Tags : Ngoma

Abaturage muri Sake bishatsemo amafaranga ngo babone amashanyarazi REG irayabasubiza

Hari abaturage batuye mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba binubira kuba barirengagijwe mu gihe bari bikusanyirije amafaranga yo gukurura umuriro kugira ngo biteze imbere ariko ngo baza gutungurwa n’uko amafaranga milioni eshatu bari bakusanyije bayasubijwe aho kugira ngo Leta ibunganire. Ubuyobozi  bw’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo burasaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza […]Irambuye

Ngoma: Abaturanyi babi bagira uruhare mu kwangisha abana ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashinja abaturanyi babo kugira ibiraara abana b’abandi babakangurira kuva mu ishuri, bagasaba Leta gukurikirana abatumye abana babo bata ishuri. Ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena yasuraga Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru gishize, hari ababyeyi babatakambiye basaba kubafasha abana babo bagasubira mu ishuri. […]Irambuye

Kaminuza ya Kibungo mu isura nshya, nyuma y’ifungwa rya bamwe

Kuri uyu wa kabiri, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye kumukozi wese w’iyi kaminuza uzafatwa abangamira imyigire y’umunyeshuri haba mu kumwaka ruswa n’ibindi byagiye bigaragara muri iyi Kaminuza. Iyi myanzuro ngo yafashwe nyuma y’uko hari abayobozi batatu b’iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa ‘INATEK’ ubu bafunzwe kubera ibyaha binyuranye. Mu […]Irambuye

Ngoma: gupima igituntu mu mashuri yisumbuye ngo si uko ari

Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari igikorwa cyo gupima igituntu ku bana biga mu mashuri yisumbuye banakangurirwa kukirinda, iyi gahunda imaze icyumweru igamije gusobanura indwara y’igituntu ku banyeshuri, abayitangije bavuga ko atari uko cyabaye icyorezo ahubwo ari ukongera abantu ubumenyi kuri iyi ndwara. Ibi birigukorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo aho barimo […]Irambuye

Ngoma: Inka bahawe muri Girinka Munyarwanda iyo ipfuye ngo ‘barihombera’

Abatishoboye batuye mu kagali ka Kinyonzi umurenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma bavuga ko iyo inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ipfuye, ngo batajya bashumbushwa bakaba batamenya n’irengero ry’amafaranga ayivuyemo mu gihe ibazwe igacuruzwa ngo kuko bikorwa n’ubuyobozi, icyo gihe ngo baba bihombeye. Abaturage basaba ko bazajya bahabwa indi nka cyangwa bakemererwa kugurisha […]Irambuye

Ngoma: Imiryango 11 yarokotse Jenoside irasaba gusanirwa inzu zitarabagwaho

Bamwe mu batuye mu mudugudu w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubatse mu Kagari ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma baratabaza Leta kuko ngo inzu bubakiwe nyumaho gato ya Jenoside zenda kubagwaho. Ubwo UM– USEKE wasuraga uyu mudugudu, umukecuru w’imyaka 83 witwa Mukanksu Concilia yatugaragarije ukuntu amazi atembera mu nzu abamo anyuze mu mabati yangiritse. […]Irambuye

Ngoma: Abaturage b’i Zaza hari ibyo bavuze ko bashimira Perezida

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu cyumweru gishize, i Zaza, mu kagari ka Ruhembe, mu mudugudu wa  Kacyiru, aho yasuye tariki 28 Mata, abahatuye n’abavuye mu mirenge iri hafi ya Zaza bavuga ko nubwo batabashije kwivuganira Perezida Paul Kagame, ariko ngo bashima iterambere bamaze kugeraho. Umuseke waganiriye na bamwe […]Irambuye

Ngoma: Abahinzi barishimira ubumenyi bahawe mu guhinga urutoki n’imyumbati

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda barashima amashuri y’abahinzi mu murima  kubera ubumenyi yabahaye bwabafashije mu kumenya guhangana n’indwara zari zaribasiye ibihingwa nk’insina n’imyumbati. IAMU ni impine ivuga Ishuri ry’Abahinzi mu Murima. Abashinzwe ubuhinzi mu karere bavuga ko uretse gufasha abahinzi mu kurwanya icyatera uburwayi mu bihingwa byabo, aya mashuri ngo […]Irambuye

Ngoma: Umuyobozi mushya wa FPR-Inkotanyi ngo agiye kuzamura ubuhinzi bw’urutoki

Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hatowe ubuyobozi bushya bw’umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’akarere, umuyobozi mushya Rwiririza J.M Vianny yijeje abatuye Ngoma ko muri manda ye agiye kuzamura ubukungu by’umwihariko ashingiye ku gihingwa cy’urutoki cyera cyane muri aka karere. Abenshi mu batuye akarere ka Ngoma muri rusange batuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko n’abanyamuryango ba […]Irambuye

en_USEnglish