Digiqole ad

Ngoma/Rukira: Umunyeshuri wigaga mu wa kane secondaire yishwe n’agafuniko k’ikaramu

 Ngoma/Rukira: Umunyeshuri wigaga mu wa kane secondaire yishwe n’agafuniko k’ikaramu

Mu karere ka Ngoma

Mu murenge wa Murama kuri uyu wa kabiri  tariki 04.10 2016 (15h5min) mu Kigo cy’Ishuri cya E.P Rukira Umunyeshuri witwa Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga P4 yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, nyuma yo kumira agapfundikizo k’ikaramu.

Mu karere ka Ngoma
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ngoma

Batamuriza Jeannine akomoka mu murenge wa Rukira mu kagari ka Buriba se yitwa Hategekimana Petero, nyina ni Nyirabagenzi Jeannette.

Umuyobozi w’Ishuri rya E.P Rukira Mme Angelique Sentekizira yadutangarije ko nyakwigendera yaba yishwe n’umufuniko w’ikaramu (bouchon).

Abarezi bakimenya ko amize umufuniko w’ikaramu bihutiye kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Rukira, ariko ntiyabashije gukira, yahise apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Buriga Josue yemeje aya makuru, abwira Umuseke ko uyu mwana bagenzi be batabaje ubuyobozi bw’ikigo bavuga ko arimo kuruka, nyuma yo kumira umufuniko w’ikaramu.

Ati “Urebye aho ishuri riri n’Ikigo Nderabuzima ni nko muri metero umunani (m 8) bahise bahagera ariko nka nyuma y’iminota itandatu ahita arengana (apfa). Birashoboka ko yamize umufuniko bitunguranye, kuko yari yabanje kuwukanja, ni bimwe by’ubutangare bw’abana.”

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uyu mwana ndamuzi pe, Imana imwakire

  • numunsiwe wariwageze konigeze kuwumira ntacyonabaye rose ahubwo narawitumye ngo ntawurisimbuka rwamubonye

  • nukwihangana nukuri. birababaje. nikwakundi umwana afata akantu agashyira mukanwa atabishaka cg igishyimbo mugutwi bikamugiraho ingaruka!!!!!!

  • RIP kuri uwo mwana.uwanditse, editor n’abandi mdufashe p4 ni primary ntabwo ari mri secondaire nkuko umutwe w’inkuru ubivuga. abarezi batoze abana n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho kuko twe twiga muri iriya myaka badutozaga gutinya kumira itushi no kurishyira mu gutwi bavuga ko rikoze mu mabyi y’ingurube, urimize wakwicwa n’igituntu. dukura tubitinya

  • RIP ariko mwanditse ko uyu mwana yigaga mu wa kane secondaire ariko muri content muti yigaga muri P4.

  • Birababaje rwose, abana bakunze gushyira ibintu bitandukanye mu kanwa. Hari umwana w’imyaka 7 wamize umusumari, ahita abivuga bamujyana kwa muganga ,bamunyuza mu cyuma barawubona, awituma nyuma y’iminsi 2.

Comments are closed.

en_USEnglish