Digiqole ad

Abanyeshuri bahanze udushya muri IPRC East ngo nta bwoba bafite bwo kuzabura akazi

 Abanyeshuri bahanze udushya muri IPRC East ngo nta bwoba bafite bwo kuzabura akazi

Umwe mu biga guteka muri IPRC East

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ngo ryishishikajwe no guteza imbere no gushyigikira umuco wo guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage tukanabateza imbere, utwo dushya tukagera ku baturage ku bufatanye n’abashoramari n’izindi nzego.Bamwe mu banyeshuri bahanze udushya muri iri shuri bavuga ko bizeye akazi igihe bazaba barangije.

Umwe mu biga guteka muri IPRC East
Umwe mu biga guteka muri IPRC East

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera agira ati: ”Ni inshingano zacu guhanga udushya mu buryo buhoraho, hari ibikorwa byinshi dusanzwe dukora kandi hari n’ibindi tuzakora kugira ngo abanyeshuri biga hano bakomeze guhanga udushya tujyanye no gukemura ibibazo  by’aho ishuri riri n’ibindi bibazo by’Abanyarwanda.”

Dipl.-Ing. Musonera avuga ko kwigisha bijyana no gukora ubushakashatsi no guhanga udushya, bityo ngo ibikorwa by’iryo shuri biganisha muri uwo murongo wo gusanisha ibyo bigisha n’akamaro bifitiye abaturage.

Umuyobozi wa IPRC East avuga ko abashoramari bakwiye kumva ko ubumenyi buhari bagashora imari yabo mu guteza imbere utwo dushya.

Ati ”Icy’ibanze ni ukumenyekanisha ibikorwa kugira ngo abantu bafite imari bamenye ko ubwo buhanga  tubufite, uwaba akeneye kubishoramo imari abone aho abisanga. Twerekana ko ikibazo runaka cyabonerwa igisubizo binyuze mu bumenyi rusange cyangwa mu bumenyingiro.”

Avuga ko nyuma, igisubizo cy’ikibazo bagishyira ahagaragara biciye mu guhanga udushya, bityo abashobora gushoramo imari bakaba babagana igihe cyose.

Abiga muri IPRC ngo bamaze kugera ku rwego rwo gukora amakaro akomeye hifashishijwe ibikoresho (raw materials) biboneka mu Rwanda birimo amabuye yitwa marble.

Mu tundi dushya iri shuri rishinzwe kwigisha ubumenyingiro n’imyuga mu Burasirazuba ryagezeho, ngo uguteka hifashishijwe Internet aho umuntu ashobora gutekera aho ari hose, mu gihe ibikoresho by’igikoni biri mu rugo.

Hamuritswe kandi uburyo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu nzu hakoreshejwe Bluetooth ya telefone.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC East bakanagira uruhare mu guhanga udushya, ngo nta bwoba bafite bwo kuzabura akazi igihe bazaba bageze ku isoko ry’umurimo kuko ngo bizera ko ibitekerezo byabo bizavamo imishinga ibyara inyungu.

Ishimwe Eric urangije umwaka wa gatatu w’ubwubatsi muri IPRC East, akaba ari na we wazanye umushinga wo gukora amakaro akomeye, avuga ko ntabwoba afite ko nyuma yo kwiga azabura icyo akora.

Ati: ”Mu byo twiga harimo no kwihangira imirimo, ubu ntabwoba mfite kuko uyu mushinga wo gukora amakaro wambyarira inyungu, ndateganya gukorana n’ikigega BDF gitera inkunga imishinga ibyara inyungu, maze uyu mushinga ukazanzanira amafaranga aho kwirirwa nshakisha akazi.”

Habanabakize Jean Baptiste na we arangije mu mwaka wa gatatu w’Ikoranabuhanga mu by’imodoka (automobile technology), muri iryo shuri, yahanze agashya ko kurinda impanuka z’imodoka mu muhanda, asanga kuba arangije afite ubumenyi kandi afite n’ubushobozi bwo guhanga udushya, afite icyizere ko azihangira imirimo bikamubeshaho.

Tumwe mu dushya twahanzwe n’abarimu cyangwa abanyeshuri, harimo uburyo bwo kurinda no kugabanya impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi, aho umushoferi arenza umuvuduko ntarengwa wagenwe, inzego zibishinzwe zigahita zibona ubutumwa bugufi (SMS) iburira.

Iyo SMS iza irimo numero za plaque y’imodoka, itariki ndetse n’isaha byabereye. Ibyo bikorwa n’akuma (device) kajya mu modoka, kagatanga amakuru mu buryo bwikoze (automatique).

Mu bindi iri shuri ryakoze ni imashini ihungura ibigori n’imashini imena amabuye akoreshwa mu bwubatsi, buri wese uyushaka akaba yayigura nk’uko babigaragaje mu imurikagurisha.

Izo mashini zikoreshwa mu buryo bubiri: hakoreshejwe amashanyarazi cyangwa gukoresha amaboko, kandi kuzatsa na byo hakoreshwa uburyo bubiri, gukanda buto (bouton) yabugenewe cyangwa gukoresha telephone, imashini ikiyatsa.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Musonera avuga ko ku bufatanye n’akarere ka Ngoma hazashyirwaho ikigo (incubation center) kizajya gifasha abanyeshuri bafite ibitekerezo n’imishinga ibyara inyungu kubishyira mu bikorwa bityo bakaba ba rwiyemezamirimo.

Aba bariga ubukanishi bw'imodoka
Aba bariga ubukanishi bw’imodoka
Uyu wakoze uburyo bwo gukumira impanuka mu muhanda arabisobanurira Guvernieri Uwamariya Odette muri EXPO 2016
Uyu wakoze uburyo bwo gukumira impanuka mu muhanda arabisobanurira Guvernieri Uwamariya Odette muri EXPO 2016
Uyu we yazanye umushinga wo gukora amakaro kandi ngo uzamuhesha akazi
Uyu we yazanye umushinga wo gukora amakaro kandi ngo uzamuhesha akazi
Dipl.-Ing. Ephrem Musonera uyobora IPRC East avuga ko ubumenyi buhari hasigaye kubushoramo imari kw'abantu, yahabwaga igikombe na Maj Gen Mubaka Muganga
Dipl.-Ing. Ephrem Musonera uyobora IPRC East avuga ko ubumenyi buhari hasigaye kubushoramo imari kw’abantu, yahabwaga igikombe na Maj Gen Mubaka Muganga

HATANGIMANA Ange-Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish