Abubaka urugomero i Mushishiro bahawe ukwezi kumwe ko kurangiza
Mu ruzinduko Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof Lwakabamba Silas yakoreye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruherereye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014 yasabye abashinzwe imirimo yo kubaka uru rugomero ko bazaba barangije bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga.
Muri uru rugendo Minisitiri w’ibikorwa remezo Professeur Lwakabamba, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Isumbingabo Emma Francoise, babanje gutambagizwa imbere no mu mpande z’uru rugomero berekwa aho imirimo igeze kugira ngo urugomero rubashe gutanga ingufu z’amashanyarazi.
Mu kiganiro Umunyambanga wa Leta Isumbingabo Emma Francoise yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke, yabajijwe niba ibyo bemeranyijweho n’abakozi bashinzwe imirimo y’urugomero bizaba yarangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga, aha Umunyamabanga wa Leta yavuze ko habayeho ubushake ku bubaka urugomero imirimo yaba irangiye.
Mugabo Bosco ushinzwe kugenzura imirimo y’urugomero avuga ko hari ibyo batangiye gukora birimo kugomera amazi ku buryo bibaha icyizere ko amazi aramutse abaye menshi urugomero rwatanga ingufu z’amashanyarazi mu gihe cya vuba, gusa uyu mugabo yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’igihe ntarengwa bahawe na Minisiteri.
Yagize ati: ” Tugiye gukora ibishoboka byose, turangize imirimo dusabwa, nihagira igihinduka tuzabivuganaho na Minisiteri ifite ingufu mu nshingano zayo.’’
Uwamariya Béatrice umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, ari naho uru rugomero ruherereye, avuga ko imirimo nirangira bazaha amashanyarazi abaturage bo mu tugari dutanu batari bayabona.
Yagize ati: “Abaturage bacu bakomeje gutegereza ko urugomero rwuzura, kubera ko akagari kamwe konyine ariko gafite amashanyarazi utundi dutanu dusigaye turi mu bwigunge’’
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruri mu murenge wa Mushishiro yatangiye mu mwaka wa 2009, Abayobozi ba Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse n’aba EWSA bavugaga ko ruzarangira muri Mata uyu mwaka.
Uru rugomero nirwuzura ruzatanga ingufu z’amashanyarazi za megawatt 28. Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryateje ibihombo bikomeye abacuruzi kubera ko mu minsi yashize washoboraga kubura umunsi wose i Muhanga.
Birashoboka ko mu gihe uru rugomero ruzaba rwuzuye rushobora kuzatuma abashoramari n’abanyenganda biyongera ukurikije umuvuduko w’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera mu mujyi wa Muhanga..
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA
0 Comment
Ngo ruzatanga MW 28? Isazi yarongoye urutare iti bizafata ntangara! Aha njye ndi Thomas kuko nirutanga na 14 MW bazaba babaye abagabo..Izi mpuguke zacu za MININFRA ziramenye Nyabarongo ntizabe nka Rukarara, n’izindi zitwara igihugu byinshi nyamara ntizishobore no gutanga 50% zibyo batwijeje mumushinga. Ese buriya koko Nyabarongo izatanga umuriro uruta utangwa na Mukungwa na Ntaruka biteranye? Reka tubitege amaso twe kwiheba ritararenga.
Comments are closed.