Kicukiro: Abadepite basuye Agakiriro babakiriza kutabona abakiliya
*Ngo abakorera hanze ni bo babatwara abakiliya…
Mu gikorwa cyo gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere bikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu cyatangijwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko, kuri uyu wa 12 Mutarama Abadepite basuye abakorera mu gakiriro kari mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro basanganijwe ibibazo abakorera muri iri soko bahura na byo birimo kutabona abakiliya.
Aba bakorera mu gakiriro ka Gahanga bavuga ko bagenzi babo bakorera mu ngo cyangwa ahandi hatandukanye ari bo babona abaguzi bigatuma bo batabona abakiliya.
Binubira kuba barajyanywe gukorera mu gakiriro igitaraganya ariko ntihafungwe ahandi hakorerwa ibikorwa nk’ibyo bakora.
Abakorera n’abacururiza muri aka gakiriro basabye izi ntumwa za rubanda ko abantu bose bakora ibijyanye n’ubukorikori bagomba kuzanwa bagakorera hamwe mu gakiriro.
Mukabaranga Clarisse ucuruza ibikoresho byo mu rugo birimo ibitanda n’intebe avuga ko abantu batirirwa babagana kuko baba bafite aho babigura hafi kuri aba baba bakorera mu duce batuyemo nko mu masoko.
Ati « Kuba imiryango yose ya hano mu gakiriro idafite abantu bayikoreramo si uko abantu bacuruza ibikoresho byo mu bubaji badahari ahubwo baracyakorera mu masoko yo hirya no hino kandi twebwe leta yatwirukanye aho twakoreraga igitaraganya none abandi basigayeyo bakomeza gukora neza twe nta muntu utugana bamwe bakaba baramaze guhomba baratashye.»
Sekamukunze Emmanuel ukora ibikorwa by’ufundi muri aka gakiriro avuga nihatagira igikorwa nabo baza kuva mu gakiriro bakajya gukorera hanze.
Ati « Ikimbabaza cyane ni uko banyimuye aho nakoreraga ngo ntihemewe ubu hakaba harimo undi muntu ukoreramo kandi ukora nk’ibyo nanjye nkora nkaba mbona leta ikwiye kugira icyo ikora kuko natwe imiryango yacu igiye kwincwa n’inzara.»
Abacururiza muri aka gakiriro kandi babwiye Abadepite ko babakorera ubuvugizi kuko bo ntacyo batakoze ngo bivugire mu buyobozi bw’akarere ka kicukiro ariko ntacyo bwakoze.
Bavuga kandi ko ibikorerwa muri aka gakiriro byashyirwa ku murongo ku buryo ahakorerwa ubucuruzi n’aho babariza hatandukanywa kuko na byo biri mu babangamira.
Abakorera muri aka gakiriro ka Gahanga kamaze umwaka bavuga ko nta terambere babona barazanywe bizezwa ibitangaza, bakavuga ko hari n’abatangiye kuvam bakajya gukorera hanze.
Abadepite bari bateze amatwi aba bakorera mu gakiriro, babizeje ko bagiye kubakorera ubuvugizi bwihuse kugira ngo badakomeza gukorera mu gihombo
Umujyi wa Kigali uherutse gushyiraho nyirantarengwa ko abakorera mu nzu zagenewe guturwamo bahawe amezi atatu bakimurira ibikorwa byabo ahabugenewe.
Mu karere ka Kicukiro habarwa harimo ahantu henshi hatandukanye hakorerwa ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu rugo birimo intebe n’ibitanda, abandi bagakorera mu masoko nk’irya Ziniya, Sonatube.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW