Tags : Ngoma

Ngoma: Umugabo umaze imyaka 7 aba munsi y’igiti yabonewe icumbi

*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze, *Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha. Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu  karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu […]Irambuye

Ngoma: I Remera hadutse abajura babagira inka aho bazibye

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, haravugwa ubujura bw’inka buvanze n’ubugizi bwa nabi aho baza bagakura inka mu kiraro barangiza bakayicira aho ngaho bayitemaguyemo ibice bitandukanye. Abahatuye bavuga ko bibahangayikishije kuko ngo iyo aba bajura bafashwe badahanwa ahubwo bagezwa kuri Polisi bugacya barekuwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera burahumuriza abaturage buvuga ko nta gikuba cyacitse […]Irambuye

2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa

Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye

Ngoma: Umuseke wasuye utunguye utugari 6, muri kamwe ni ho

Serivisi mu tugari two uu karere ka Ngoma zirakemangwa kubera ko utwinshi muri two duhora dufunze, inshuro nyinshi bigatuma abaturage babura abayobozi babakemurira ibibazo.  Kuri uyu wa kabiri, Umuseke wasuye utugari dutandatu, kamwe gusa ni ko twasanzemo umukozi ahandi hose abaturage bari bicaye hanze bitonganya. Umunyamakuru w’Umuseke yahereye mu kagari ka Karenge mu mujyi wa […]Irambuye

Ngoma: Barishyuza ingurane ku byabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abaturage baturiye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi muri 2013 batarishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse bakaba bavuga ko kuva icyo gihe bakomeje kwizezwa ko bazishyurwa ariko ngo imyaka ibaye itatu batarahabwa ingurane, ngo byagize ingaruka ku mibereho yabo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo kizwi […]Irambuye

Ngoma: Ishuri ry’incuke ryahinduwe ikiraaro, abaturage barabishinja ubuyobozi

Mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari abaturage bishatsemo ubushobozi biyubakira ishuri ry’incuke, gusa iryo shuri ubu rirenda gusenyuka kubera ko batakiryigiramo ahubwo abana basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga ahandi, abana bato bahagaritse kwiga.   Ababyeyi barashinja Leta kuba itarabafashije kubona abarimu mu gihe bo bari bakoze ibisabwa […]Irambuye

Ngoma: Yiyemeje guhiga imihigo ifatika ikazasubira mu myanya 10 ya

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba buratangaza ko bwamaze gutahura icyatumye busubira inyuma bikabije mu kwesa imihigo, ubu ngo biteguye kugaruka mu myanya myiza bakazabigeraho bibanda mu guhanshya ubukene mu batuye Ngoma. Byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira, aho ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwavuze ko gusubira […]Irambuye

Ngoma/Rukira: Umunyeshuri wigaga mu wa kane secondaire yishwe n’agafuniko k’ikaramu

Mu murenge wa Murama kuri uyu wa kabiri  tariki 04.10 2016 (15h5min) mu Kigo cy’Ishuri cya E.P Rukira Umunyeshuri witwa Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga P4 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, nyuma yo kumira agapfundikizo k’ikaramu. Batamuriza Jeannine akomoka mu murenge wa Rukira mu kagari ka Buriba se yitwa Hategekimana Petero, nyina ni Nyirabagenzi Jeannette. […]Irambuye

Ngoma: Baracyasaba ingurane ku butaka bwabo bwubatsweho imidugudu

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’abantu bafite ubutaka bwubatsweho imidugudu nyuma y’imyaka ya za 1997 ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ingurane ku butaka bwabo. Aba baturage batubwiye ko inzego zose baregeye zirimo n’Umuvunyi Mukuru banzuye ko bahabwa ingurane, gusa ngo ntibazi impamvu abashinzwe kubishyira mu bikorwa batabikora. Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish