Digiqole ad

Ngoma: Kiliziya na Kaminuza byumvikanye ku ikoreshwa ry’ubutaka

 Ngoma: Kiliziya na Kaminuza byumvikanye ku ikoreshwa ry’ubutaka

Mgr Kambanda na Prof Lwakabamba nyuma yo gusinya amasezerano

Kuwa kabiri, Diyoseze Gatolika ya Kibungo na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) basinye umukono ku masezerano yemerera iyi kaminuza kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezi hagamijwe guteza imbere abaturage.

Kiriziya na Kaminuza byari bihagarariwe n'abayobozi kumpande zombi muri aya mazerano
Kiriziya na Kaminuza byari bihagarariwe n’abayobozi kumpande zombi muri aya mazerano

Aya masezerano yasinyiwe mu biro bya Diyoseze ya Kibungo hagati y’umuyobozi wayo  Mgr Antoine Kambanda n’umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo Prof Silas Lwakabamba, ni amasezerano ngo agamije gukoresha ubutaka bwa Diyoseze mu bikorwa bifasha iterambere ry’abaturage.

Mu bikorwa bizakorerwa kuri ubu butaka harimo ubushakashatsi bw’ibihingwa bijyanye n’ubutaka, gutubura imbuto zo guha abaturage no kwigisha abaturage guhinga kijyambere.

Mgr Antoine Kambanda  avuga ko nka Diyosezi ya Kibungo  basanzwe bagira imishinga yo guteza imbere abaturage ariko bakazitirwa no kutagira impuguke mu by’iterambere n’ubuhinzi.

Mgr Kambanda ati “Aya masezerano na Kaminuza ya Kibungo rero azadufasha guhuza imbaraga tubyaze umusaruro amasambu ya Diyosezi umuturage nawe atere imbere.”

Prof Silas Lwakabamba yabwiye Umuseke ko Kaminuza ayoboye idafite gahunda yo kwigisha gusa ahubwo no guteza imbere abayituriye.

Prof Lwakabamba ati “kuba Kaminuza yacu ituranye na Diyoseze ya Kibungo ni imbaraga mu guteza imbere aka karere. Twigiye ku bihugu byateye imbere nka Korea twazamura iterambere mu buryo bwihuse.”

Iyi Kaminuza iherutse gusinya amasezerano nk’aya n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba nayo agamije gufasha umuturage kwiteza imbere.

Mgr Kambanda na Prof Lwakabamba nyuma yo gusinya amasezerano
Mgr Kambanda na Prof Lwakabamba nyuma yo gusinya amasezerano
Mgr Kambanda na Prof Lwakabamba nyuma yo gusinya amasezerano
Mgr Kambanda na Prof Lwakabamba nyuma yo gusinya amasezerano

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish