Digiqole ad

Hon Mutimura hari ibyo anenga ku rwibutso rwa Gisozi birimo amateka akocamye

 Hon Mutimura hari ibyo anenga ku rwibutso rwa Gisozi birimo amateka akocamye

Kuri uyu wa 14 Werurwe Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016, Hon Zeno Mutimura yagarutse kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside, yanenze bimwe mu bikorwa byo mu Rwibutso rwa Kigali birimo ibigaragaza amateka akocamye asaba ko bikosorwa kugira ngo bitazakomeza kugira abo biyobya.

Hon Mutimura yagaragaje ko ababazwa n'ibi bigoreka amateka ya Jenoside
Hon Mutimura yagaragaje ko ababazwa n’ibi bigoreka amateka ya Jenoside

Depite Mutimura Zeno yasabaye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside  (yo mu nteko ishinga amateko) gukurikirana bimwe mu bibazo byangiza amateka ya Jenoside.

Iyi ntumwa ya rubanda yagarutse ku makosa agaragara mu bikorwa bikorerwa mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ko bimwe muri byo bigoreka intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Urugero ni nko kuvuga ngo ‘amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Perodin’ ntabwo ari byo ni aya Gitera kandi twagiye tubisobanura ariko ntibyigeze bihunduka.”

Avuga ko aya mateka akocame amaze igihe kinini muri uru rwibutso rufatwa nk’urubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “ Twakomeje gutangaho raporo kugeza n’aho duhamagaje umukozi wa AEGIS-Trust ariko ntacyahindutse kugeza igihe mperukirayo, wenda ejo byarakemutse simbizi.”

Hon Mutimura yagarutse ku bibazo bibiri bigaragara muri uru rwibutso, ko hari n’ikibazo cy’ururimi rw’abasobanura amateka badafite ubunararibonye mu ndimi ku buryo basobanura amateka nk’aya aremereye.

Ati “ Iyo wakira abashyitsi b’abanyamahanga ugomba kubasobanurira mu buryo busobanutse, ibintu byo gucishiriza uvuga ururimi urwana na rwo ni ikibazo.”

Avuga ko abakora muri uru rwibutso bakwiye guhugurwa ku rurimi kugira ngo abaje gusobanurirwa amateka mabi yataye u Rwanda mu manga ya Jenoside batahane isura nyayo yabyo.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko Ishinga Amategeko iyobowe na Hon Byabarumwanzi Francois yavuze ko bagiye kuganira n’abashinzwe gukurikirana uru rwibutso bashake umuti w’iki kibazo.

Ati “ Ibyo gukosora ariya mateka 10 ni nk’ako kanya ni ibintu abantu bazi kandi bigomba gukosorwa, ibyerekeye ururimi bazatubwira niba barabuze abantu bazi igifaransa kiza cyangwa icyongereza kiza cyangwa izindi ndimi z’amahanga bashobora gusobanurira abashyitsi ku buryo bwumvikana.”

Hon Mwiza Esperance wungirije perezida w’iyi komisiyo yagarutse kuri aya mateka agoramye ari mu rwibutso rwa Gisozi, avuga ko amateka nk’aya ashobora kuyobya ku bifuza kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ati “ Bashobora no kuvuga bati n’ibindi byose wasanga bidasobanutse neza.”

Depite Mwiza yahise asaba inteko rusange ko mu myanzuro bari batanze hakongerwamo usaba Minisiteri y’Umuco na Sport ifite mu nshingano inzibutso kugira icyo ikora mu gukosora aya mateka.

Abadepite bakiranye ubwuzu iki cyifuzo bahise bemera ko uyu mwanzuro wongerwamo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ngo “amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Gitera”
    numva nabyo bidahwitse, kuko nuwo gitera nta burenganzira yari afite bwo kwandika amategeko mw’ izina ry’abahutu. kuko nta wamutoye guhagararira abahutu. jya numva hari n’abasaba imbabazi mw’izina ry’abahutu, nabyo numva bidahwitse, kuko ntawabatoreye guhagararira abahutu, ahubwo bajye basaba imbabazi ku giti cyabo.

  • Serge Rwigamba shaka uko umenya ururimi cg bakwirukane

  • Ibi nugusebanya peee!!! Nta hantu nahamwe wasanga mu rwibutso rwa gisozi handitseko amategeko 10 yabahutu yanditswe na perraudin. Naho kumenya indimi byo nikinyarwanda kugeza ubu inteko yururimi iracyakosora nkanswe izamahanga. Kandi service zitangirwa kurwibutso tubona abanyamahanga barusura bahava banyuzwe n’ibyo bigishijwe.

  • @ Masabo ubonye ari uwo wenyine utavuga neza izo ndimi z’amahanga ukora ku rwibutso rwa Gisozi se cg hari icyo mupfa? Gusa niba intumwa za rubanda zariboneye ko icyo kibazo gihari bashake uko babahugura muri izo ndimi cg bashake ababishoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish