Digiqole ad

Hon Bamporiki arifuza ko abatangiwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barega

 Hon Bamporiki arifuza ko abatangiwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barega

Hon Eduard Bamporiki

*Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye kubiryozwa, kandi hatitawe ku ngano y’ibibazo nk’ibi byaba biri mu gihugu ahubwo n’ababifite bose bakaboneraho bakabiregera bigakemuka.

Hon Eduard Bamporiki, umudepite w'ishyaka RPF - Inkotanyi
Hon Eduard Bamporiki, umudepite w’ishyaka RPF – Inkotanyi

Izi ntumwa za rubanda zaganiraga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2015-2016, zavuze ko ubutaka bw’uyu muturage butatanzwe mu isaranganya kuko we atigeze agira icyo asigarana.

Depite Bamporiki Edouard akavuga ko kuba ubutaka bw’uyu muturage butarasanganyijwe ari amakosa yakozwe n’akarere bityo ko gakwiye kubibazwa.

Ati “ Niba Leta yarafashe isambu y’umuturage ikayituzamo abantu ntaho imusigiye atanahari byaguma muri spirit yo gusarangaya gute? Kuko nibiguma mu gusaranganya ntabwo twabona igisubizo ariko nituza kugera aho leta yafashe ubutaka bw’umuturage udahari ikabutuzamo Abanyarwanda biraduha inzira y’uburyo leta yaha uyu muturage ingurane ikwiye.”

Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibibazo nk’ibi byagiye bigaragara ahantu henshi mu gihugu ariko ko abari bararenganyijwe batigezwe bahabwa ingurane ingana n’ubutaka bwabo bwabaga bwaratanzwe ahubwo ko bagiye bashakirwa aho gutura.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Gatsibo yemeraga ko ubutaka bwa Ndagijimana Innocent butatanzwe mu buryo bwo gusaranganya, yavuze ko ntawakwemeza ko uyu muturage yimwe uburenganzira ku mutungo we, akavuga ko igikwiye gukorwa ari ukumushakira aho gutura.

Avuga ko uyu muturage aramutse ashyiriweho umwihariko wo kumuha ingurane ingana n’ubutaka bwe, n’abandi bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi babyumva bakabibyutsa kugira ngo nabo bahabwe ingurane ingana n’imitungo yabo.

Hon Bamporiki yakiriye neza iki gitekerezo cyasubizwaga inyuma, yagize ati “ Niba hari amakosa ashobora kuba yarakozwe mu gutanga imitungo y’abaturage na bo bakavuga bati kiriya nigikemuka kuriya nanjye nzazamura icyanjye, njye nahitamo iyo nzira ko tugikemura uku n’abandi bagakemurirwa.”

Yakomeje atanga ibisobanuro kuri iki cyifuzo cye, ati “…Dufite itegeko ririnda imitungo y’abantu badahari, yaba ari umujenosideri, yaba ari uwahunze, uwo tutazi aho ari,…umutungo we urarinzwe.”

Abadepite bagize iyi komisiyo banzuye ko umurongo w’ubuyobozi ari ugukemura ibibazo hakoreshejwe ubwumvikane bityo ko na Ndagijimana Innocent akwiye gushakirwa ingurane n’aho atuzwa hatagize amananiza abaho.

Bagarutse kandi kuri iyi raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama (aho iyi sambu iherereye) bwari bwumvikanye n’abatuye muri ubu butaka ko bagomba kwishakamo 1 500 000 Frw akagenerwa uyu Ndagijimana.

Izi ntumwa za rubanza zasabye umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ko bagomba gushaka umuti w’iki kibazo bagendeye kuri ubu bwumvikane bwari bwabayeho byananirana ubuyobozi bw’akarere bukabyinjiramo bukumvisha aba baturage bahawe ubutaka ko bagomba gushakira ingurane uyu mugabo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nibyo uyu mugabo wanyazwe isambu ye igatuzwamo abandi agomba guhabwa ingurane hakurikijwe amategeko. Umutungo w’umuntu ni intavogerwa ibyo rwose ntawe ubishidikanyaho. Bityo rero Akarere katanze buriya butaka gakwiye gushakira uriya mugabo ubundi butaka niba kadashoboye kumusubiza mu bye. Ubwo butaka nibwo bwari bumutunze nta kandi kazi afite, none babona azabaho ate mu gihe adahawe ingurane??? Niba tuvuga ngo uRwanda ni igihugu kigendera ku mategeko dukwiye koko kubigaragaza aho kubiririmba mu magambo gusa dushaka gushimisha abanyamahanga.

  • bamporiki ibyavuga nukuri gusa birashoboka ko haribenshi bashora kubura imitugo yabo murubu buryo. abadepite bakwiye no kwiga ku karengane gakorerwa abantu babasenyera inzu biyubakiye

  • Ndabona Abadepite bari gukora akazi neza
    uwo muturage narenganurwe rwose!

  • Bamporiki najyaga mupinga … naribeshye ndabona asobanutse, iyo abishatse ashyira mu gaciro.

  • Bamporiki ndamukunze n’umuntu w’umugabo Uwiteka amumpere umugisha kandi akomeze kumuzamura muntera kuko afite ubwenge nkubwa SALOMO

  • ngo ntabutabera umuturage yabona ngo abandi bataboneraho ibi bibazo nibyo bibabaza HE iyo yasuye uturere kuko umuntu ushyira mu gaciro wese aba abona ko ari ukwikunda gukabije kw’akarere kirengagije ko kabereyeho gufasha abaturage

Comments are closed.

en_USEnglish