Digiqole ad

Abadepite ntibumva icyabuze kugira ngo ibibazo by’abarokotse birangire

 Abadepite ntibumva icyabuze kugira ngo ibibazo by’abarokotse birangire

*Abatarubakirwa, abana babuze inkomoko, imanza zitararangizwa,…Biracyahari,
*Ibyifuzo byatanzwe ku muti w’ibi bibazo byanenzwe,
*Bagize ibyo basaba Minisitiri w’Intebe, MINALOC, MYICT, MINISANTE, MINEDUC…

Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside y’umwaka wa 2015-2016 igaragaza ko hari ibibazo by’ingutu bicyugarije abacitse ku icumu rya Jenoside birimo abatarubakirwa, abana babuze inkomoko, abakoze Jenoside batahanwe. Abadepite bagaragaje ko mu myaka 23 ishize ibibazo nk’ibi bidakwiye kuba bicyumvikana.

Abadepite bavuga ko batumva icyabuze kugira ngo ibibazo by'abarokotse birangire
Abadepite bavuga ko batumva icyabuze kugira ngo ibibazo by’abarokotse birangire

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko yasesenguye iyi raporo ya CNLG yagaragaje ko hakiri ibibazo by’imitungo y’abacitse ku icumu rya Jenoside ikagururirwa n’abaturanyi.

Igaragaza kandi ko hakiri ibibazo birimo umubare munini w’abacitse ku icumu batarubakirwa, abana bacitse ku icumu babubuze inkomoko yabo, abarangiza amashuri yisumbuye ntibabashe gukomeza mu makuru n’abahamwe n’ibyaha bya Jenoside batarahanwa, n’ihungabana rikomeje kwiyongera.

Iyi komisiyo yahise inatanga ibyifuzo by’ibikwiye gukorwa kugira ngo ibi bibazo bishakirwe umuti, ivuga ko ibibazo by’imitungo y’abarokotse bikwiye gukomeza gusuzumwa bikabonerwa umuti.

Naho ku bana bacitse ku icumu rya Jenoside batabasha gukomeza mu mashuri makuru, iyi komisiyo ivuga ko CNLG igomba kongera ubuvugizi kugira ngo aba bana babashe kwiga amasomo y’imyuga.

Ivuga kandi ko abahamijwe ibyaha bya Jenoside ntibahanwe, inzego zibishinzwe zikwiye gukora ibishoboka kugira ngo abo bantu barangize ibihano.

Ku bibazo by’amacumbi, iyi komisiyo isaba CNLG na FARG gukora ubushakashatsi kugira ngo imibare y’abafashijwe n’abatarafashwa imenyekane bityo n’abashya bamenyekane.

Depite Muhongayire Christine wanenze ibi byifuzo, yagize ati “Umuntu aribaza ati ‘ese koko ko nta n’umwe ufite igihe (imyanzuro), ubundi yakurikiranwa ite?”

Uyu mudepite wagarutse ku mwanzuro wo kugaragaza inzu zubakiwe abarotse, izikenewe kubakwa no gusanwa, avuga ibibazo nk’ibi bidakwiye kuba bicyumvikana bitarashakirwa umuti bityo ko n’umwanzuro kuri byo ukwiye kuza utanga umurongo uhamye.

Ati “ …Nta gihe kandi murabona ko ari ikintu gikomeye nyuma y’imyaka hafi 23 Jenoside ihagaritswe, abantu batarabona aho baba twarangiza tugashyiraho umwanzuro gutya udafite ‘deadline’, njye nabonye birimo ikibazo.”

Depite Nyirarukundo Ignacienne wasaga nk’uwunga mu rya mugenzi we, yagize ati “ Umwanzuro wo kugaragaza inzu z’abacitse ku icumu zikeneye gusanwa, ngo kubakwa bundi bushya,…umuntu aribaza ngo ariko se iki ni ikintu cyo gusaba nyuma y’imyaka 23 koko?”

Iyi ntumwa ya rubanda yagarutse ku bana bacitse ku icumu baburiwe inkomoko, yavuze ko iki kidasobanutse bityo ko hakwiye kugaragazwa uko giteye kugira ngo babone uko batanga umurongo wavamo umuti.

Ati “ Ubwo niba baraburiwe inkomo kugira ngo umenye ko bacitse ku icumu ntibyumvikana.”

Hon Depite Mukama Abbas, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na we wavugaga ko ibibazo byugarije abacitse ku Icumu bidakwiye kuba bikiriho, yagarutse kuri aba bana, avuga ko kugira ngo bafatwe nk’abacitse ku icumu hari impamvu, asaba MINALOC kugifatira umwanzuro uhamye.

Ati “…Ingabo zari iza RPF zakuraga umwana mu mirambo agafashwa, urumva wafata umwana nk’uyu none ngo ntituzi aho ukomoka… hari abagiye babafasha, aba bana ni Abanyarwanda, ntabwo nakumva ko nyuma y’imyaka 23 bakiri aho nk’aho badafite igihugu bakomokamo.”

Komisiyo yasuzumye iyi raporo yasabye Minisitiri w’Intebe gukurikirana imyanzuro yari yatanze ku gushakira umuti ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside.

Iyi komisiyo yanasabye MINALOC gusaba uturere twose ko mu ngengo y’amari ya buri mwaka igomba gushyirwamo amafaranga yo kubaka no gufata neza inzibutso, inasaba MINISANTE gukora ubushakashatsi ku ihungabana n’uburyo ryashakirwa umuti.

Abayoboye inteko bakiriye ibitekerezo n'ibibazo by'intumwa za rubanda
Abayoboye inteko bakiriye ibitekerezo n’ibibazo by’intumwa za rubanda
Depite Byabarumwanzi yagaragaje ibyavuye mu isesengura rya Raporo ya CNLG agaragaza bimwe mu bibazo bicyugarije abarokotse
Depite Byabarumwanzi yagaragaje ibyavuye mu isesengura rya Raporo ya CNLG agaragaza bimwe mu bibazo bicyugarije abarokotse
Bagejejweho ibyavuye muri ubu busesenguzi
Bagejejweho ibyavuye muri ubu busesenguzi
Bamwe bagaragaje ko bidakwiye ko ibibazo nk'ibi bidakwiye kuba byumvikana ko bitarashakirwa umuti
Bamwe bagaragaje ko bidakwiye ko ibibazo nk’ibi bidakwiye kuba byumvikana ko bitarashakirwa umuti

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • biteye agahinda kuba tucyumva hari abacitse kwicumu batarubakirwa. ariko abo badepite bavuga ko uko nibo ntumwa za rubanda nibagire icyo bakora.

  • Ndumva ba nyakubahwa bahangayikishijwe cyane n’abantu bacitse kw’icumu badafite icumbi. Byaba biteye ubwoba badafite icumbi batanafite icyo kurya.

  • Harya ubundi abadepite nibo baha Leta umurongo igomba kugenderaho ? Ese byagenda gute abadepite batanze umurongo hagasangwa unyuranye n’umurongo w’ishyaka riri ku butegetsi ? Reka da, Oya; ibi ntibishobora kubaho kuko n’ubundi aba banyakubahwa bashyirwa hariya n’amashyaka yabo, kandi ishyaka riri ku butegetsi (FPR-Inkotanyi) rikagira ubwiganze. None se niba ari gutyo bimeze, ubwo bivuze se ko aba badepite noneho aribo baha umurongo ishyaka ryabohereje mu nteko ? Ibya demokarasi ntibyoroshye !

Comments are closed.

en_USEnglish