Digiqole ad

Ngoma: Ndayambaje atewe ubwoba n’abantu bishe ingurube ze bazisanze mu kirararo

 Ngoma: Ndayambaje atewe ubwoba n’abantu bishe ingurube ze bazisanze mu kirararo

Ubugome nk’ubu ngo bushobora kuba ikimenyetso ko uwabukoze yanakwica umuntu

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, mu Burasirazuba hari ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bakajya kwica amatungo y’umuturage bayasanze mu kiraro, nyuma yo kuyica bakayasiga aho, abaturanyi baravuga ko ari ikimenyetso cy’uko na nyirayo bamwica, Ndayambaje byabaye iwe afite ubwoba.

Ubugome nk'ubu ngo bushobora kuba ikimenyetso ko uwabukoze yanakwica umuntu
Ubugome nk’ubu ngo bushobora kuba ikimenyetso ko uwabukoze yanakwica umuntu

Ubuyobozi bw’ibanze muri uyu murenge wa Remera, buvuga ko amarondo ararwa neza, gusa ngo ni uko hatabura abantu nk’abo babaca mu rihumye.

Bamwe mu bo twaganiriye kuri iki kibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira uwa gatatu muri iki cyumweru, bavuga ko abantu batazwi bitwikira ijoro bakirara mu kiraro cy’umuturage bakica amatungo yeari ibintu bitari bimenyerewe.

Mu rugo rwa Ndayambaje Damien utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kinunga muri uyu murenge wa Remera, abantu bataramenyekana basohoye ingurube ze ebyiri mu kiraro bazica amajosi barangije bazisiga zapfuye.

Uyu mugabo yatangarije Umuseke kuri uyu wag atatu ati “Saa kumi (za mu gitondo) numvise imwe mu ngurube itaka, nkagira ngo iri kurwana na ngenzi yayo, nka ssa 5h00 nabwiye umwana ajya kureba, atubwira ko ntaziri mu kraro (ingurube) tubyutse dusanga bazishe bazijugunya iruhande rw’inzu.”

Ndayambaje avuga ko nta muturage bafitanye amakimbirane, akaba afite impungenge ko na we bazaza bakamwica.

Ati “Nta muturage nzi tubanye nabi ku buryo yankorera ubugome nk’ubu, gusa ibi birerekana ko nanjye bashobora kuzanyica ubu mfite ubwoba n’umuryango wanjye.”

Abaturanyi ba Ndayambaje bavuga ko ibi bintu atari ubwa mbere bibaye, gusa ngo bishobora kuba bituruka ku guturana abantu batumvikana.

Gashugi Etienne umuturanyi w’uyu mugabo ati “Ibi bituruka ku kuba baturanye batumvikana ni akantu baba bafitanye ntabwo yaniga itungo ry’umuntu ngo aryice ntacyo bapfa, ubu ni nk’aho yamwishe kuko atamushaka.”

Kayiranga na we utuye hafi aho ahamya ko ibi ari ubugome bukomeye, agasaba inzego z’umutekano ko zawukaza.

Kwizera Elias Umuyobozi w’akagali ka Kinunga, yatubwiye ko barara irondo nk’uko bikwiye, gusa avuga ko hatabura abarica mu rihumye.

Ati “Amarondo yo rwose arararwa ni uko abantu nk’abo bagenda bakajya mu gikari cy’umuntu bakaba bakoze igikorwa nk’icyo. Ubu ikigiye gukorwa ni ugukoresha inama dushaka amakuru, turebe ko uwakoze ibi bintu yamenyekana.”

Ubusanzwe muri iyi Ntara y’Uburasirazuba hakundaga kuvugwa ubujura bwibasira amatungo, ariko ibyo kuyicira aho ari bakayasiga aho ntibyari bisanzwe.

Ndayambaje aritegereza uburyo amatungo ye yishwe yumiwe
Ndayambaje aritegereza uburyo amatungo ye yishwe yumiwe
Abo mu muryango wa Ndayambaje ngo bafite ubwoba nyuma yo kubona uko amatungo yabo yishwe abayishe ntibajyane inyama
Abo mu muryango wa Ndayambaje ngo bafite ubwoba nyuma yo kubona uko amatungo yabo yishwe abayishe ntibajyane inyama
Abaturanyi ba Ndayambaje basangiye igitekerezo ko uwishe amatungo yakwica n'abantu kuko ngo ibyabaye ntibyari bisanzwe iwabo
Abaturanyi ba Ndayambaje basangiye igitekerezo ko uwishe amatungo yakwica n’abantu kuko ngo ibyabaye ntibyari bisanzwe iwabo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • isi nabantu ni dange maze kubonayuko koko hari abantu bakomoka kwa GAHINI nabandi bakomoka kwa ABERI babisa ubuse nkuyu ubawishe amatungo abayahoye iki koko;amatungo atazi numbwenge hhhhhhh IMANA izatubaza byinshi

  • Biteye isoni gusa, kuba tugifite abantu bakora ibintu nkibi!

Comments are closed.

en_USEnglish