Mvura-Nkuvure: Gahunda yo kubanisha abakomerekejwe n’amateka
Muhanga – Mu gusoza amahugurwa y’iminsi 15 mu bijyanye no kuvura ibikomere byo ku mutima, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama, abaturage bibumbiye mu matsinda 36 bari bayarimo batangaje ko bakize ibikomere bari baratewe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya mahugurwa yahuriyemo amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare, ndetse n’abandi bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye bigashegesha imitima yabo, akaba yarateguwe n’umushinga wa “Mvura nkuvure ( Sociothérapie)”.
Mu buhamya aba baturage bagiye batanga, bavuze ko iyi minsi bamaze bahugurwa yahinduye byinshi ku buzima bwabo.
By’umwihariko abarokotse bakaba bavuze ko bumvaga guhurizwa hamwe n’ababahemukiye ari igikorwa kigoye cyane cyane ariko ko kuva aho gahunda ya Mvure nkuvure ( Sociothérapie) itangiriye bibumbiye mu matsinda.
Uko iminsi yagiye ihita indi igataha, buri wese agenda avuga icyamukomerekeje, n’ababigizemo uruhare bigera ubwo basabana imbabazi babasha gukira ibikomere.
Mukarumongi Rosine, wo mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga yavuze ko ibikomere yari afite byatangiye mu mwaka wa 1973, igihe yabonaga ababyeyi be batwikirwa, abandi bakicwa.
Mukarumongi ariko yavuze ko muri Jenoside, ubwo umuturanyi we yasohokanaga inkota ashaka kuyimutera Imana igakinga ukuboko akarokoka, ibikomere bye yari afite ku mutima byarushijeho gukomera.
Gusa nawe ubu yemeza ko kubera gahunda ya ‘Mvura nkuvure‘ igiriyeho, agahuzwa n’abamuhemukiye ndetse n’uwashatse kumwica bagasabana imbabazi ubu ngo bakaba babanye mu mahoro.
Nyampatsi Emmanuel, Umukozi w’umushinga wa Mvure nkuvure mu karere ka Muhanga, yavuze ko iyi gahunda yaje yunganira izindi gahunda za Leta zibanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu bantu batandukanye iyi gahunda imaze kugeraho batanga ubuhamya ko babanye mu mahoro n’abo bahemukiye cyangwa se ababahemukiye.
Yagize ati: ‘’Iyi gahunda ntabwo ireba gusa abagize uruhare muri jenoside, yakorewe abatutsi 1994, ahubwo ifasha gukira ibikomere n’imiryango isanzwe ibanye nabi’’
Mu karere ka Muhanga, gahunda ya Mvure nkuvure ifite amatsinda 36 arimo abantu 500 barenga, iyi gahunda izamara imyaka itatu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
.
tnx for info.
Comments are closed.