Perezida Kagame yanenze abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yakoreye mu murenge wa Kiyumba i Muhanga kuri uyu kane yanenze bamwe mu bayobozi badakemurira abaturage ibibazo ahubwo bagategereza ko ari we ugomba kuza kubibazwa.
Nyuma y’ijambo rye perezida Paul Kagame yatanze umwanya ku baturage, uyu mwanya w’ibibazo utabaye muremure nkuko bikunze kuba hirya no hino mu ngendo ze, mu baturage baraho babiri muri bo babwiye umukuru w’igihugu ko bafite ibibazo byanze gukemuka uhereye mu nzego z’ibanze ari naho aba baturage baba umunsi ku munsi.
Musabyeyezu Justin wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, wavuze mu izina ry’abandi baturage bafatanyije imirimo yo kubaka amateme y’umuhanda Rugendabari-Kibangu na Nyabinoni imirimo yarangira rwiyemezamirimo akabambura nyuma ngo Akarere ka Muhanga kakababwira ko kazabishyura none imyaka ikaba ibaye myinshi batabona amafaranga bakoreye.
Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yabanje gusaba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ko asobanura impamvu abaturage batishyuwe bigategereza ko ari we baza kwiyishyuriza kandi ari bo bagombye kubirangiza kuko mu nshingano bafite harimo kwita ku bibazo by’abaturage.
Perezida Kagame ati:’’ Abaturage bazajya bishyurwa cyangwa ibibazo byabo barangirizwe ari uko nje, ejo bundi ndi mukarere ka Nyabihu nahasanze abaturage bafite ibibazo nk’ibi. Mwe mubikoraho iki?’’
Umukuru w’igihugu yongeye gutunga urutoki ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) ko cyanze gushyira umukono ku gishushanyo-mbonera cy’Akarere ka Muhanga mu gihe cy’umwaka wose.
Yavuze ko agiye kubikurikirana kugirango bamusobanurire impamvu ituma abantu bamara umwaka bategereje igikumwe (gutera igikumwe) kuri icyo gishushanyo kandi ari cyagombye kuba umuyoboro w’iterambere ry’Akarere.
Usibye ibibazo bibiri byahabonetse abaturage bashimiye Umukuru w’igihugu intambwe amaze kugeza ku Rwanda aho benshi bagiye bigobotora ingoyi y’ubukene bamubwira ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho.
MUHIZI Elisee
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
Ikibazo kiri mu Rwanda nuko abayobozi ntabubasha bafite kandi bakagombye kubugira kuko babuhabwa namategeko.Ntakintu nakimwe batinyuka gukora kugirango ejo batazarebwa nabi bakava ku mbehe.Ntabwarukuvugako arabaswa nibindi ahubwo nubwoba kuko batazicyo kijyana nabamurebera bazabitekerezaho.Ngayo nguko.Tureke kubarenganya rero.
Ntabwo ari Akarere kamufitiye umwenda ahubwo ni rwiyemezamirimo ufitiye abaturage yakoresheje umwe, mujye mwandika inkuru uo iri mureke gukabya, gusa Akarere kasabwe kujya kishyuriza abaturage.
abayobozi bagomba gukoresha ubushobozi bafite bagakemura ibibazo by’abaturage kuko niyo mpamvu 1 itumye bicaye kuruwo mwanya kandi bibuke ko bakorera abaturage bagerageze ntibagashake igisubizo aruko Kagame yiyiziye bitari ibyo baba bari guhemukira abaturage.
mu Rwanda ntabuyobozi buhaba? byose nugutegereza Kagame? za miriyoni cumi zibahe?
ntago rwose ibibazo bigomba gutegereza president byose , yewe nibikomeye hari aho bitakarenze kugeza bitegereje president, ariko nanone abaturage hari nibibazo byinshi usanga batararenganijwe ahubwo bakabyishyiramo mpaka bategereje president, hari aho usanga rwose amategeko umuturage yaramutsinze neza ariko ntashindwe mpaka ngo aba abonye president kandi abandi barabicyemuye, ariko ntiyemere imicyemurire yibibazo bye
Ariko,abantu nkuyu wiyise KAJUGIRO mwabaye mute? ibyuvuze ntashingiro bifite; gusubiza ibibazo byabaturage ntibisaba ibyo uvuze. bisaba umutima nama muzima,ntukuri,kandi ubawubahiriza ishingano zawe byakabaye bigushishikaza kuko ariho ukura umugati nkuko ubivuga.
umukuru w;igighug cyacu ndamwera pe, amayobozi bacu bandi bajye bamufatiraho urugero kuko usanga hafi aho badindiza ibibzo by;abaturage ntibikemuke maze ugasanga abaturage barahejejwe ku cyizere.
Comments are closed.