bugufi imwe yumva ihaze ikibuka ko hari nundi ushobora kuba atariye kdi izo mfura rwose urwanda rwarazihoranye nubu zirahar
    MURAKOZE

    • Ziri he izo mfura zizakwibuka?icara ngaho ngo nawe bazagutekerezaho!isi yarahindutse ubu abantu babaye ba nyamwigendaho,niba ugira ngo ndakubeshya utegereze nibicamo uzagaruke hano umvuguruze.

    • umuhanga umwe ati niba ubuze ubwenge bwo kuvuga ibintu bizima(bidashengura imitima y’ abanyarwanda) ntiwabuze nibura n’ubwenge bwo kwicecekera!!!! Byose ni umurengwe kandi no mu yindi mandat itaha azaba ari depite!!! ibi nibyo biba biteye kwibaza?????

  • Honorable ndagusaba ko wasubira inyuma gato ugasoma literature kuri food security concept n’ibipimo byayo nurangiza uzanyemerere dukore debate. Niba dushaka gucyemura ikibazo ni byiza ko twemera ko kiriho; abaturage batabaza ntabwo ari ubwega bateza.Ikibazo cy’amapfa si leta yagiteje kandi si cy’u Rwanda gusa ni akarere kose.Bityo rero abayobozi bemere ko kiriho ahubwo hafatwe ingamba zikomeye zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no gutoza abantu guhunika

  • Hummmmm!!! YAVUGA IKI SE KO INZARA ITAMUGERAHO N’ABAMUKOMOKAHO?

  • Iyi nkuru ko muyimanuye kuki mutayirekeye hejuru hariya!? Ndabona mu kanya muri buyisibe.

  • Ninde se urya kabili uretse bo?ubuse isukali akawunga umucer n’ibindi ntimuzi uko bihagaze?

  • Inzara irahari ba Nyakubahwa namwe ba Ministers! Umunyakigali wishoboye yikora ku….. incuro ebyiri mu minsi itatu, none ngo nta nzara iri mu Rwanda? Mu giturage ho,cyane cyane iburasirazura, byaracitse none ngo icyabuze ni ukwijuta? Rwose Nyakubahwa Uwimanimpaye wibyina ku mubyimba w’ abibabariye! Please.

    Icyakora wowe amatama ni yose, wamenya ute ko dushonje?

  • Niba abaturage bo mu Rwanda 90% batunzwe nubuhinzi, umusaruro w`ibikomoka kubuhinzi ukaba uvugako wagabanutse, nihe utemeza ko hari inzara. 10% nibo bonyine badafite ikibazo cy`inzara ariko nabo harimo abahembwa umushahara kandi nabyo bigira ingaruka kubiciro kw` isoko.

  • Imana ijy’ibasanga aba babyeyi ntago babimenya ko inzara ihari babibwiwe nikise?

  • Aha bibara uwabibonye yabimenyatese?

  • ndemeranya na bagenzi banjye bavuze ko inzara ihari uti gute?: ubu abaturage benshi ubutaka bwabashijeho bagurisha ngo babone ikibabeshaho,reba isukari umuceri akawunga uko bihagaze mubiciro;none nabo ngo ntanzara ihari ? si ukugaragaza nabi igihugu cyacu ariko kdi ntanubwo twahakana ibiriho.

  • Birababaje

  • Birababaje pe

  • Uyu Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ndamuzi neza uko yabagaho mbere atarajya muri Politiki no mu mwanya w’Ubuyobozi, none koko niwe usigaye avuga amagambo nk’aya??? Ndatangaye ariko kandi Ndumiwe!!!!!

    Imana imufashe gusa, nta kindi navugaaa.

  • Ngo ni Honorable!!!!ba honorables baragwira.Inyito gusa nta conten

  • Jyewe ubundi ikintu mbona *HE Paul Kagame* asigaje gukora nuko ahari #Intumwazarubanda zajya ziba aho zivuka zikamenya ibibazo dufite!!!

    Nkubu abana babo biga hanze,birirwa za california yamenya gute ko hari *Inzara?wapi yamenya gute ko #Amashuri arimo ireme rudafatika kubera inzara k’Umwarimu n’Umunyeshuri!!!

    Bivuza hanze barakize kubera iminsi yacu ngo ntanzara!!! V8 wayigendamo ukunva inzara se?wabimenya ute ko abanyarwanda bumiwe!!!!??

    Gusa nukuri ubu ntago vyumvikana ukuntu #Abayobozi bakuru batafashe rubanda mumugongo none ngo #Nukutijuta peee!!!!Mana tabara abanyarwanda naho inzara ntaho itari buretse muri #Giverment leaderz nabaherwe birirwa batunyunyuza imitsi pe!!!!!Gusa perezida agire icyo afasha abaturage be naho abadepite bo mbanza baragendaga batareba nukuri !!!!

  • Jyewe ubundi ikintu mbona *HE Paul Kagame* asigaje gukora nuko ahari #Intumwazarubanda zajya ziba aho zivuka zikamenya ibibazo dufite!!!

    Nkubu abana babo biga hanze,birirwa za california yamenya gute ko hari *Inzara?wapi yamenya gute ko #Amashuri arimo ireme rudafatika kubera inzara k’Umwarimu n’Umunyeshuri!!!

    Bivuza hanze barakize kubera iminsi yacu ngo ntanzara!!! V8 wayigendamo ukunva inzara se?wabimenya ute ko abanyarwanda bumiwe!!!!??

    Gusa nukuri ubu ntago vyumvikana ukuntu #Abayobozi bakuru batafashe rubanda mumugongo none ngo #Nukutijuta peee!!!!Mana tabara abanyarwanda naho inzara ntaho itari buretse muri #Giverment leaderz nabaherwe birirwa batunyunyuza imitsi pe!!!!!Gusa perezida agire icyo afasha abaturage be naho abadepite bo mbanza baragendaga batareba nukuri !!!!

  • Akumiro karagwira…..ariko se Mana watubabariye….uyu MP ukazamuhumura kuko il est pire aveugle celui qui deigne de voir…..nawe se niba nyine urugo rwa batatu babirekera umwana hagahaga umwe muri batatu urugo ntirwijute….ubwo nadushakire inyito u Rwanda ntirugihaga!????? Nicyo bivuze

  • Aba kndi ngo nitwe tubatora!Bakitwa intumwa za rubanda aribo twe!None barahisha ko abanyarwanda bamwe bashonje ngo nuko batijuse!!!Amenyo ni amabuye aseka asize intimba mu nda!Icyo napfuye n’uru rurimi ruracikwa rukavuga none kandi ikimbabaza nuko ibigiye tutabigarura.

  • Uyu ngo ni J.Darc, ntaho ataniye na Marrie Antoinette umugore Wumwami Luis vi bo muri France, ubwo hateraga inzara noneho abaturage bagateranira ibwami bashaka ibisubizo byinzara. Marrie Antoinette ati >>> kubadashoboye kugura umugati bagende bagerageze bagure byibuze Gato cg keke!!!! bahise bakuraho ishyano nugabowe. ubundi c ko arukibera hano tugendera kwitegeko, iyo aza kuba ari uganda akabihavugira, nukumurigasura rimwe!!! mudepite menya ibobazo byabo uyobora naho gushinyagura birababaza cyane !! inzara niyose hari nabapfuye.

  • Erega muzavuga muzaruha.Nonese mubare abantu bamaze kwicwa ninzara,abicwa nimyumbati,abasuhutse bajya uganda…nonese koko abadepite bakorera Rubanda??Ibaze kuva inteko yajyaho ko ntamushinga numwe uvuye muri leta bari banga,Yose nuko ari myiza se?Igihe cyose gazaba hakiru abadepite badakorera abaturage ahubwo bakorera umuntu umwe,inzara ntizashira murwanda.Nonese mubona guhinga igihingwa kimwe biranga umusaruro?Ubuse urwanda uko Rungana rwari rukeneye drones zitwara amaraso 5L???Yewe uwabavuga yaruha rwose,ibaze abaministiri bavuze ngo nusonza uzihangire imirimo bo bafite amafaranga,abandi bati igihe ntamuntu urapfa yishwe ninzara ntago tuzemera ko inzara ihari!!!

  • Ariko ingungu mugira muguhakana ikintu icyari cyose niyihe?mbona amaherezo kubera ko igisubizo kiba mubanyaporitiki yacu ari ndabikana,muzajya mubazwa nibyo mwakwemeye byatuma mubonwa neza mukibagirwa nabyo mugahakana!sha politiki nkiyi irashaje kabisa!!!nimutabibazwa nabantu nimana nayo irabareba mugerageze muhinduke bantu mutuyoboye naho ubundi aho mutujyana haba atari heza.

  • in politics, humanitarian aid, and social science, hunger is a condition in which a person, for a sustained period, is unable to eat sufficient food to meet basic nutritional needs. Throughout history, portions of the world’s population have often experienced sustained periods of hunger.

  • AMACUMU YINDA BURYA NTASHIRA IGORORA NONESE MWAGIRANGO AVUGE KO INZARA IHARI BAMWUBIKIRE IMBEHE? BURIYA NIBAMUKURAHO AZATANGIRA KUVUGA AYICINKA EREGA NTIBAZABABESHYE BABA BAHANGAYIKISHIJWE NINDA ZABO NIMIRYANGO YABO NAHO RUBANDA NTACYO IBABWIYE ARIKO AMATEKA AZABIBABAZA NIMUHUMURE KANDI IMANA IRAREBA KANDI BACA UMUGANI NGO INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO NAHO BO BAVUNIYE IBITI MUMATWI

  • Uyu mu mp KO afite ubwenge bucagase !!

  • Uyu ni umushinyaguzi, we arasigaza akamena mu bishingwe.

    Ariko perezida yadukijije aba bakomeje gushyinyagurira abanyarwanda? Ubuse uwa mugeza iwacu Kayonza akarea uko abaturage bishwe n’inzara birirwa ku murenge batonze umurongo ngo bahabwe ibigori bibamara inzara bafite ubu aya magambo yayababwira?

    Muribuka umuyobozi muri Kayonza ashinyagurira abaturage ngo nta nzara bafite ngo babaha ibyo kurya hamaze gupfamo abaturage 3?

  • None c uyu mudepite atandukaniyehe
    na Leonard wavuzeko murwanda nta genocide yahabaye Ko ahubwo habayeho imyimvumbagatanyo yamoko?
    none nawe ati: ntanzara ihari ahubwo nuko bataguye ifutu?
    ariko nkaba bashinyagurira rubanda rugufi ntabihano bakwiye?

  • Ndumiwe gusa! Mperutse kuzenguruka mu mirima y’abaturanyi ndebye uburyo barandaguza amatere y’ utwumbati amarira ambunga mu maso! Iyi nzara Honorable ahakana ko itariho iwacu bayita Nzaramba!

  • inzara yo irahari ahubwo hasigaye kuyita izina ikajya muzundi nzara zaranze u Rwanda

    nkubu abanyeshuri biga kaminiza barenda kwicwa ninzara kubwo kuzamuka kwibiciro bikabije kwisoko
    ibyiza nuko imisoro bayigabanya kugirango abantu babona uko babaho naho rwose ibintu byakaze

Comments are closed.

en_USEnglish