Muhanga: Bashimishijwe no kwegerezwa uruganda rutunganya ibigori
Nyamabuye, Muhanga – Umuyobozi wa Koperative y’iterambere ry’abahinzi-borozi ba Makera (IABM) Mukankusi Alphonsine yatangarije Umuseke ko kuba ubu bafite hafi yabo uruganda rutunganya ibigori bigiye kugabanya ingendo za hato na hato bakoreraga mu mujyi wa Kigali bajya gushaka isoko.
Uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga.
Mukankusi Alphonsine umuyobozi wa Koperative y’iterambere ry’abahinzi borozi ba Makera yavuze ko ubusanzwe bajyaga bahura n’ibibazo binyuranye birimo kutabona amasoko y’umusaruro wabo hafi, bikaba ngombwa ko bakora ingendo ndende bajya gushaka aho bagurishiriza umusaruro wabo, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kutabonera amafaranga igihe.
“Turashimira cyane umushinga ushinzwe kongera umusaruro mu makoperative watwubakiye uru ruganda, kuko izi mbogamizi zose zigiye kuvaho noneho twitunganyirize umusaruro wacu.” – Mukankusi
Usengimana Emmanuel ashinzwe umushinga wo kongera umusaruro mu makoperative (Rwanda Cooperative, Agriculture, Growth Project) mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba yavuze ko mu ntego uyu mushinga ushyize imbere harimo kongera umusaruro bubaka inganda n’ubuhunikiro abahinzi bazajya bifashisha batunganya imyaka yabo.
Usengimana yongeyeho ko mu myaka mike uyu mushinga umaze utangiye, mu turere bubatsemo izi nyubako umusaruro wazamutse ku rugero rwiza, ari yo mpamvu bifuza gukomeza kuba hafi y’amakoperative y’abahinzi kugira ngo no mu yandi makoperative atari yabona izi nyubako bazubake vuba.
Yagize ati: ” Izi nyubako zaje ari inyongera kuko dusanzwe duhugura abahinzi tukabaha n’inyongeramusaruro zirimo kubashakira imbuto nziza ndetse n’amafumbire, ’’
Umushinga wo kongera umusaruro mu makoperative umaze kubaka inganda eshatu zitunganya umuceri, n’ibigori, ubwanikiro 12 n’ubuhunikiro umunani mu turere dutandatu (6) tw’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Iyi mishinga yose yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 500. Uyu mushinga uvuga ko ugiye gukomeza kubaka ubuhunikiro butanu mu turere twa Muhanga, Nyanza na Ruhango.
Umusaruro uva mu gishanga cya Makera uba ungana na toni 900 zirenga mu gihe cy’ihinga cya mbere.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
ISAE twasoma
Uko niko kubaka igihugu hatezwa imeze bere ubuhinzi bw’umwuga ,mukomereze aho ,n’abandi babigireho
Comments are closed.