Digiqole ad

Ngoma: Bamwe mu bahinzi ntibakoresha ifumbire mvaruganda ngo irahenze

 Ngoma: Bamwe mu bahinzi ntibakoresha ifumbire mvaruganda ngo irahenze

Bamwe mu batuye uyu murenge wa Kazo ngo ntibakoresha ifumbire mvaruganda kuko bemeza ko ihenze

Bamwe mu bahinzi bo mu kagali ka Kinyonzo, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, bavuga ko kubera ubushobozi buke batabasha kugura ifumbire mvaruganda bakoresha mu buhinzi, ibi ngo bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije.

Bamwe mu batuye uyu murenge wa Kazo ngo ntibakoresha ifumbire mvaruganda kuko bemeza ko  ihenze
Bamwe mu batuye uyu murenge wa Kazo ngo ntibakoresha ifumbire mvaruganda kuko bemeza ko ihenze

Ubuyobozi bw’uyu murenge ntibwemeranya n’aba bahinzi kuri iki kibazo, ahubwo buvuga ko ikibazo ari imyumvire yabo ikiri hasi mu kwitabira gahunda zigezweho mu buhinzi gusa ngo hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurushaho kubibakangurira.

Hirya no hino abahinzi baragenda basobanukirwa neza gahunda yo guhinga hakoreshejwe ifumbire mu rwego rwo kugira ngo beze neza birinda guhura n’igihombo.

Mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma mu Burasirazuba ho hari abahinzi bavuga ko bazi neza akamaro k’ifumbire, gusa ngo ubushobozi buke burabazitira bigatuma batayikoresha, ngo kuri bo irahenze.

Bamwe muri aba baturage baganiriye n’Umuseke baravuga ko badakoresha ifumbire mvaruganda mu buhinzi bwabo ahanini ngo bigaterwa n’uko ntabushobozi baba bafite bwo kuyigura ibi ngo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro uhagije.

Umwe mu bahinzi witwa Gakire Leonidas, agira ati “Ifumbire mvaruganda sinyikoresha, gusa njyewe biterwa n’amikoro make. Ndamutse mfite ubushobozi najya nyikoresha, nzi neza akamaro kayo, ituma imyaka yera neza.”

Nyirandinayo Speciose na we waganiriye n’Umuseke, agira ati “Kubera ko uba utakoresheje ifumbire hari igihe uhinga ahantu wakura nk’imifuka itatu y’ibishyimbo, ariko ugasarura umufuko umwe, gusa nta we uyanze ni uko ihenze.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo buvuga ko ikibazo atari ubushobozi buke ku bahinzi bwo kubasha kugura ifumbire mvaruganda, ahubwo ngo biterwa n’imyumvire yabo ikiri hasi, gusa ngo hari ingamba zashyizweho mu rwego rwo kurushaho kubibakangurira.

Bitegetsimana Mwima umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kazo, agira ati “Kuba abenshi badakoresha ifumbire si ukubera ikibazo cy’ubushobozi ahubwo ni imyumvire kuko mbereho bibwiraga ko ari ngombwa kugura umufuka wose, ariko ubu n’iyo wagura Kg 1 biremewe.”

Uyu muyobozi arakomeza avuga ko barimo gukorana bya hafi n’abajyanama mu buhinzi kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Nubwo hari abahinzi bakigaragaza intege nke mu gukoresha ifumbire mvaruganda, abenshi mu bayikoresheje usanga bariteje imbere kubera ko babonamo umusaruro uhagije.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish