WASAC ngo uwayikoreraga ni ‘Umujura’ , Abadepite bati “Mugomba kumuha ibyo mumugomba”
* Baganizi Rutirengagiza Jean ashinja WASAC guhonyora ubunganzira bwe bagafatiira ibye
*Abayobozi muri WASAC barabusanya, hari uvuga ko nta gufatira kwabayeho undi akabyemera
*WASAC ishinja uyu mugabo kwiba miliyoni 3.7 Frw, na we ngo bamurimo miliyoni 2.1 Frw…
Ikigo gishinzwe amazi n’isukura, WASAC Ltd cyemera ko cyafatiriye amafaranga cyagombaga guha umwe mu bari abakozi bacyo kubera ko kimukurikiranyeho kuba yarakibye amafaranga asaga miliyoni eshatu. Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage bakavuga ko ubuyobozi bw’iki kigo bwagombaga guha uyu mukozi ibyo bwamugombaga ubundi bugasigara bumukurikirana mu nkiko.
Mu bisobanuro ibigo na za minisiteri biri guha Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage ku bibazo byagagaweho muri Raporo ya komisiyo y’abakozi ba Leta, WASAC yitabye kuri uyu wa kane yagarutse cyane ku kibazo cy’uwitwa Baganizi Rutirengagiza Jean ushinja iki kigo guhonyora uburenganzira bwe.
Mu bisobanuro Baganizi yahawe na Komisiyo y’abakozi ba Leta ni uko iki kigo cyamwirukanye ntikimuhe ibyo kimugomba birimo imperekeza n’umushahara w’amezi atandatu cyamuhagaritse by’agateganyo.
Baganizi Rutirengagiza Jean wahoze ari umukozi w’ikigo gishinzwe amazi n’isukura ngo yashinjwe ubujura, kuwa 27 Mutarama 2015 yandikirwa ahagarikwa by’agateganyo.
WASAC ivuga ko ibaruwa ihagarika by’agateganyo uyu mugabo yanditswe n’ubundi iki kigo cyaramaze gutahura ko uyu mukozi wacyo yakibye amafaranga.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ku italiri ya 09 Mutarama 2015 cyari cyamaze gushyikiriza ikirego station ya Police ya Musanze. Bukavuga kandi ko kuwa 28 Kanama 2015, Baganizi wari ukibarwa nk’umukozi wa WASAC yaje kongera guhagarikwa by’agateganyo kimwe n’abandi bakozi b’iki kigo kubera ibura ry’umurimo.
WASAC yemera ko iki gihe cyose yahagarikaga uyu mugabo yamwizezaga imishahara n’ibindi iki kigo cyamugombaga nk’umukozi wacyo, ikavuga ko yamubikiye umushahara w’amezi atandatu.
Ubuyobozi bwa WASAC bwabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage ko uyu wahoze ari umukozi wabo yaje kuburirwa irengero ndetse ko iyo aza kuboneka ubwo hakorwaga ibizamini by’akazi yashoboraga kongera guhabwa imirimo.
Umunyamategeko w’iki kigo yemeza ko iki kigo cyafatiriye amafaranga cyagombaga guha uyu mukozi kuko ari yo macye ugereranyije n’ayo arimo iki kigo.
Ati “ Impungenge twagize kandi numva ari icyemezo twagira hano twese nk’abantu bakorera urwego rumwe rwa Leta, twaravuze tuti umuntu yasahuye Leta ku mafaranga angana gutya, mu by’ukuri n’amafaranga tumugomba yaba ari imperekeza n’imishahara bamubikiye muri kiriya gihe ntabwo byahura na ya mafaranga atugiyemo.
Turavuga tuti dufunge amaso tumuhe aya mafaranga agende? Nyuma tuzajye mu nkiko kandi twaramuhaye amafranga yose, nubwo hari icyo kintu cya Presomption d’innocence, twashyiraga mu gaciro tukavuga tuti tumuhe ibyo agomba twiyibagize ko hari icyaha yadukoreye.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa WASAC bwanzuye gufatira ibyo bwagombaga uyu mugabo.
Ati “ Turavuga tuti twaba tugiye gohombya Leta, turavuga tuti dukomeze ya mfaranga tuyafatire nihagira uburenganzira ahabwa n’urukiko bw’uko yayahabwa cyangwa yagizwe umwere icyo gihe yahabwa ibyo bamugomba.”
Abadepite bari bateze amatwi ibi bisobanuro bahawe n’abayobozi ba WASAC bababwiye ko bakoze amakosa kuko bagombaga kuzuza inshingano basabwa n’amategeko, bakavuga ko iki kigo cyagombaga guha Baganizi ibyo kimugomba ubundi kikamukurikirana nyuma.
Umuyobozi mukuru wa WASAC, James Sano we wanahakanaga ko iki kigo kitafatiriye amafaranga ya Baganizi, yavuze ko uyu mugabo ari umunyabyaha bityo ko igihe cyose umuntu akurikiranyweho amakosa hari uburenganzira aba yimwe.
Sano yahise asobanura uko Baganizi yakoze ibyaka bamukurikiranyeho ko yakoreshaga umwanya w’akazi mu nyungu ze bwite agategeka abakiliya ba WASAC kujya kwishyura kuri konti ye bazi ko bishyura kuri konti y’iki kigo.
Ati “ Byumvikanye gutya abantu bagenda bavuga ngo ni umwere ariko ni umujura.” Abadepte bahita bamubaza bati “Kandi bitaramuhama?” Sano ati “ N’ubwo bitaramuhama (abishimangira).”
Gusa Sano avuga ko uyu mugabo aramutse abonetse, urukiko rugategeka WASAC kwishyura ibyo imugomba byakorwa ariko na we akaburanishwa. Ati “ Tukaburana icyo nzi cyo ntabwo twatsindwa.”
Umukozi wa komisiyo y’abakozi ba Leta wakurikiranye izi mpaka akavuga ko WASAC itakurikije ibiteganywa n’amategeko, akavuga ko mu gihe bari bakimara kubona ko Baganizi yagaragaweho aya makosa bari kwitabaza iyi Komisiyo kugira ngo uyu mukozi yirukanwe.
Iyi komisiyo ivuga ko iyo bikorwa uku, izi mpaka zitari kuba zikiriho ndetse ko n’ibi 2/3 yahawe atari kubibona, ariko ko kuko babirangaranye ibyo ari kwaka ubu abifitiye uburenganzira.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
Vous etes ignorants vous Wasac seulement LA justice peut conclure de LA sorte .alors votre injustice vous fera payer ! Ah bien sur si LA justice exuste dans CE pays
nyamara ibya wassac ni agahomamunwa,hano mu karere ka Rusizi baraguha konteri y,amazi ukamara hafi umwaka utatabona fagitite,aho izazira ugasanga urishyuzwa arenze ibihumbi ijana,konteri wafashe iri kuli zero ugasanga barabara m3 200 kandi konteri yerekana nka 80 bamara kabiri bakazana indi fagitire basanga bibeshye bakayisubizayo ngo uzabasange kubiro,nkubu nabonye amafagitire arenga 250000 mugihe konteri itaragera no kuki 2000.ubundi hari abo bakorera relevé rimwe mu mezi atatu bandika ko wakoresheje menshi bakazamura ibiciro !ubu mumirenge ya Muganza na Bugàrama wassac ni ukwirirwa ica amazi gusa!!
Kuki se wowe wishimira gukoresha amazi utabona facture ugaceceka?
Urakoze Karisa we, uri umuntu wumugabo! Kuki wakoresha amazi ukarindira ko wishyura ari uko barinze kugukupira kandi baragushyiriyeho uburyo bworoshye bwo kwishura??
Naho abavuga ngo WASAC yahotoye uburenganzira bwa Baganizi barunva hari uwakwishura uwamwibye yarangiza akaburirwa irengero???? Ayo mategeko avuga ngo wishure uwakwibye hari nibimenyetso yaba amaze iki?
Umujura wese akanirwa urumukwiye!
Yenda wowe uravuga Rusizi kuko ariho utuye. Nari nziko WASAC ishami rya Remera aribo bakora ibyo, none WASAC ahora ari ho hose nuko imeze. Navuga ko ntakindi bashoboye usibye gukupa amazi. Barangwa no guhubuka ndetse no kutita kubintu. Njye ndabona RURA yashyira imbaraga nyinshi mu kugenzura iki kigo.
Ngo RURA ikurikirane imikorere ya WASAC? Imikorere ya RURA ahubwoiri inyuma y’iya WASAC niba utari ubizi.Aha ni naho ibintu bipfira kuko uwagakurikiranye imikorere y’abandi usanga akora nabi kubarusha
Ko nunva Baganizi yaribye WASAC arenga 3m akaba yaraburiwe irengero, akaba ataranaje gukora ibizamini igihe abandi bakoraga kuko yarazi ko Polisi imushaka yamubuze, murabona WASAC yari kumushirira amafranga muri konti maze yashaka akigira mumahanga?
nge nshigikiye Wasac ahubwo imurege murukiko, nataboneka urubanza rucwe, igihe azabonekera azafungwe.
Naho abatishura Amazi bakoresheje bazagye babakupira. Kutishura ibyo wariye numuco mubi!
Comments are closed.