Digiqole ad

Ngoma: Umugabo umaze imyaka 7 aba munsi y’igiti yabonewe icumbi

 Ngoma: Umugabo umaze imyaka 7 aba munsi y’igiti yabonewe icumbi

Ntezimihigo ahagaze imbere y’inzu ye nshya umurenge wabaye umutije mugihe bataramwubakira

*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze,
*Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha.

Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu  karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu gihe bagitegereje kumwubakira, uyu muturage arashimira cyane ubuyobozi ngo ubuzima yabagamo hanze butandukanye cyane n’ubwo yatangiye kubamo aho ari mu nzu.

Ntezimihigo imbere y’inzu yabaye acumbikiwemo mu gihe atarubakirwa

Umuseke umenye ko yacumbikiwe wongeye kumusura, aho yemeza iminsi micye amaze munzu itandukanye cyane no kuba munsi y’igiti aho yari amaze imyaka irindwi, ngo kurara mu nzu ntako bisa, akavuga ko ashimira Perezida Paul Kagame wita ku mibereho y’abatishoboye.

Ntezimihigo Erneste yari amaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka mu mudugudu wa Munini, akagari ka Mugatare, umurenge wa Mugesera. Ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe nk’uko bwari bwabwijeje mu nkuru y’ubushize.

Mu gihe hagishakishwa uko Ntezimihigo yubakirwa inzu ye bwite, yacumbikiwe mu nzu isakaye y’icyumba kimwe, aha ntanyagirwa ntanicwa n’imbeho cyangwa ngo arare arwana n’imibu.

Ntezimihigo agira ati “Ubu uko meze ndumva biraho nta mibu ikindya, nta mbeho, nta n’imvura izanyagira ndishimye mu majoro abiri mparaye ndumva ari byiza.”

Ntezimihigo ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame. Ndamushimira ko yashyizeho ubuyobozi bureba imibereho y’abantu kuko kugeza ubu meze neza rwose.”

Aha acumbitse ni aho yakodesherejwe, ndetse ngo yishimira ko hari abaturanyi bashobora kuganira nawe ntabe mu bwigunge nka mbere munsi y’igiti.

Nubwo Ntezimihigo Erneste yabonye aho aba akinze umusaya, nta bwisungane mu kwivuza (mituweri) arabona, n’indangamuntu ye ngo iba mu biro by’agari kandi yabuze amafaranga yo kuyishyura.

Mu bimuhangayikishije kandi ngo ntajya abasha gutora abayobozi by’umwihariko n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ntezimihigo noneho arafungura umuryango ngo yinjire mu mbere aho kwirambika munsi y’igiti nka mbere
Aho yabaga mbere ni munsi y’igiti, niho hari ku buriri hakaba no mu gikoni

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • NTAHO AVUYE NTAHO AGIYE BYOSE NIBIBABI

  • Esubu arimukihe kiciro cyubudehe? Uyu yasigajwinyuma namajyambere rwose.

  • HJ ibibi birarutanwa nawe shima ntako batagize. Rata mukomereze aho munashakire n abandi bakene.

  • Iyi iramugwaho vuba imuhitane, kandi yiberaga munsi y’igiti cya avoka cyashinze imizi gikomeye.

  • Aho umutindi yanitse ntiriva! Biriya ni byo byitwa “tomber de charybde en Scylla”.

  • Ahungiye ubwayi mu kigunda. Nako ahungiye ikigunda mu gihuguku.

  • NONEHO MWAMUMUMENYE KO ARI MUZIMASE,UBUSHIZE SINUMVAGA ABAYOBOZI BAMWITA UMUSAZI,EREGA UKUENNYE WESE ASA NUMUSAZI ,GUSA NIMUREBE UBURYO MWAMWUBAKIRA AKAZU KAGARAGARA,MUMUHE NAKAMATOTA KUKO BURI SUBUZIMA NAMWE BAYOBOZI MUJYE MUHA AGACIRO IKIREMWA MUNTU KDI AHO BYIRIWE SIHO BIRARA

Comments are closed.

en_USEnglish