Digiqole ad

Kunywana no kubandwa tubigaruye twakongera tukaba umwe-Sen. Narcisse  

 Kunywana no kubandwa tubigaruye twakongera tukaba umwe-Sen. Narcisse  

*Min Uwacu Julienne abona atari ngombwa kugarura ibi,…Ngo hari Girinka,…

Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’ibibazo by’abaturage yagiranye na Minisiteri y’Umuco na Sport mu gusuzuma ihame ryo kurandura ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko hari imihango yakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere yacitse kandi yarashimangiraga isano Abanyarwanda babaga bafitanye, akavuga ko iyi migenzo irimo kunywana no kubandwa yakongera Ubumwe mu Rwanda.

Hon. Musabeyezu Narcisse
Hon. Musabeyezu Narcisse

Hon. Musabeyezu  Narcisse avuga ko umuco nyarwanda ari ipfundo ryo gukunda igihugu no kumenya isano riri hagati y’Abanyarwanda.

Ati “ Iyo utekereje Abanyarwanda imyaka myinshi babaye hanze bakagaruka ari Abanyarwanda ntugire ngo hari ikindi gituma bagaruka ari Abanyarwanda ni umuco.”

Senateri Musabeyezu avuga ko hari imihango yakorwaga mu muco wo hambere yashimangiraga igihango Abanyarwanda bafitanye bakumva ko ari bene kanyarwanda aho kwibonamo amoko cyangwa aho bakomoka.

Ati “ Abanyarwanda twagiraga ibintu bikomeye kurusha  ahandi, abantu bazi ko amaraso ari amwe, biriya byo kubana, buriya igihango mukivuga byoroshye, ubundi igihango ni amaraso, mwaranywanaga ugafata amaraso ukayanywa na we akayanywa ayawe mukaba mubaye umwe.”

Avuga ko uwatatiriye iki gihango bitamugwaga amahoro bigatuma abantu bagiha agaciro ntihagire ukomoka mu miryango yanywanye uhemukira mugenzi we.

Uyu mushingamategeko atunga agatoki imyigishirize (système éducatif) Abanyarwanda bazaniwe.

Ati “ Yasanze twariremye… ibyacu biba ibipagani, ibyo byo kunywana biba ibipagani, ibyo by’ubudehe biba ibipagani ibyo byo kubandwa biba ibipagani…

Tubikoze rero twakongera tukaba umwe kuko za difference batuzanyemo zabura, kuko kunywana ntiwatoranyaga, wanywanaga n’umuntu w’inshuti, ntiwavugaga ngo uriya ni Umututsi cyangwa Umuhutu.”

Ministiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari watanze ikiganiro kigaragaza indangagaciro zimakaza ubumwe zirimo gukunda Kubaha Imana, gukunda igihugu, kubaha umuryango….yavuze ko umuco nyarwanda ugenda ukura nko mu bindi bihugu byo ku Isi ukajyana n’imibereho iba igezweho.

Avuga ko iyi mihango yari iy’Abanyarwanda b’icyo gihe ariko ko no mu muryango nyarwanda wa none hari ibindi bikorwa bidatandukira n’ibi byakorwaga icyo gihe kandi na byo bishobora gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agaruka ku bihango bihuza abanyarwanda. Ati “ Iyo umuntu akugabiye kiba ari igihango, uyu munsi umuntu afashe umwana wawe akamujyana mu ishuri akamurihirira akiga akarangiza akibeshaho cyaba ari igihango mugiranye.”

Avuga ko hari ibikorwa biranga umuryango nyarwanda wa none byasimbuye ibi bihango byakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere.

Ati “ Uyu munsi kuba tubwira abantu ko batagomba gusangira ku muheha ntibibabuza gusangira kandi bagasabana, kuba abantu batanywana ntibivanaho ko abantu bagirana igihango kuko igihango ntikigaragarira muri kiriya kimenyetso.”

Minisitiri Uwacu agaruka kuri gahunda za Leta zisa nk’izazibye icyuho iyi migenzo yo hambere zirimo gahunda ya Girinka, inkiko Gacaca, Abunzi, Umuganda, Itorero , Umuganura, Umushyikirano na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Agaragaza ko gahunda ya Girinka ishobora gusimbura iyo kunywana kuko zose zituma imiryango igirana igihango. Ati “ Ubundi umuntu agabiye undi inka ubundi baba bagiranye igihango.”

Avuga ko iyi mihango yakorwaga kera itakorwa mu muryango w’uyu munsi kuko ishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Uyu Musenateri witwa Narcisse Musabeyezu ushaka ibyo kugarura guca indasago ku nda umuntu akanywa amaraso y’undi, akaba anashaka ko ngo abanyarwanda basubira ku muhango wo KUBANDWA, ndibaza niba koko ibyo avuga abyemera cyangwa niba yarabivuze ashyenga gusa.

    1. Niba yarabivuze abyemera, akwiye kuva muri Senat akajya iwe mu giturage akiberayo hanyuma agatangira ibyo gucana ku nda nabo ashaka, akanatangiza ibyo guterekera no kubandwa, uretse ko aho tugeze ubu, nta n’umwe uzamwemerera ko bacana ku nda. Ni nde se uzemera gukatwa ku nda n’urwembe akanywa amaraso y’undi muntu azi neza n’ingaruka mbi bishobora gutera (cyane nko ku bafite indwara ya SIDA cyangwa Hepatite C).

    1. Niba yarabivuze ashyenga, nabwo akwiye gusezererwa muri Senat akajya gushyengera ahandi kuko ibibazo biraje ishinge abanyarwanda ni byinshi ku buryo Abasenateri bakwiye kubyigaho bashikamye kandi batanga ibitekerezo bisobanutse, bakava mu byo kwikinisha no gushyenga.

    Ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo bushingiye mu guca indasago ku nda cyangwa kubandwa kuko iyo myumvire ntaho yatugeza.

    Ubumwe bw’abanyarwanda b’iki gihe bukwiye gushingira ku muco mwiza w’urukundo, ubwubahane, ubufashanye, ubunyangamugayo, ubwihanganirane n’impuhwe.

    Ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo buvuze ngo umuntu abe incuti y’undi, oya rwose, ubumwe b’abanyarwanda bivuze ko buri muntu abona mugenzi we nk’umuvandime basangiye igihugu n’ibyiza byose byicyo gihugu, kandi akamubonamo umuntu bahuje kubaho kandi bakabana mu bwubahane no mu bwumvikane.

    • Nyamara nubwo dutinya kubivuga Abazungu hari aho batugiriye neza mu gihe cy’ubukoloni. Aho kurwanya ibyo batuzaniye ahubwo mureke tujye tubacira bugufi maze murebe ko tutazabyungukiramo…
      (Iyo bataza ndahamya ko ubu tutari kuba turimo kwandika hano ku umuseke.rw)

      White people, Thank You for the Colonization !

  • Mbega ibitekerezo by’umusenateri!!!!!Biratangaje rwose. Buriya ibitekerezo nk’ibi hari aho byatugeza mu gihe tugezemo??? Ngo tujye gufata inzembe ducane indasago ku nda tunywe amaraso ya bagenzi bacu, hanyuma ngo tujye no kubandwa ngo nibwo ubumwe bw’abanyarwanda buzaboneka???!!!! That is incredible.These ideas of the Middle Ages can not allow us to advance in our reflections.

  • Biragaragara k’ibi bitekerezo by’uyu Nyakubahwa bishaje. Dukeneye amaraso mashya n’ibitekerezo bishya muri Senat, naho twishinze ibyo kubandwa no guca indasago ku nda, umenya bwakwira ntaho turagera.

  • Ngaho rero nashyireho abazajya bapima amaraso aho abantu bataramiye bagiye kunywana. Cyangwa se bazajye babanza bajye kuyapima nibarangiza bayaagarure mu icupa bayasangire. Ngiryo iterambere ry’u Rwamda. Ese ubwo urashyigikira gahunda za MINISANTE ni iza MINISPOC ni izawe cyangwa ni ukugira ngo wongere ingufu bagushime ko urwanya abanyamadini. Ushobora kuba uciye ku ruhande. Si uko wari kubivuga.

    Niba ushka kubandwa uzabikore, ariko ntuhazagire uwongera kukubona mu kiliziya kuko Imana ntishaka abayivangira badahagaze hamwe. Nizere ko ari ibitekerezo byawe atri ibyo SENA y’ u Rwanda yagutumye.

  • Ariko ubundi Senat imaze iki? ese tugomba kwigana abazungu dushyiraho inzego zidafitiye abaturage akamaro ahubwo zibahombya? Muri Sénégal nta Sénat bafite nyamara baturusha démocratie.Niba uyu musenateri abona tugomba kongera kunywana no kubandwa noneho ubumwe si ubwa none.

  • Iyo Honouraable avuga nibyo. Mwebwe mumuhakanya mukoresheje amagambo akaze nimwe mutazi ibyo muvuga. Abateranyije abanyarwanda wibuke ko babinyujije muli kiliziya gatulika i Kabwayi (bandika Kabgayi) ariho kugeza ubu icyicaro gikuru cya Jenoside n’ingengabitekereo yayo. Honourable rero ibyo avuga babyita Tried,tasted and tested. ese wansobanurira gute aba Docteur na ba Monseigneur na ba ma Seur bose bakoze jenoside kakahava. Ubwo se ibya kiliziya na Universite na Seminaire ntoya ninkuru urumva hari ukibyizera? Ubumwe bwabanyarwanda bugomba gushakirwa munzira zose zishoboka zizwi atari gushakisha. Urakoze Honourable

    • umuseke mutugarurire option ya dislike kuri comments. ikimbabaza ni ukuntu munyonga ibitekerezo bizima ariko ibitekerezo bibi nk’ibi mukabitambutsa!!!! mbega ubugome uyu mugabo yanga kiliziya.

    • Aho ho wigijije nkana, harya muri genocide ntabishe abo bahuriye mu mandwa cyangwa abo imiryango yanywanye? Ese ntabigeze bashinja ibinyoma bagenzi babo kandi barahuriye muri iyo mihango? Kubandwa no kunywana byabaye expired ntibiteze no kugaruka kandi nuwabigerageza ntacyo byamara kuko imitekerereze n’imibereho yarahindutse. Mbonye wibasiye kiliziya gatorika, ntabwo ariyo kibazo ahubwo ikibazo nibiba mu mutima wa muntu, nawe wihereyeho wasanga harimo byinshi byatuma nywanye nawe cyangwa tukabandwana najya nkwikanga kurusha abandi bose ahubwo.

    • @@@ kuri WOWE:
      Aho ho wigijije nkana, harya muri genocide ntabishe abo bahuriye mu mandwa cyangwa abo imiryango yanywanye? Ese ntabigeze bashinja ibinyoma bagenzi babo kandi barahuriye muri iyo mihango? Kubandwa no

    • Ariko urwo Rwanda muvuga uwababaza imyaka rumaze aho mwayimenya ? Ni ryari iki gihugu cyabaye u Rwanda, ku buryo umuntu wese aho ari mu mipaka y’ubu yiyumva ko ari umunyarwanda ? Ni ryari se ahubwo abatuye urwo Rwanda muvuga bagize ubumwe nk’uko tubwifuza ubu, maze ngo tuvuge ko ari nostaligie ? Mubura kwiga amateka y’igihugu cyanyu ngo muyamenye mukirirwa mumiragura ibyo abanyepolitiki bababwiye. reka senateur aze abasubize ku kumva ikremve ndebe ko mudakurikira.

  • Tubanze dusase inzobe ku bwicanyi buri mu muryango nyarwanda. Tuzanywana se tubinyuze hejuru? Ariko aba bayobozi iyo bavuga wagirango baba bigiza nkana! Haranywana inde na nde? Umuturage aranywana n’uwamwiciye? aranywana n’umutoteza? aranywana n’umwambura imitungo ubuyobozi burebera? aranywana n’umurenganya? aranywana n’umugambanira? aranywana n’umuziza uko yavutse???? Uyu munsi sosiyete nyarwanda ifite ibibazo byinshi biyiremereye tubanze dukemure ibyo. Murakoze.

  • Harya ubundi abo ba senateri batwunguye iki. Harageze ko hasuzumwa inzego zikenewe mu gihugu.

    • Umusaza MUSABEYEZU yagonze moteur kabisa!1 ngo guca ku nda hahah! nabanze;ashake inzembe!! aranywana na nde? Rero yitanzeho urugero mu bo babanye mu buhunzi, baracyakundana na n’ubu? Ariko ubanza atazi ko amaraso yajemo za virusi zinyuranye, azabanze apimishe abemera izo vanjili ze!! Ariko nk’uyu akora iki muri Senat kweri?

      • ni umusenateri! ahaharariye rubanda! hhhhhhhh!

  • Hhhhhhhhhhh uyu honorable nawe ubu ngo atanze igitekerezo cy’inyamibwa!!!!! Biratangaje kuba acyumvako kubandwa haricyo byatumarira, muri kino gihe tugezemo umwana arikanga ise, umugore akikanga umugabo we, umuntu akikanga uwo bava inda imwe none honurable ngo kubandwa byatuma baba umwe!!! Sinavuze kunywana kuko byo ntawabitinyuka na virus mugendana mu maraso, ese kunywa amaraso ya runaka nawe akanywa ayawe wumva bibahinduraho iki? Iyo mico yamaze gupfa kurota kubigarura byo ni ukurota nyine kw’abasaza, ntacyo bimaze mureke tujye tubyiga nk’amateka twanyuzemo gusa.

  • ibyo kunywana ntabwo mbishigikiye kuko haje indwara nyinshi. Ariko kubandwa mu muco nyarwanda nta ndwara byatera. hari amakuru numvise bavugako abahutu babandanywe n’abatutsi batigeze babagirira nabi muri jenoside ngo niyo atamukizaga ariko ntiyatinyukaga kumwica, nyamara abasenganaga mu madini yazanywe n’abazungu ntibatinyaga kubatema kumugaragaro. ibi bishatse kuvugako iyo mwabaga mwarabanzwe hamwe cyaraziraga kumugirira nabi utinya igihango n’ingaruka byakugiraho. senateri ntimumwikorere afite uburenganzira bwo gutanga ibiitekerezo bye wenda ukabinenga ubikorera ubugororangingo. iby’amadini byo muri jenoside byaragaragaye ko ntacyo byafasha mugukomeza ubumwe mu banyarwanda.

    • Afite uburenganzira ariko n’abandi bafite ubwo kunenga ibitekerezo bicuramye, by’amafuti…Uyu arashaka kudusubiza muri moyen-age, ajyeyo wenyine niba n’ubundi atariho yibera.

  • Ariko Honorable, umuturage utuye Rwamashyongoshyo na mugenzi we basangiye ubukene n’imihangayiko baba bapfa iki kindi koko uretse mwebwe abategetsi mubateranya?? Nimubanze mwebwe abayobozi munywane tubarebe!!! ayinyaaa!!! N’uko ntawe ureba mu mitima yanyu naho n’ubu wasanga bicika bamwe mucurika mugacurukura ngo murebe ko intebe murimo muzigumana!!! None rero ibyabananiye murimo murabishakira ku muturage nyakugorwa uburara akavoma amazi y’ikinamba akaba ariyo anywa mwe murimo kuminina za champagnes mukarenzaho imireti!!! Ariko yeee!!! Dutegereje umwera umwera uturuka ibukuru bucya wakwiye hose niko ba sogokuru bavuze nyakubahwa Honorable!

  • Nkunze ko bivuzwe n’uwabaye umwarimu akaba yarabaye na minisiter w’uburezi: Kora ndebe iruta vuga numve nk’umurezi ngaho bikore natwe tukwigireho Nyakubahwa Honorable. Kuva ubu tangariza abanyarwanda ko uyoboke kumugaragaro Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo , nange nkwemereye umupfumu wo kugufasha kubatizwa bundi bushya ngushakira ikinyuguri n’urwembe kuko rugura make! Ni 50 frw. Cyokora ikimasa cyo kumara urubanza n’amasaka yo kwenga amarwa yo gutereka imandwa uzirwaneho kuko uhembwa menshi kundusha! Ariko abayobozi bakeka ko abanyarwanda bakiri injiji zemera ibivuzwe gusa??? Niba mushaka ko ubumwe busagamba mwe abategetsi mwihereho kuko nimwe muteraanya rubanda rukamarana ku bw’inyungu zanyu!!! Twe abaturage ntacyo dupfa dusangiye ubukene.

  • mugarure Ka like an dislike kuma commentaire karakenewe

  • @ Safari, aho ho nawe urabeshye. Birazwi mu mateka ko uwabaga yarabyaye undi mu mandwa atashoboraga na rimwe na gato kumugambanira cyangwa kumugirira nabi ku buryo ubwo ari bwo bwose, mu gihe ababyaye abantu muri batisimu babishe nta mususu. Ndabona mwihaye Hon Musabeyezu cyane wagirango yavuze amahano cyangwa yaciye inka amabere. Muzabaze uko babandwaga maze mumbwire aho bitaniye na misa yo muri gaturika, usibye ko aho bamwe bakoresha umugati na divayi abandi bakoreshaga umutsima w’amasaka n’ikigage. Abatabizi mwicwa no kutabimenya. Naho ” gira inka” yo izatsimbataza ruswa n’amanyanga kurusha ubumwe bw’abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish