Digiqole ad

Gicumbi: Abasenateri bakirijwe kutishimira ibyiciro by’ubudehe, Guterana ubwoba,…

 Gicumbi: Abasenateri bakirijwe kutishimira ibyiciro by’ubudehe, Guterana ubwoba,…

Bagaragarije Abasenateri ibibazo bibugarije

Mu biganiro bamwe mu basenateri bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ubwo bari bamaze gukorana umuganda, abatuye muri aka gace babwiye aba bashingamategeko ko ibibazo birimo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe badakwiye, guterana ubwoba hagati yabo babiregere inzego z’ibanze ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye.

Bagaragarije Abasenateri ibibazo bibugarije
Bagaragarije Abasenateri ibibazo bibugarije

Aba baturage babwiye Abasenateri ko muri aka gace bugarijwe n’amakimbirane yo mu ngo, bakavuga ko iyo baregeye abayobozi bo mu nzego z’ibanze batabikemura cyangwa ngo babohereze mu zindi nzego.

Ibindi bibazo bagaragarije aba bashingamategeko birimo kuba bamwe mu baturage barabaye ba bihemu kuko banga kwishyura abo bakoresheje.

Bavuga kandi ko ibi bikurikirwa no guterana ubwoba, aho abafite icyo barusha bagenzi babo mu bijyanye n’ubukungu bagaragaza ko bafite ububasha burenze muri aka gace.

Umuturage witwa Bizimana Theoneste yabwiye aba basenateri ko afitanye amakimbirane n’umuturanyi we ashingiye ku kuba yaranze kumwishyura amafaranga yaciwe n’ubuyobozi nyuma yo kumurega ko yamutemeye ibiti batabyumvikanyeho, akaba akomeje kumutera ubwoba ko atazamwishyura.

Bamwe muri aba baturage bagaragaje kandi ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe batari bakwiye gushyirwamo ndetse ko babigaragarije kenshi inzego z’ibanze ariko ko ntacyakozwe ngo bikosorwe.

Bavuga ko byinshi muri ibi bibazo bihera mu tugari kandi byarananiranye ariko ntibyoherezwe mu mirenge ngo bikemurirweyo.

Visi Perezida wa Sena, Hon Gakuba Jeanne d’Arc yasabye inzego z’ibanze kujya zihutira kumenyesha inzego zibakuriye mu gihe bahuye n’ibibazo babona ko badafitiye ubushobozi bwo kubikemura.

Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yibukije aba bayobozi ko ari abakozi b’abaturage ndetse ko ari bo baba barabitoreye, ababwira ko iyo batabakemuriye ibibazo mu maguru mashya bishobora kubyara ibindi bibazo bishobora no guteza umwiryane hagati yabo (abaturage).

Bishimiye kubona abashingamategeko bamanuka bakaza gufatanya umuganda
Bishimiye kubona abashingamategeko bamanuka bakaza gufatanya umuganda
Babanje gukorana umuganda
Babanje gukorana umuganda
Banacukuye imirwanyasuri
Banacukuye imirwanyasuri
Bamaze gukora umuganda berekeje ahabereye ibiganiro
Bamaze gukora umuganda berekeje ahabereye ibiganiro
Nyuma yo gukorana umuganda banacinye akadiho
Nyuma yo gukorana umuganda banacinye akadiho

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI

4 Comments

  • Iby’ubudehe MINALOC igerageze ishyiremo ikoranabuhanga nka kuriya kwa NEC; Ku buryo umuntu ashobora kwireba, byaba ngombwa akaniyimura mu gihe ubukungu bwe buzamutse

  • Yewe ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe nticyoroshye kuko bamwe bashyiramo amarangamutima,abandi bagatanga ibiture bityo bagashyirwa mu cyiciro badakwiye,abakwiye kukijyamo ntibagishyirwemo.Aya ni amakuru mfitiye gihamya.

  • Aba nabo ago kugaragaza ibibazo nyabibazo bibugarije birimo kutagira amazi bibereye mu matiku.

  • Aba nabo aho kugaragaza ibibazo nyabibazo bibugarije birimo kutagira amazi bibereye mu matiku.

Comments are closed.

en_USEnglish