Digiqole ad

Ngoma: Umukozi w’ikigo nderabuzima yarashwe arapfa

 Ngoma: Umukozi w’ikigo nderabuzima yarashwe arapfa

Iburasirazuba – Umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere.

Jean Damascene Bizumuremyi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabwiye Umuseke ko uwarashwe yitwa Christian Maniriho yari umukozi muri Laboratoire y’iki kigo nderabuzima.

Uyu mukozi ngo yarashwe saa tatu z’ijoro, kugeza ubu uwamurashe akaba ataramenyekana ndetse agishakishwa.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu mukozi yapfuye arashwe isasu mu gituza akaba yarasiwe muri Centre ya Nyange muri uyu murenge aho yari ari mu kabari (bar) na bamwe mubo bakorana.

IP Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba  yabwiye Umuseke ko ubu bari mu iperereza ngo bamenye abari inyuma y’urupfu rw’uyu musore.

IP Kayigi ati  “Ntituramenya abari inyuma y’ubwo bwicanyi, ubu hagiye kuba inama y’abashizwe umutekano n’abaturage b’Umurenge wa Mugesera  badufashe kumenya niba nta bantu uyu musore yari afitanye ibibazo na bo bakaba ari bo bamwishe.”

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko ubwicanyi nk’ubu budasanzwe mu murenge wa Mugesera.

Christian Maniriho akimara kuraswa, ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima agitera akuka ariko biba iby’ubusa ahita apfa.

Mu karere ka Ngoma
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ngoma
Mu kadomo gatukura ni mu kagari ka Nyange mu murenge wa Mugesera
Mu kadomo gatukura ni mu kagari ka Nyange mu murenge wa Mugesera

Josiane UWANYIRIGIRA & Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Imana imwakire mubayo.

  • Pole sana kuri nyakwigendera, turizerako iperereza rizakorwa neza hanyuma hagatahurwa uyu mu mugizi wa nabi agakatirwa urumukwiye

  • ”Iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane uwabikoze” mwambwira iperereza ryakozwe mu nkuru nkizi tujya dusoma muri ibi binyamakuru,hanyuma ngo hatangazwe icyo ryagezeho cg uwagaragayeho icyaha?!!!!!!!

    • Ako nakazi kumunyamakuru kongera kujya gutara inkuru yibyavuye mwiperereza ntabwo araka police.
      Abanyamakuru bacu ahubwo bihwiture Kbsa nibajya batubwira inkuru bazajye bibuka kujya gushaka uko yarangiye.
      R.I.P kuruyumugabo, Imana imwakire mubayo

  • Ariko ibi bintu byo kurasa abantu hato na hato bizahagarikwa n’iki koko?

    • bizarangizwa n Imana uravuga hataraza ibyihebe haje otan muzajyahe?

  • birababaje,kubona umuntu bamuvusta ubuzima uwa bikoze ashakishwe ahanwe

  • Imana imwakire police yacu turayizera uwabikoze azafatwa kandi azabiryozwa

  • mwitonde kuko FDLR iraza kubereka ba sha!!! tuzajya tuvanamo umwe umwe

    • Wowe wiyise FDLR nakugira inama yo guhinduka no kumva yuko kumena amaraso y’inzirakarengane ntacyo bizabagezaho.Mwaretse tugaharanira ibiduteza imbere ko uwishe umuntu adahindukira ngo abeho ubuzima bwa babiri. Ese ubundi uwatanze ubuzima yigeze abatuma kubusoza?

    • Ni iki wabawarungutse mu bwicanyi wakoze hambere FDLR uretse kuba igicamuke mu isi. Subiza inkota mu rwubati ahari Imana yazakubabarira ukabaho nk’abandi

  • Ubwicanyi nkubu ntabwo busanzwe bukorwa mu Rwanda, Imana imwakire mubayo. Rwose Polisi y’uRwanda turayizera kuko ifite ubushobozi, ubuhanga ndetse nubunararibonye….. Ntidushidikanya ko aba bagizi banabi ibata muri yombi vuba aha, kandi Umuseke wabasomyi nawo uzadutangarize uko byagenze…..

    Ubu dufite ubuyobozi bwiza ndetse ninzengo zishinzwe umutekano zishoboye, ndakurahiye ntamuntu wahungabanya umutekano wabanyarwanda ngo yidegembye!!!!

    Mugire amahoro

  • RIP

  • Dufite police ikora kinyamyuga twizere ko mu minsi ya vuba police iramufata imushyikirize ubutabera

  • ariko mana ibi nibiki???yabikoze yihishe ariko inzego zumutekano zizamutahura arabeshya amaraso yuwo musore ntiyamugwa amahoro

  • bamurashe mu gituza!Amaraso arasama uwabikoze wese nubwo atanafatwa nawe azapfa nabi!

  • biragaragara ko mu gihugu hakiri abantu batunze intwaro ku buryo butazwi. inzego z’umutekano zishyiremo agatege ariko n’abaturage bazitungire agatoki.

  • Imana imwakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish