Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’indiririzi zitwa ibiheri/imperi zateye mu ngo z’abaturage aho bavuga ko bibarya bikabatera uburwayi bw’imbere mu mubiri n’inyuma ku ruhu. Abaturage babwiye Umuseke ko ari icyorezo gikomeye cyabateye mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama bwo buvuga ko atari icyorezo cyateye, ariko ngo […]Irambuye
Tags : Ngoma
*Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababivuga ari uko bataramenya akamaro k’amaterasi. Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma hari bamwe mu baturage batarasobanukirwa neza akamaro k’amaterasi y’indinganire aho bavuga ko yabateje inzara ngo ugereranyije n’uko bari babayeho mbere y’uko iyo politiki iza. Ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo buvuga ko ababona amaterasi yarabateye inzara ari abataramenya ubwiza […]Irambuye
Iburasirazuba – Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere. Jean Damascene Bizumuremyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabwiye Umuseke ko uwarashwe yitwa Christian Maniriho yari umukozi muri Laboratoire y’iki kigo nderabuzima. Uyu mukozi ngo yarashwe saa […]Irambuye
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ngo ryishishikajwe no guteza imbere no gushyigikira umuco wo guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage tukanabateza imbere, utwo dushya tukagera ku baturage ku bufatanye n’abashoramari n’izindi nzego.Bamwe mu banyeshuri bahanze udushya muri iri shuri bavuga ko bizeye akazi igihe bazaba barangije. Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. […]Irambuye
Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, mu Burasirazuba hari ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bakajya kwica amatungo y’umuturage bayasanze mu kiraro, nyuma yo kuyica bakayasiga aho, abaturanyi baravuga ko ari ikimenyetso cy’uko na nyirayo bamwica, Ndayambaje byabaye iwe afite ubwoba. Ubuyobozi bw’ibanze muri uyu murenge wa Remera, buvuga ko amarondo […]Irambuye
Kuwa kabiri, Diyoseze Gatolika ya Kibungo na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) basinye umukono ku masezerano yemerera iyi kaminuza kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezi hagamijwe guteza imbere abaturage. Aya masezerano yasinyiwe mu biro bya Diyoseze ya Kibungo hagati y’umuyobozi wayo Mgr Antoine Kambanda n’umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo Prof Silas Lwakabamba, ni amasezerano ngo agamije gukoresha […]Irambuye
Abatuye mu mudugudu wa Mpandu, akagali ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barinubira kuba batarahawe umuriro w’amashanyarazi kandi bari barawijejwe, gusa abaturanyi babo muri aka kagari bo bahawe umuriro uraza ubagarukiraho, basaba leta ko na bo yabatekerezaho kuko ngo na bo bari muri gahunda y’abazawuhabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko hari […]Irambuye
Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuzi bo mu karere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza ubafitiye akamaro kuri bo no ku muryango nyarwanda, ariko aho bakorera mu murenge wa Kazo batubwira ko bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucura. Mu cyaro cyo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo ho mu karere ka […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burashima ibikorwa by’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga muri Kaminuza ya Kibungo byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye barimo incike n’impubyi aho buvuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha akarere mu kwesa imihigo yo kugabanya umubare w’abatishoboye babayeho nabi. Ibi babigarutseho ubwo AERG yo muri iyi kaminuza ya Kibungo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2016, […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu kagali ka Kinyonzo, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, bavuga ko kubera ubushobozi buke batabasha kugura ifumbire mvaruganda bakoresha mu buhinzi, ibi ngo bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije. Ubuyobozi bw’uyu murenge ntibwemeranya n’aba bahinzi kuri iki kibazo, ahubwo buvuga ko ikibazo ari imyumvire yabo ikiri hasi mu […]Irambuye