Digiqole ad

Ngoma/Remera: Hari abavuga ko amaterasi yatumye umusaruro wabo ugabanuka

 Ngoma/Remera: Hari abavuga ko amaterasi yatumye umusaruro wabo ugabanuka

Uyu muturage avuga ko mbere amaterasi atarakorwa bezaga byinshi ariko ngo ubu umusaruro waragabanutse

*Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ababivuga ari uko bataramenya akamaro k’amaterasi.

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma hari bamwe mu baturage batarasobanukirwa neza akamaro k’amaterasi y’indinganire aho bavuga ko yabateje inzara ngo ugereranyije n’uko bari babayeho mbere y’uko iyo politiki iza.

Uyu muturage avuga ko mbere amaterasi atarakorwa bezaga byinshi ariko ngo ubu umusaruro waragabanutse
Uyu muturage avuga ko mbere amaterasi atarakorwa bezaga byinshi ariko ngo ubu umusaruro waragabanutse

Ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo buvuga ko ababona amaterasi yarabateye inzara ari abataramenya ubwiza bwayo gusa ngo hari ikizere ko na bo bazashyira bakamenya akamaro ko guhinga mu materasi y’indinganire.

Mu kiganiro cy’imbonankubone cyagizwemo uruhare n’ihuriro ry’Amaradiyo cyahuje abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngoma kuri uyu wa kane, ku nsanganyamatsiko yagarukaga ku guhuza ubutaka no guhinga ku materasi y’indinganire, abaturage bagaragaje ibyo batekereza ku materasi.

Abaturage bagiye bagaragaza bimwe mu bitagenda neza muri gahunda yo guhinga ku materasi birimo kutishyurwa ku gihe, abakoresha badashima ibyo bakoze kandi bitanze umunsi wose, no kuba hari ababujijwe guhinga ngo kuko mu butaka bwabo hateganywa gukorwamo amaterasi ariko banebwo kugeza ubu bakaba batazi igihe ameterasi azakorerwa.

Hari na bamwe mu baturage bavuga ko aya materasi yabateje inzara, ibintu bigaragara nko kuba aba baturage batarasobanukirwa neza akamaro k’amaterasi y’indinganire mu maso y’ubuyobozi.

Uwitwa Tharcise yagize ati “Inaha twajyaga duhinga tukeza ariko rwose tutabeshyanye amaterasi yaratuvangiye yaduteje inzara rwose ku buryo n’ubu dushonje.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko kera bateraga ibijumba, bagahinga ibishyimbo n’amasaka ugasanga muri salon huzuye imifuka, ariko ngo aho amaterasi yaziye ntibikibaho.

Ibyo byanavuzwe n’abandi baturage bagenzi be bahise batera hejuru icyarimwe berekana ko bamushyigikiye ko ibyo avuga ari ukuri.

Nubwo bigaragara ko hari bamwe batarumva neza iyi politiki y’amaterasi y’indinganire mu karere ka Ngoma, Umuyobozi wako Nambaje Aphrodise avuga ko abavuga ko amaterasi yabateje inzara ari abataramenya ubwiza bwayo, gusa ngo yizeye ko hari igihe aba baturage bo mu murenge wa Remera bazaba bayaririmba.

Nambaje ati “Urugero rworoshye ni ukuntu bagiye guhinga ibigori babyinuba ariko ubu barabiririmba ntawashidikanya rero ko n’aya materasi hari igihe kizagera bakayaririmba.”

Richard Dan Iraguha wari uhagarariye abateguye ibi biganiro yabwiye abaturage ko ibiganiro nk’ibi biba bigamije gufasha abaturage gusobanukirwa ibibakorerwa babigaragariza abayobozi babo.

Ati “Ni uburenganzira bw’umuturage gusobanukirwa akamenya neza ibikorwa bimukorerwa kuko ni we mugenerwabikorwa. Niyo mpamvu tuba twasabye abayobozi banyu kuza mukaganira imbonankubone.”

Ibiganiro nk’ibi bihuza abaturage n’abayobozi biragenda bikorwa hirya no hino mu gihugu, ni ibiganiro bikorwa mu rwego rw’umushinga PRCG uhuriweho na Association Huguka, Ihuriro ry’Amaradio y’abaturage y’igenga mu Rwanda (RCRN), ndetse na Panos Grand Lac ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma avuga ko hari igihe kizagera abaturage bakaririmba amaterasi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko hari igihe kizagera abaturage bakaririmba amaterasi
Ibi biganiro bitegurwa n'ihuriro ry'amaradiyo ku nkunga ya EU
Ibi biganiro bitegurwa n’ihuriro ry’amaradiyo ku nkunga ya EU
Abaturage bari bitabiriye ari benshi
Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mayor uvuga ibyo azajye Kitabi na Tare/ex Gikongoro ajye n’ahitwa ku Rufungo hafi ya C.S (umuhanda Kigali-Karongi) aho ni hamwe mu hageragerejwe amaterasi (Projet Pilote) nyuma yo kwa Frere Cyrillo Kisaro AHO HOSE UBU URETSE GUTERA ISHYAMBA NTA KINDI WAHAHINGA.Gikongoro ho, bagize amahirwe hari guterwa icyayi…Amajyaruguru twe twarumiwe. JYE NDEMERANYA N’ABO BATURAGE. IBYO BAVUGA NI UKURI Mayor NK’UMUYOBOZI NTIYANYURANYA NA POLITIKI YA LETA n’ubwo mu mutima we yaba azi neza ko ibyo avuga atari byo

Comments are closed.

en_USEnglish