Digiqole ad

Abashora Leta mu nkiko bazajya batumizwa mu rubanza bahite banishyura Leta nitsindwa

 Abashora Leta mu nkiko bazajya batumizwa mu rubanza bahite banishyura Leta nitsindwa

Min Busingye avuga ko Leta itazongera kwijyana mu rubanza mu gihe uwayirushoyemo yigaramiye

*Kubera gushorwa mu manza, muri 2009-2016 Leta yahombye asaga miliyoni 860 Frw,
*Ngo uwareze Leta yaka indishyi ariko Leta ntizaka bigatuma ihabwa udufaranga ducye…

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage batangiye kumva ibisobanuro by’inzego n’ibigo bya leta  bivugwa muri raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta ya 2015-2016. Kuri uyu wa kabiri humviswe Minisiteri y’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko Leta igiye kujya ijya mu rubanza yarezwemo ijyanye n’uwayishoye muri uru rubanza ndetse mu gihe Leta itsinzwe uyu akaba ari we wishyura.

Min Busingye avuga ko Leta itazongera kwijyana mu rubanza mu gihe uwayirushoyemo yigaramiye
Min Busingye avuga ko Leta itazongera kwijyana mu rubanza mu gihe uwayirushoyemo yigaramiye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busignye yagaragazaga ingamba bafashe zo kugabanya igihombo giterwa n’abantu bakomeje gutuma Leta yisanga mu manza yarezwemo.

Min Busingye wagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana umuntu uteza Leta igihombo mu buryo butandukanye burimo gufata icyemezo kinyuranyije n’amategeko.

Avuga ko kuva aya mabwiriza yasohoka, MINIJUST imaze kwegeranya imanza 30 zamaze kuburanwa zikaba itegeko, ikaba imaze gusesenguramo imanza 24 kugira ngo icukumbure ba nyirabayazana baryozwe ibyo Leta yashoye muri aya makosa bakoze.

Yavuze ko hari n’ ingamba zafashwe zigamije kugabanya igihombo leta igira biturutse ku byemezo bihutiweho bifatwa na bamwe mu bayobozi.

Muri izi ngamba harimo izibuza ababuranira leta kujya mu rubanza mu gihe babona ko bazarutsindwa bakemera kumanika amaboko batagombye gutakaza byinshi byo mu nkiko.

Mu gihe byagaragaye ko Leta itazikura imbere y’abacamanza mu manza nk’izi, uwatummye Leta ishorwa mu nkiko azajya atumizwa, Leta iburane nyirabayazana na we akurikiranye iburanisha ndetse nihabaho gutsindwa uyu watumye Leta yisanga mu manza ahite ategekwa kwishyura.

Busingye wagarutse kuri iki cyemezo yagize ati “ Uyu mwaka tugiye kubitangira tuzajya tujya mu rukiko turusabe ngo mutegeke na  kanaka nawe aze, uru rubanza turuburane na we ahari ahibereye kuko iki cyemezo turimo tuburana, kirimo kiba attack ni we wagifashe.”

Akomeza agira ati “…Urubanza nirurangira tubwire umucamanza tuti rero nyakubahwa mucamanza nusanga dutsindwa nka leta dore uwo wishyuza ng’uyu twari turi kumwe.”

Minisitiri Busingye avuga ko ibi bizatuma hatongera kubaho urundi rubanza rwo gushaka uwatumye Leta ishorwa mu nkiko, akavuga ko bizajya binatuma abakoresha n’abayobozi b’ibigo bashishoza mu gufata umwanzuro runaka.

 

Ngo abantu basigaye bikandagira mu gufata umwanzuro wo kurega Leta

Minisitiri yanasobanuriye Abadepite ikibazo cyagaragajwe muri raporo ko Leta itsindwa imanza nyinshi iregwamo n’abakozi ba Leta. Busingye avuga ko ibi byahindutse kuko Leta isigaye itsinda imanza nk’izi nyinshi.

Yanagarutse ku kibazo Abadepite bagarutseho cyo kuba iyo Leta yatsinzwe yishyurwa amafaranga macye. Batanze urugero rw’imanza Leta yagiye yishyurwa indishyi ya 2 700 na 6 000 Frw mu gihe uwatsinze Leta we yishyurwa akayabo k’indishyi.

Busingye avuga ko impamvu ari uko umuntu wareze Leta anasaba indishyi ariko ko Leta itajya yaka indishyi.

Avuga ko abantu batakihutira kurega Leta kubera ingamba zagiye zishyirwaho, akavuga ko gupima iyi ntambwe imaze guterwa byapimirwa ku manza Leta iri kuregwamo dore ko muri 2015-2016 Leta yaburanye imanza 7 gusa z’abakozi ba Leta.

Raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’abakozi ba leta kuva mu mwaka wa 2009-2016 leta yatakaje asaga miliyoni 860 Rwf kubera imanza yatsinzwemo n’abakozi ba Leta.

Yasobanuriraga intumwa za rubanda iby'izi ngamba zafashwe
Yasobanuriraga intumwa za rubanda iby’izi ngamba zafashwe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iki cyemezo cyo kwishyuza abashoye leta mu manza cyari cyaratinze ni cyiza cyane. Uwo bitarabaho ngo yirukanwe ku nyungu z’umuntu umwe ugukangisha ko nutsinda leta izishyura yagira ngo byari byoroshye!!!! Hakenewe n ‘ ingamba ku iyeguzwa ry’abanyeshuri technicians mu nzego z’ibanze jyewe mbona ko abayobozi ba bifashe nko kwirukana ariko bikingiye ngo batazaregwa bagatsindwa.

  • Muzatubarize n’ikigo gishinzwe ibyubutaka cyagiye kibarura imirima y’abantu cyikayihera abo gishaka ba nyirayo batabizi bitewe na ruswa; ibyo byo iyo bigiye mumanza abavocats barihwa nande? umuturage uri victime wambuwe utwe? uwamwambuye akoresheje ruswa? cyngwa Leta? mutubwire.

    aha ndtanga urugero mukarere ka Karongi umurenge wa Bwishyura akagari ka Kibuye umudugudu wa gatwaro aho uwitwa SIMARINKA yari umuyobozi w’umudugudu mu bihe by’ibarura ry’imirima akibaruraho umurima w’umucyecuru akoresheje amanyanga ya ruswa n’bakozi bashinzwe ubutaka bagatanga amafaranga mu baturage bo guhamya ibinyoma batazi ko hari urwandiko rw’ubugure. aha abayobozi b’akagali ka kibuye babyivangamo barya ruswa barahaga; abunzi bo mu Kagali ka Kibuye barabikiranura basubiza umucyecuru umurima we ariko abashinzwe ubutaka baritambika bohereza nanone icyangombwa batanze gipfuye mu bunzi bo k’umurenge nabo babohereza mu nkiko kandi babona ukuri.

    none muzi ko abavoka baca 500000 kugira no baburanire imanza ubwo mubona ayo mafaranga uriya mucyecuru azayakura he? cyangwa kunyaga bisigaye byemewe n’amategeko.

    ni mubishobora muzahasure ni inyuma y’ahahoze TRAFIPORO maze murebe kandi mwiyumvire uburyo ruswa ishyongoza mu nzego so hasi, mu baturage, ndetse no mu kigo cy’ubutaka. ubu koko tuge dutegereza ko HE President ariwe ucyemura utubazo nk’utu?

    • Uwo mukecuru azagane magi izamufasha cg n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruzamufasha rumuhe avoka umwunganira ju buntu niba afite icyemezo ko atishoboye

Comments are closed.

en_USEnglish