Digiqole ad

Muhanga: Amabuye y’agaciro nta nyungu ari guha abaturage

Mu nama y’umunsi umwe  yahuje  abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere,  n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Imena Evode, yatangaje ko  amafaranga aturuka ku mabuye y’agaciro  atagera ku baturage uko bikwiye, asaba ko  imyumvire nk’iyi yahinduka kugirango  umusaruro uturukamo  usaranganywe.

Uhereye ibumoso Mutakwasuku Yvonne, Mayor wa Muhanga,  Hagati  S.E Evode Imena na Sindambiwe Simon  Umuyobozi w'abacukuzi b'amabuye muri Muhanga
Uhereye ibumoso Mutakwasuku Yvonne Evode Imena na Sindambiwe Simon Umuyobozi w’abacukuzi b’amabuye muri Muhanga

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kurebera hamwe  uko  abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora   mu buryo bwo kuzigamira imiryango yabo birinda gusesagura amafaranga  bakura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imena Evode Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere, akaba ashinzwe  mine yavuze ko  mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 yose icukurwamo amabuye y’agaciro ariko  ugasanga ubukene bukigaragara mu baturage,  akavuga impamvu nyamukuru iterwa  no gusesagura ndetse no  kutazigama  amafaranga  mu  mabanki.

Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko  abagore 34% ari bo bayoboye ingo muri bo ko harimo  ingeri zinyuranye zirimo abapfakazi, ndetse n’abafite abagabo babo bibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro badahahira ingo, ahubwo ugasanga  uruhare runini  rwo gutunga urugo ruharirwa  aba bagore.

Sindambiwe Simon  Umuyobozi wa   Assoiation  ya ‘Mining Muhanga’ yasubije ko imbogamizi bahura nazo buri gihe ari  iz’abakozi  babo banga kubitsa amafaranga muri banki amafaranga bakuyemo agacungwa nabi, hakiyongeraho kandi n’abahakora baturuka  kure y’imiryango yabo. Yijeje uyu muyobozi  ko bagiye gukora ibishoboka byose  kugirango  iyi myumvire  ihinduke.

Mu rugendo umukuru w’igihugu  Paul Kagame  yakoreye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga mu kwezi gushize,  yemereye  abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko azabaha  ibikoresho bigezweho bizatuma  bacukura mu buryo bugezweho  bakava mu buryo bwa gakondo.

Imibare  igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, yerekana ko 53,6% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, iyi mibare kandi igaragaza ko aka karere kaza ku mwanya wa 10  mu turere dukennye, ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe neza  ubushobozi bw’abaturage bwazamuka nk’uko byatangajwe muri iyi nama.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama n’uko buri kwezi hazajya hakorwa raporo igaragaza urutonde rw’abakozi, ndetse n’amafaranga bahembwa igashyikirizwa  Umurenge, Akarere ndetse na minisiteri ifite umutungo kamere mu nshingano zayo.

Bamwe mu bacukuzi b'amabuye y'agaciro
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro
Abacukuzi b'amabuye y'agaciro bijeje  Umunyamabanga wa leta ko  Umutungo ugiye gusaranganywa
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bijeje Umunyamabanga wa Leta guhindura imyumvire n’imikorere

 

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/MUHANGA

0 Comment

  • mu mabuye y’agaciro habamo amafarangamenshi mugihe utabashije kwizigamira uko byagenda kose bikugiraho ingaruka gusa na none birakwiye ko abaturage bayakoramo bigishwa umuco wo kwizigamira kuko leta ihora ibibakangurira,

  • ariko rero ikbazo kiri kubabakoresha cg se n’abaturage ubwabo  ushobora batazi uko babyaza umusaruro ibyo bakuye mu mabuye yagaciro, cg hakaba hariho gukoreshwa igihe nimburagihe ugasanga abaturage batagira nigihe cyo gutekereza icyo bamarisha ibyo basaruye cg ugasanga nimiryango irasenyuka

Comments are closed.

en_USEnglish