Tags : Parliament of Rwanda

‘Clinical Officers’ Leta yabatanzeho Miliyari…ariko bamaze imyaka 3 nta musaruro

*Bari basanzwe ari abakozi, mu 2011 bavanwa mu kazi ngo bajye kwiga, *Barangije ntibahawe akazi k’ibyo bari bigiye, ubu hashize imyaka itatu, *MINISANTE yabarihiye ngo basanze itabazi mu bo igomba gukoresha… Abaganga bazwi nka ‘Clinical Officers’ ariko bataratangira gukora inshingano z’iyi nyito bamaze imyaka itatu basoje amasomo mu cyahoze ari KHI, bavuga ko Leta yabarihiye […]Irambuye

Girinka: Harimo icyuho cy’Inka ibihumbi 96…Hamaze gutangwa ibihumbi 253

*Inka 729 zo muri ‘Girinka’ zaburiwe irengero,…641 zahawe abo zitagenewe, *Abantu 115 bahawe inka bagize icyo batanga,…929 banze kwitura, *Abayobozi bazinyereza…Umuyobozi wa RAB ati ‘ntabwo ab’inda nini babura’ *Abakeneye ibiraro: Hon Ignacienne ngo abantu ntibakagondoze uwabagabiye… Mu bigabiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije bagiranye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bagaragarijwe ishusho ya […]Irambuye

Umuvunyi 2015/16: Abantu 158 nibo bahaniwe Ruswa

*Uwahamijwe ruswa iri hejuru, ni uwatanze iya 1 000 000 Frw (ni umwe), *Depite Mporanyi aribaza impamvu abumvikana ko banyereje za Miliyari batagaragaramo, *Umuvunyi Mukuru avuga ko kunyereza ibya Leta bitari mu byaha bya Ruswa, *Avuga ko urwego rw’Umuvunyi rwifuza ko kunyereza ibya Leta na byo biba mu byaha bya Ruswa. Ku gicamunsi cyo kuri […]Irambuye

Abasenateri baribaza impamvu igipimo cy’ingengabitekerezo kitari guhinduka

*John Rucyahana avuga ko itahita iva mu banyarwanda kuko bayicengejwemo igihe kinini Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016, inagaragaza ibyo iteganya kuzakora muri 2016-2017. Abasenateri bari bamaze kugaragarizwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ku gipimo cya 25%, bibajije impamvu iyi mibare itigeze ihinduka […]Irambuye

Perezida Kagame yavuze ko Hon. Nyandwi yabaye umuyobozi mwiza mu

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko u Rwanda rubuze umuntu w’Intwari wakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye waterwaga n’abacengezi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa. Mu butumwa bwatambukijwe na Mme Tugireyezu Venantie, […]Irambuye

PAC yabajije RRA icyo ikora mu kureshya Abashoramari ivuga ko

*Hon Theogene  ngo ni gute mu Rwanda basora kimwe no muri Kenya, Uganda byegereye amazi, *Ngo kuki u Rwanda rutakwigira ku bihugu bitanga ubwasisi bikagabanya imisoro… Abayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro bavuga ko iki kigo ntaho gihurira na politiki y’ishyirwaho ry’imisoro ku buryo cyagira uruhare mu kureshya Abashoramari. Bari babajijwe gusobanuro uko umusoro wo mu […]Irambuye

Muri PAC, RRA yisobanuye ko Miliyari 21 Frw yananiwe kwishyuza

*Amenshi muri izi miliyari 21 amaze imyaka ine, miliyari 4 muri yo zimaze imyaka 10, *Komiseri mukuru muri RRA yemereye abadepite ko mu gutanga ibi bihano, bihanukiriye *Andi makosa: Hon Clotilde ngo ikibazo kibaye ubushobozi bucye na ruswa, ni kuri RRA yose. Imbere ya Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), […]Irambuye

Huye: Ubumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa si amagambo- Hon Makuza

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa  01 Ukwakira, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye abaturage bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ko Ubumwe n’Ubwiyunge bitarangirira mu magambo ahubwo ko bijyana n’ibikorwa. Muri ibi biganiro byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda, Hon Bernard Makuza wari wifatanyije nabo muri iki gikorwa, yibukije […]Irambuye

Abavuga ko mu Rwanda batisanzura ntibazi uko Abanyarwanda batekereza- Ndayisaba

*Abanyarwanda 93.9% bagaragaza ko bafite ubwisanzure bwo kuvuga ibibari ku mutima, *92.9% bakavuga ko bashobora no gukoresha ‘petitions’ bagaragaza ibibarimo, *Ngo kubaza abayobozi ibibakorerwa byo biracyacumbagira… Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba avuga ko abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari ari uko batazi uko Abanyarwanda batekereza kuko Komisiyo abereye […]Irambuye

Uturere 7 turi hejuru ya 60% mu kwibona mu moko…Tumwe

*Ngo tumwe muri utu turere duturanye n’ahari amacakubiri nk’i Burundi, *Ruhango na Nyanza turi hejuru ya 65%, *Musanze na Rubavu turi hejuru ya 74%, *Gasabo na Nyarugenge natwo turi hejuru ya 70% Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko n’ubwo kwirebera mu ndorerwamo y’ubwoko biri gushira mu banyarwanda ariko hari uturere turindwi tukiri inyuma turimo Musanze, […]Irambuye

en_USEnglish