Digiqole ad

Ngoma: Amaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka ubuzima buramukomereye

 Ngoma: Amaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka ubuzima buramukomereye

Akigera aho aba munsi y’igiti yahise atangira gukora uturimo two m’urugo

*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona.
*Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira.

Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba munsi y’igiti, ariko ntibamwubakira.

Akigera aho aba munsi y'igiti yahise atangira gukora uturimo two mu rugo
Akigera aho aba munsi y’igiti yahise atangira gukora uturimo two mu rugo

Ubuyobozi bw’akagari ka Mugatare bwatangarije Umuseke ko uyu mugabo aba mu gihuru kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe gusa abaturanyi bo bavuga ko ari muzima kandi bamuzi neza kuva mu bwana bwe.

Uyu mugabo umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti ni Ntezimihigo Erneste w’imyaka 47 y’amavuko ni uwo mu mudugudu wa Munini, akagari ka Mugatare umurenge wa Mugesera ni mu karere ka Ngoma.

Nyuma yo kubona ko nta bushobozi bwo kwiyubakira afite yafashe umwanzuro wo kujya mu giti cya avoka kiri mu isambu ye, asasa munsi yacyo atangira kuba ari ho agira iwe.

Muri rusange ubuzima Ntezimihigo abayemo ni bubi nk’uko abivuga. Avuga ko yahisemo kuba munsi y’igiti kuko yabuze aho aba gusa ngo iyo bwije imibu n’imbeho bimumerera nabi ariko imvura yagwa bikaba bibi kurushaho.

Agira ati “Jyewe mba munsi y’igiti kuko nabuze aho mba. Iyo bigeze nijoro ndasasa nkaryama ariko n’ubundi ndyama ntaryamye iyo bigeze nijoro imibu irandya imbeho ikanyica bujya gucya nagagaye.”

Ntezimihigo asaba ubuyobozi kumufasha akubakirwa dore ko ikibazo cye kizwi.

Ati “Uwambonera aho mba yaba angiriye neza cyane kuko ikibazo cyanjye kiranzwi, umukuru w’umudugudu n’ushinzwe imibereho myiza w’akagari bose barabizi ko mba munsi y’igiti.”

Uyu mugabo uretse kuba atagira inzu ntanafite aho ahinga kuko n’icyo giti abamo kiri mu karima gato cyane k’ikibanza, avuga ko yahawe n’ababyeyi be nk’umunani.

Kuba uyu muturage wo muri Mugesera abayeho nabi biranashimangirwa n’abaturanyi be bemeza ko kuba munsi y’igiti ari ukubura uko agira.

Kayijamahe Philimini umuyobozi w’akagari ka Mugatare uyu muturage abarizwamo ahamya ko uyu mugabo afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ngo aribwo butuma aba mu gihuru.

Ati “Mu by’ukuri ni umurwayi ntabwo yuzuye yirirwa azerera ariko ibyo kuba mu gihuru kwe byo sinarimbizi kubera ko hari igihe umuntu w’umurwayi yifata akava mu muryango akaba yajya mu bihuru.”

Abaturage bazi uyu mugabo bo bavuga ko Ntezimihigo bamuzi neza atigeze arwara mu mutwe. Uwitwa Twabonumukiza J.Paul umuzi ati “Ni ubukene bumwishe naho ubundi ntabwo yasaze (nta burwayi bwo mu mutwe afite), ahubwo nibamufashe bareke urwitwazo.”

Abandi baturanyi be na bo ni ko babona icyo kibazo. Uyu muturage akora ibiraka byo guhoma amasafuriya n’amajerikani ku buryo guhamya ko arwaye mu mutwe bigoye kuko ntampapuro zibagaragaza afite.

Umuyobozi w’umurenge wa Mugesera Bizumuremyi Jean Damascene we avuga ko atari azi iki kibazo gusa ngo kuva akimenye umurenge ugiye guhita umushakira aho aba.

Bizumuremyi ati “Ntabwo twari twarigeze tumenya ko uwo muturage aba munsi y’igiti kuko yaba abo ku mudugudu no ku kagari (abayobozi) ntabwo bari barigeze babitangamo amakuru, gusa ubwo tubimenye turamushakira aho aba acumbikiwe mu gihe tuzaba turimo kumwubakira.”

Uyu mugabo amaze imyaka igera kuri irindwi aba munsi y’iki giti cy’avoka akaba avuga ko ubuzima abayemo aribubi akaba asaba uwo ari we wese kumufasha.

Isafuriya atekamo nayo ubwayo irashaje cyane
Inshuti ye yahadusanze ije k’umusura maze idusaba ko tubafotoranya
Twahuye avuye gushaka ibyo kurya no kuvoma amazi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Abo ubukene bumaze gutesha umutwe turi benshi. Umuvuduko waryo umaze kudusiga burundu. Dutegereje igihe rizaba ritakiduca iryera, maze tugafunga amaferi, tugatangira ubundi buzima bujyanye n’isi turimo, n’iterambere rigakomeza rikubaka isi yaryo iyo bigwa aho ririho rirengera, i Bwotamasimbi n’ahandi.

    • @Ngagi ubivuze neza cyane nahubundi uwomuvuduko wiryo terambere uzatwahagiza bamwe umutima utuvemo nyuma tuzibaze icyo tuzize.

  • Ko mbona se ariwe umerewe neza kurusha uriya bahagaraararanye ushobora kuba aba mu nzu? cyakora natwe araturusha da kubaaho neza turapfuye turashize ubwo babanjee kumwita umusazi ubu ntibyashoobokoa kuko abenshi niko tumerewe cyakora ubwo buyobozi bw’akarere bwari bukwiye kwirukanwa kuko kubana n’umuntu uffite ubuzima nkubwoo imyaka myinshi batamufasha ntacyo baba bamaze

  • Inshuti ye ije k’umusura. Ibi biteye isoni rwose wowe wanditse ibi urababaje, uzajye kwiga kwandika ikinyarwanda!!

    • @ Uwimana Paul
      Umusazi niwowe naho umunyamakuru muhe amahoro! ahubwo uyu niwe munyamakuru wumuwuga kuko avuganira abatishoboye.

      Ndagira ngo mbaze uyu muyobozi wise uyumukene umusazi niba yaramupimye ubwonko kugirango arebe ko koko ubwonko bwuyu mukene budakora neza? Byaba byiza aduhaye amafoto yubwonko yafashe akoresheje ya mashini kabuhariwe ireba mubwonko MRI( Nuclear Magnetic Resonance Imaging), akanatubwira niba yarize ibyindwara zomumutwe( University studies in psychiatry) akanatubwira nikigo yizeho numwaka yaboneyeho impamyabumenyi ihanitse mubyindwara zo mumutwe( Doctor psychiatrist) akatubwira na test zakoreshejwe kugira ngo hemezwe ko uyumugabo yazaze, kuko kwita umuntu umusazi bisaba ko hakorwa ibiziamini byinshi kandi bigakorwa nababyigiye gusa. Naho niba ibyo bimenyetso ntabigaragajwe uwo muyobozi wita abaturage abasaazi azirukanwe kuko gusebanya ni icyaha gihanishwa amategeko cyane cyane iyo urumuyobozi ugasebya abo uyoboye.

      Abanyarwanda bambwe nabamwe sinzi niba arubuturage bwinshi bubarimo cyangwa niba arubujiji bwabokamye hari ibintu bavuga nkavuga nti turavahe turajyahe ko kuyobora injiji nyinshi birutwa nokuyobora umunyabwenge umwe!

    • NONEHO NTAKWIYE GUSURWA NAWE URABONA ARI UMUSAZI NKUKO ABO BASAZI BABIVUGA ARIBO.UMUNTU ARAKUBITWA SHA MUKAMWITA UMUSAZI, NAMWE BYABABAHO BUCYA BWITWA EJO

  • Wasanga baramuhaye i yiciro cya gatatu.kandi banatanga raporo ko ntawe uba muri Nyakatsi

  • Buriya ugenzuye neza nta mudugudu utabonamo umuntu nk’uriya

  • Sinumva uburyo umuntu afata umwanzuro wo kwita umuntu w’umukene ngo ni umurwayi wo mu mutwe. Kereka uwabyigiye abifitiye ubumenyi. Umuyobozi w’akagari ati umurwayi abaturage bati ni muzima. Ubwo ukuri murumvako kumvikana aho kuri. Imyaka 7 adafashwa kandi atishoboye, ese umurwayi we yajyanywe kwa muganga? Ahaaa. Mureke kutugira abarwayi kandi nituba abarwayi mutuvuze. Murakoze

  • ahaaaaaaaaaaa, sijya numva se ngo murwanda hari iterambere ryihuse ngo abantu bose bameze neza none abantu bakennye kugeza kururugero baba baturuste he? birababaje biteye nagahinda cyakoze. Imana itabare uyu muntu wayo kuko niyo munyembabazi kurusha byose.

  • KO BACIYE NYAKATSI C UWO AHO ABA HO HAREMEWE BURIYA RA?
    UBUYOBOZI BWIBANZE NIBUGIREICYO BUKORA KUBWUYU MUNYARWANDA URI KWITIRIRWA ICYO ATARI CYO NGO NUMUSAZI KDI ABASHA KWITABARIZA.
    EREGA IBIBAZO BIRI MURI IKI GIHUGU CY UBUKENE NTAWENDA KUGIKEMURA URETSE UMUTIMA UTABARA USHOBORA GUKORWA NUMUNTU UWO ARIWE WESE

  • Come on Paul!!! Don’t be that arrogant!!!. This forum is not a Kinyarwanda course and I bet you understood what he meant by “IJE”. And by the way don’t be fooled by that Kinyarwanda issue you are having with that person, he may be weak in writing Kinyarwanda but strong in sciences. Ahubwo wowe uzijye mu ishuli bigisha humility.
    have a nice weekend

    • Ntabwo bandika “uzijye”, bandika “uzige” bituruka kuri verb “kwiga”.

  • Njjye nakwisabira umunyamakuru gusubira yo akambariza abayobozi ibi:

    1) Ese uyu muntu agira ahandi yakabaye aba, akaba yarahanze akaza kuba munsi y’igiti?
    2) Ese ko ari i Butare ndetse n’i Ndera tuhafite ibitaro byabugenewe bivura abarwayi nk’abo; mumaze kubona arwaye mwakoze iki nk’abayobozi?
    3) Ese muyobozi w’akagari nawe w’umurenjye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Muri raport muheruka gutanga y’ikigero cy’imibereho muri ako kagali hagaragaramo ko mufite n’abarwayi murwarije munsi y’igiti?
    4) Ese bayobozi, uwo muntu abaye ari umuvandimwe wawe cyangwa se umwana wawe; wahitamo kumwita umusazi cyangwa wamushakira aho kuba?

    Igihe kirageze ngo ubuyobozi bushyirweho kandi bunakurweho natwe abaturage. Kuko bibaye bityo nkamwe ntimwarara ku butegetsi rwose.

  • Umuntu areba ibintu nk’ibi, n’imbaraga zo kugira umujinya akazibura.

  • Ariko abayobozi ntibakihandagaze ngo babeshye. umuntu amara iyomyaka yose munsi y’igiti batabizi? mumudugudu habamo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage iyo rapport y’abantu bakeneye ubufasha ikorwa kuva mu mudugudu,Ku kagali ikagezwa kumurenge. Nigute bavuga ko umuntu yasaze ntabikorwa by’ubusazi agaragaza cg impapuro za muganga zibyemeza. Please, abantu bo kurwego rw’akagali bage batubabarira kuko akenshi nibo badobya ibintu. rapports zituruka mumudugudu ziri clears.

  • HARI UBWO ABAYOBOZI B’AKAGARI NO KU MURENGE BABONYE UMUNTU URWAYE BWAKI CG AMAVUNJA BAVUGA KO NGO ATARI UMUNYARWANDA BATI TWAMUBONYE GUTYO AVA ZA OUGANDA,NTAVUKA MURI KANO KARERE……N’IBINDI ARIKO SI UMUCYO MWIZA!!!!

    • Ni akumiro gusa ntawagira icyo avuga.

  • Ibi bigomba guha isomo urubyiruko rugikura rukumva ko kubyara atari umushinga. Ibibazo byinshi biri muri societe yacyu n ibyababyeyi bahurutse babyara gusa umwana akazabura education de base cyane cyane kubera bavuka bari benshi nawe akazakura atekereza nka se. Niyo mpamvu iwacu huzuye abantu nkaba buzuye. Kereka ababitewe n amateka yaranze urwanda

  • ndagaya mbere ya byose abaturanyi be batamuije n igikioni ngo abemo kandi buriya barahari babizi bafite n amazu menshi kandi bakaba bemeza ko ari muzima. rwose bagaye Leta nabo batiretse nta bumuntu bagira.

Comments are closed.

en_USEnglish