Digiqole ad

Ushaka kukwima amajyambere akubuza umutekano – Kagame

Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane.

Perezida Kagame aramutsa abaturage i Kiyumba ya Muhanga
Perezida Kagame aramutsa abaturage i Kiyumba ya Muhanga

Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi ubundi iyo yagiye ahandi bakunze kumubaza, ibibazo ahanini biba bishingiye ku bitarakemuwe n’abayobozi cyangwa n’ubutabera.

Uyu munsi mu byo abaturage bamugejejeho higanjemo ubuhamya bw’abiteje imbere bivanye mu bukene, barimo n’umugabo wahoze mu barwanyi ba FDLR watashye ubu akaba yariteje imbere ahereye ku nka yahawe muri gahunda ya “Gira Inka”.

Abaturage babiri mubyo bavuze bahawe umwanya harimo ko itegeko shinga batoye ryahinduka kugirango bagumane Perezida Kagame.

Mu bibazo by’abaturage, Perezida Kagame yanenze cyane abayobozi mu karere ka Muhanga uko bitwaye ku kibazo cya rwiyemezamirimo wambuye abaturage ngo nyuma nawe agakena. Abasaba kugikurikirana no kwihutira gukurikirana ibindi bimeze nkacyo no kutajenjekera abambura abaturage.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari aha i Kiyumba mu karere ka Muhanga baje kumwakira yababwiye ko ibikorwa by’amajyambere bitagomba kuba imboneka rimwe, ko bidakwiye kubura ubundi ngo bibe bihari ahubwo bikwiye guhoraho.

Yavuze ko ibyo u Rwanda n’abanyarwanda bageraho byose ari umusaruro w’amahoro n’umutekano.

Ati “ Umutekano ni uguhozaho, ibikorwa by’amajyambere ni uguhozaho ntabwo ari ibintu bigenda bicikagurika mu gihe. Tugomba rero kongera imbaraga, kurushaho kuzuzanya, tugomba kurushaho gushishoza.

Ku mutekano yagarutseho kenshi mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko ubushobozi bwo kubarinda ibirenze ubushobozi bwabo buhari kandi buhagije.

Ati “Abazana umutekano muke aho baba barutuka hose umuti wabyo turawufite kandi ukora vuba. Ntabwo utinda.

Perezida Kagame yijeje abaturage kuvugurura vuba ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka i Muhanga, kwihutisha ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse ababwira ko n’ivuriro babasezeranyije mu gihe gishize ariko rigatinda riza kwihutishwa.

Kimwe mu byashimishije abaturage kurusha ibindi ni ubwo yababwiraga ko umuhanda wa Mbuga-Mpimbi –Burerabana – Nyabinoni ugiye kubonerwa igisubizo vuba. Ati  “mutwihanganire gato turaza kubikemura.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Demokarasi niyo izana amahoro, nayo akazana amajyambere. Ibindi biza bidakurikiranye gutya nyuma y’imyaka byikubita hasi.

    • Demokrasi se ninde wakubwiye ko ari ABAFARANSA cg ABANYAMERIKA bayizi? Demokarasi ni nko GUTEKA!!! ntiwavuga ngo ntatetse nka bafransa simba ntetse neza nuko bamwe mu mira bunguri ibyo babahaye!!!umuco, ahantu,abantu bgira ibibaryohera ubwo niko bamenya nuko babiteka: na demokarasi nuko demokarasi ya amerika urayizi”aho uwatwererewe amafaranga menshi ariwe utsinda amatora!!!iya ba faransa urayizi aho LES ELEPHANTS aribo bafata ibyemezo abandi bagakurikira ngo bafize amatora”.Aho ni muba socialiste muri UMP bo bakoresha amafaranga yagatunze benewacu bo muri afrika uzarebe emmission zinyura kuri TV 5 mu bufaransa Gabon,cote d´ivoir Lybia nibo batanga amafaranga amatora akabona kubaho!!!!Demokarasi ata mahoro, subiramwo bakwigishe niba utavuga nka yayindi ubu iri muri Iraki,Lybia,Egypt…..URABABAJE WOWE NABO MUKORANA ARIKO SIMWE MWASHIZE IMBERE DEMOKRASI!!!!!!!!

      • Ntabwo ndakubwira menshi ushobora gusoma amatwara nimigambi ya RPF inkotanyi itangirurugamba yashakaga gushyiraho iyo demokarasi wita iyabafaransa cyangwa abanyamerika.Demokarasi ntabwariya Banyamerica cg abafaransa Aho urabeshya.

  • Njye umugani wa His Excellence, amahoro niyo shingiro ya byose naho wowe witwa Kagenzi uravuga ngo Democracy niyo izana amahoro, nkwibarize ese Democracy ifite formule igenderaho, ko n’ufata imbunda, Grenade, Bomb, imipanga nawe avuga ko arwanira democracy, iyo yishe abantu se ubwo democracy aba ayibonye?  ese democracy ushaka kuvuga ni iyihe? umbabarire unsubize kandi namwe umuseke iki kibazo cyanjye ntimukinyonge

    • Urakoze cyane muvandimwe Rafiki gusobanurira uwo Kagenzi. Abantu nka we bapfa gusuka aho ibigambo batazi nicyo bivuze, basubiramo gusa nka gasuku. Nta demokarasi imera k’ubutaka butalimo umutekano cyangwa aho inzara, indwara, n’ubucucu byaganje. Kandi na none nta haba umutekano n’amajyambere hatali leta ikomeye ngo ibishyireho inabirinde abanzi bose bashobora gushaka kubihungabanya cyangwa kubirandura.

  • Urakoze cyane  wowe witwa umunyarwanda ku gitekerezo cyawe utanze.Ndagushyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish