Digiqole ad

Ngoma: Babajwe n’uko amashanyarazi yabagarukiye iruhande ntibayabone

 Ngoma: Babajwe n’uko amashanyarazi yabagarukiye iruhande ntibayabone

I Karenge muri Ngoma ni hamwe mu hamaze kugera amashanyarazi mu bihe bishize, abandi barayategereje

Abatuye mu mudugudu wa Mpandu, akagali ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barinubira kuba batarahawe umuriro w’amashanyarazi kandi bari barawijejwe, gusa abaturanyi babo muri aka kagari bo bahawe umuriro uraza ubagarukiraho, basaba leta ko na bo yabatekerezaho kuko ngo na bo bari muri gahunda y’abazawuhabwa.

I Karenge muri Ngoma ni hamwe mu hamaze kugera amashanyarazi mu bihe bishize, abandi barayategereje
I Karenge muri Ngoma ni hamwe mu hamaze kugera amashanyarazi mu bihe bishize, abandi barayategereje

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko hari gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’akarere gusa bugasaba n’aho bitarakunda kugerageza bakajya bakoresha imirasire y’izuba.

Muri uyu mudugudu wa Mpandu akagari ka Karama igice kimwe gifite umuriro, gusa wagarukiye kuri bamwe ngo kandi wari ugenewe abahatuye bose. Bamwe baje kwisanga basigaye ku ruhande amatara bayareba mu maso yabo.

Aba baturage bababajwe n’uko bo basigaye iruhande ntibahabwe umuriro w’amashanyarazi bagasaba ko na bo batekerezwaho.

Mukagisonga umwe mu baturage batabonye amashanyarazi yagize ati “Ubu nta mashanyarazi dufite kandi dore amapoto aho agarukira ngahariya, ubuse urabona tutararenganye? Rwose nibadufashe tubone amashanyarazi natwe twiteze imbere.”

Undi muturage witwa Habimana na we ati “Nk’ubu njye ndi umworozi ariko ndara nikanga mvuga ngo abajura inka yanjye barayitwara, nta mutekano mba nizeye ariko dufite umuriro twaba tumeze neza.”

Banamwana Bernard umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo cy’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi muri aka karere, yabwiye Umuseke ko biteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere, aho ahamya ko nk’uko gahunda y’igihugu iteganya kugeza kuri 70% muri 2017 by’uko abaturage bazaba bafite amashanyarazi, n’akarere ka Ngoma ngo ntikagomba gusigara inyuma.

Banamwana agira ati “Hari gahunda y’igihugu y’uko muri 2017 tugomba kuba dufite amashanyarazi kukigero cya 70%, akarere ka Ngoma siko kagomba gusigara inyuma n’ubu tuvugana abayoozi b’akarere barimo kugirana ibiganiro na REG kugira ngo tugeze umuriro aho utari.”

Perezida wa njyanama y’Akarere ka Ngoma kandi akomeza ashishikariza abaturage kwitabira no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba ngo kuko na byo byafasha gukwirakwiza umuriro hirya no hino muri aka karere ka Ngoma.

Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kiracyagaragara mu bice bitandukanye by’aka karere ka Ngoma aho hari n’aho abaturage baba barakusanyije amafaranga ngo bikururire umuriro ariko na byo ugasanga biragenda biguru ntege.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish