Digiqole ad

Ngoma: I Remera hadutse abajura babagira inka aho bazibye

 Ngoma: I Remera hadutse abajura babagira inka aho bazibye

Hakizimana afite ubwoba ko inka yasigaranye na zo zizibwa

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, haravugwa ubujura bw’inka buvanze n’ubugizi bwa nabi aho baza bagakura inka mu kiraro barangiza bakayicira aho ngaho bayitemaguyemo ibice bitandukanye.

Hakizamungu afite ubwoba ko inka yasigaranye na zo zizibwa
Hakizamungu afite ubwoba ko inka yasigaranye na zo zizibwa

Abahatuye bavuga ko bibahangayikishije kuko ngo iyo aba bajura bafashwe badahanwa ahubwo bagezwa kuri Polisi bugacya barekuwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera burahumuriza abaturage buvuga ko nta gikuba cyacitse kandi ngo abafatwa bazajya bahanwa by’intangarugero.

Abatuye muri uyu murenge wavuga ko abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakiba amatungo arimo inka barangiza bakayicira aho ngaho batanayibaze mu buryo busanzwe kuko ngo bayikatamo ibice bitandukanye, umutwe n’ibindi bice bidatwarika bigasigara aho ngaho.

Inka iherutse kwibwa ikicirwa hepfo y’urugo ni iy’uwitwa Hakizamungu Jean Pierre utuye mu kagari ka Bugera, avuga ko abamwibye abazi ndetse bakaba barafunzwe nubwo afite ubwoba ko na we hari igihe bazaza bakamwica.

Agira ati ”Kuko dusanzwe tubazi twarabavuze barabafunga ndetse bagezeyo baniyemerera ko ari bo banyibiye inka, gusa kuva icyo kibazo kibaye no kujya hanze kwihagarika mba numva ari ikibazo.”

Avuga ko kugira ngo inka ye bayijyane bayiteme, kandi bikagaragara ko bari abantu benshi bafatanyaga.

Mukamurara Speciose utuye mu murenge wa Remera ari mu batishimiye uburyo ikibazo cy’ubujura gikemurwa.

Ati ”Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bagerageza bakajya banadufasha bagahana abatwiba kuko nk’ubu uyu mugabo yavuye ku rukiko bamubwira ko nta byaha bihama abamwibye, urumva ko barimo gushaka kubarekura.”

Undi na we witwa Barayavuga ati ”Ibyo bisambo iyo bifashwe mu minsi nk’itatu biba byagarutse ugasanga rero na none nta kiba gikozwe.”

Nsanzuwera Michel umuyobozi w’uyu murenge wa Remera yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyagaragaye, gusa ngo ntabwo ari henshi bimaze kuba ku buryo byakwitwa byacitse ariko ngo n’aho byabaye byarahagurukiwe kandi hari icyizere ko bizacika.

Ati ”Inka yaribwe yicirwa hafi y’aho yororerwaga ariko ikigaragara ni uko ari ubujura busanzwe gusa nyuma yo kuyica  twagiyeyo dukora iperereza hafatwa abantu bane ubu bari kuri Polisi.”

Nsanzuwera Michel amara impungenge abaturage ku bijyanye no kudafunga umujura, avuga ko itegeko ryahindutse ubu bazajya bakatirwa n’inkiko gusa agasaba abaturage gufasha irondo ry’umwuga kwirindira umutekano.

Ati ”Bamenye ko itegeko ryahindutse ubu uwibye wese n’iyo yaba yibye inkoko cyangwa igitoki azajya akorerwa dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha nabwo bumushyikirize ubutabera ahanwe by’intangarugero.”

Ikibazo nk’iki cy’amatungo yibwa akicirwa hafi y’ibiraro si mu murenge wa Remera cyivuzwe gusa, hashize iminsi kigaragara no mu bindi bice bitandukanye by’intara y’Uburasirazuba.

Hakizamungu uherutse kwibwa inka ikanabagirwa hafi y’iwe
Mu gashyamba kuri hepfo y’iwe niho inka bahise bayicamo imirwi batwara inyama
Nsanzuwera Michel uyobora umurenge wa Remera avuga ko abaturage badakwiye kumva ko byacitse

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish