Digiqole ad

Ngo buri mwaka hateganywa ayo kwishyura abakoraga muri komini ariko agasubizwayo

 Ngo buri mwaka hateganywa ayo kwishyura abakoraga muri komini ariko agasubizwayo

Amb Claver Gatete avuga ko amafaranga agenerwa kwishyura ibirarane by’abahoze muri Komisi asubizwayo uko yakabaye

*MINECOFIN ivuga ko abari abakozi ba komini bujuje ibisabwa bose bishyuwe

Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hateganywa amafaranga yo kwishyura ibirarane by’abantu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini n’abahoze ari abarimu muri icyo gihe leta igifitiye ibirarane ariko umwaka urinda urangira hatabonetse abaza gufata aya mafaranga.

Amb Claver Gatete avuga ko amafaranga agenerwa kwishyura ibirarane by'abahoze muri Komisi asubizwayo uko yakabaye
Amb Claver Gatete avuga ko amafaranga agenerwa kwishyura ibirarane by’abahoze muri Komisi asubizwayo uko yakabaye

Ngo umwaka w’ingengo y’imari urinda urangira bataje kuyatwara agasubirayo akongera akagarukana n’ingengo y’imari nshya ariko ubu ngo harimo kurebwa uko byahagarikwa.

Amb. Claver Gatere avuga ko buri wese wagaragaje ibisabwa yishyuwe ibirarane yari aberewemo. Ati “ Ikintu cyose cyaje cyujuje ibyangombwa nta muntu n’umwe utarishyurwa.”

Ni mu kiganiro yagiranaga n’Abadepite bagize komisiyo y’imibero myiza y’abaturage kugira ngo asobanure ibibazo by’iyi minisiteri byagaragajwe muri raporo y’abakozi ba Leta ya 2015-2016.

N’ubwo iki kibazo cy’ibirarane Leta ibereyemo abahoze ari abakozi ba za komini kitari muri iyi raporo, Abadepite bakigejeje kuri minisitiri kuko bagiye bakigezwaho kenshi.

Amb. Gatete yavuze ko iki kibazo kimaze igihe ariko ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka Minisiteri ayoboye iyishyiramo amafaranga kugira ngo ibi birarane byishyurwe ariko ko umwaka urinda urangira ntawe uzanye ibyangombwa byuzuye ngo yishyurwe ibirarane aberewemo.

Ati “ Hari abari abalimu, abakoraga muri za komini za kera, rwose iki kibazo kimaze igihe kinini cyane. Twebwe akazi kacu twateganyije amafaranga, bimaze imyaka myinshi, tukavuga ngo dore amafaranga,

buri ngengo y’imari mutora (abwira abadepite) haba hari igice cyo kwishyura ibirarane by’abantu bakoze muri za komini, ariko iyo ujya kumwishyura uramubwira ngo dore ibisabwa n’amategeko kugira ngo wishyurwe.”

Gatete avuga ko  ibisabwa byose byashyizwe kuri buri karere kugira ngo buri wese ukeneye kwishyuza bene ibi birarane azabashe kubimenya kugira ngo atazacikwa n’aya mahirwe yo kwishyurwa.

Avuga ko MINECOFIN yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gukora igenzura rya nyuma kugira ngo ibirarane bifitiwe ibyangombwa byose byishyurwe ibisigaye bikamenyeshwe inama y’Abaminisitiri kugira ngo bihagarikwe.

Ati “ Ubu rero MINALOC ni yo irimo ikorana n’inzego z’ibanze kugirango barebe ibindi babonye bitari byabonetse ni ibihe ibibonetse kuko amafaranga yabo arateganyijwe tukabyishyura.”

Abadepite babwiye minisitiri w'imari n'igenamigambi ikibazo cy'abahoze bakorera za komini batarabona ibirarane byabo byo muri icyo gihe
Abadepite babwiye minisitiri w’imari n’igenamigambi ikibazo cy’abahoze bakorera za komini batarabona ibirarane byabo byo muri icyo gihe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE. RW

en_USEnglish