Ngoma: AERG UNIK yasubije inshike za Jenoside inzu imaze iminsi isana
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burashima ibikorwa by’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga muri Kaminuza ya Kibungo byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye barimo incike n’impubyi aho buvuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha akarere mu kwesa imihigo yo kugabanya umubare w’abatishoboye babayeho nabi.
Ibi babigarutseho ubwo AERG yo muri iyi kaminuza ya Kibungo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2016, yasozaga imirimo yo gusana inzu ebyiri z’inshike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zitishoboye mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo bakaba banishyuriye imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza.
Ni imiryango ibiri ituye mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo muri aka karere ka Ngoma inzu babagamo ntizari zimeze neza. Imwe muri izi nzu yo byabaye ngombwa ko inashyirwaho inzugi bundi bushya.
Mukansabira Martha na Mukarubwiriza Agnes bakimara kwakira inkunga bagenewe no gusubizwa inzu zabo, batubwiye ko bishimiye kuba hari abantu babatekereza bakabitaho.
Mukarubwiriza ati “Iki gikorwa kinyeretse ko ubu ntari jyenyine. Nari mfite inzu itameze neza, ni ukuri bashatse umufundi arayisana ubu ninshya ndabashimiye mu bushobozi bwabo na bo ni abana ntako batagize.”
Mukansabira we yavuze ko iki giorwa kimweretse hari abamwitayeho, ati “Aba bana ni abo gushimirwa. Imana izabongerere kuko iyi nzu yari imeze nabi, none barayisannye bampaye na mituweri barakoze cyane.”
Umuhuzabikorwa wa AERG UNIK Nkundimana J.Pierre yatubwiye ko iki gikorwa bagiteguye muri gahunda yo gushyira mu bikorwa imwe mu ntego za AERG yo gufasha abatishoboye.
Ngarambe Laurent umuyobozi muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abanyeshuri wari waherekeje aba banyeshuri muri iki gikorwa, yavuze ko nka Kaminuza bishimira umurava n’ubwitange bwabo ngo bashyigikiye ibikorwa byabo.
Ngarambe ati “Ni ibyishimo byinshi kubona abana bacu bitanga gutya kandi nta n’ubushobozi na bo bafite. Ibi bitwereka ko uburere bavana muri kaminuza yacu babushyira mu bikorwa, natwe tuzakomeza kubashyigikira.”
Rutagengwa Bosco ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Ngoma yavuze ko nk’akarere bishimira ibikorwa nk’ibi ngo kuko bifasha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta.
Ati “Ni ibikorwa byiza cyane urubyiruko rurimo gukora nk’imbaraga z’igihugu barafasha n’ubundi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta banafasha akarere kugabanya umubare w’abakene bakaba rero badufasha kwesa imwe mu mihigo. Si ubwa mbere kandi twizeye ko bazakomeza.”
Iki gikorwa kandi cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo Niyitugize David n’abandi banyamuryango ba AERG UNIK.
Ibi bikorwa byose muri rusange bifite agaciro k’amafaranga akabakaba ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Elia BYUKSUENGE
UM– USEKE.RW