Digiqole ad

U Rwanda rwaguze utumodoka duto two kuzimya inkongi

Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka.

Ubwo yavugaga uko Leta iri guhangana n'ikibazo cy'inkongi z'umuriro, bukeye bwaho  inkongi yahise yibasira inzu ikoreramo amaduka mu mujyi wa Kigali
Ubwo yavugaga uko Leta iri guhangana n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro, bukeye bwaho inkongi yahise yibasira inzu ikoreramo amaduka mu mujyi wa Kigali

Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka mu mujyi wa Kigali, utwika ahakoreraga Radio Isango Star, utwika Gereza za Muhanga na Rubavu tutabariyemo ingo zisanzwe zahiye bya hato na hato. ibyangiritse ni byinshi cyane.

Abantu bakunda kwibaza cyane igitera iyo miriro, ariko ntibatinde ku bwirinzi n’ubutabazi bigaragara ko bikiri hasi cyane mu Rwanda.

Hamwe na hamwe mu hagiye hibasirwa n’inkongi, hatungwa agatoki insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge bigera mu gihe cy’izuba rikaze aho ziri mu bisenge by’amazu zigashishuka maze uko zicomekeranyije mu kajagari zigakoranaho umuriro ukaka.

Aho umuriro watse ariko ubutabazi buba buri hasi cyane, imodoka nini zizimya umuriro za Police zijya kuhagera hangiritse byinshi, kubera uko zingana n’aho ziba zituruka. Iyo ari mu Ntara ho biba ari ibindi bindi kuko ahenshi bene izi modoka ntiziba henshi Kajugujugu nazo ntizihaguruka ako kanya.

Kuwa kabiri tariki 08 Nyakanga, Sheikh Mussa Fazil Harerimana Ministre w’Umutekano mu kiganiro n’abanyamakuru aherutse gutanga ku mutekano yabajijwe iby’izi nkongi n’icyo Leta ibikoraho.

Yavuze ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti ku buryo nibura umubare w’ibyangirikira mu nkongi uzagabanuka cyane.

Ministre Harerimana yavuze ko Leta ubu yaguze ibikoresho bizajya byifashishwa mu kuzimya bwangu izi nkongi.

Ministre Harerimana yavuze ko ibyo bikoresho byamaze kugurwa bikiri mu nzira biza. Bukeye bwaho tariki 09 Nyakanga nibwo iduka mu mujyi wa Kigali ryibasiwe n’inkongi, ibyo bikoresho byagiye kuhagera ibirimo byakongotse, gusa nibura umuriro warazimijwe ntiwafata indi nzu nayo yari bugufi gushya.

Muri iyo nama Ministre Sheikh Fazil yagize ati « Inkongi z’umuriro ni ikibazo kiduhangayikishije nk’inzego z’umutekano ndetse no ku rwego rw’Abanyarwanda muri rusange kuko hari n’izihitana ubuzima bw’abantu.

Ubu Leta yashyize imbaraga nyinshi muri iki kibazo ku buryo kugeza ubu hari kugurwa za Kizamyamoto zizajya zifashishwa mu gukumira no kuzimya izi nkongi zitarangiza ibintu byinshi ».

Mu guhangana n’iki kibazo; hatangajwe ko haguzwe utumodoka duto tuzimya umuriro (Kizimyamto) 11 tuzajya twifashihwa kugera bwangu ahafashwe n’inkongi kuko ngo izisanzwe ari nini zihagera bitinze kubera uburemere bwazo, utu duto two ngo tuzajya tuhagera vuba mu gihe inini zikiri mu nzira.

Utumodoka duto nk'utu nitwo twifashishwa ahandi mu kuzimya umuriro mu gihe inini zitarahagera
Utumodoka duto nk’utu nitwo twifashishwa ahandi mu kuzimya umuriro mu gihe inini zitarahagera

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Akabazo,none se ko nta bouche d’incendie tugira ku mihanda yacu zizajya zivomahe amazi ko nta resevoir nini zishobora kugira?ndumva bashaka ama comion meshi aho kugura ututo mais bon.

  • Ari imbunda leta ishobora gutanga cash basaba yose ishoboka!!!!!!Niyo mpamvu iterambere ntabwo ari imiturirwa itagira infrastructures au niveau sous sol. Gusa bamenye ko udakoma Rda rufite abahanga bareba kure. Amahoro

  • Igitekerezo cyawe nikizima nakongereraho ko ahubwo ayo ma camions bayajyana byibura muri buri district kuburyo byajya byoroha kugera ahabye impanuka byavuba.Naho ubundi bahagera ntacyo baramira

  • ARIKO KO I BURUNDI ISOKO RYAHO RYAHIYE U RWANDA RUKOHEREZAYO KAJUGUJUGU YO KUZIMYA UWO MURIRO, AHO IYO NDEGE NTIYABA YARAHIRIYEYO KO NTAKIYIBONA??? UBU RWOSE DUFITE KAJUGUJUGU IZIMYA UMURIRO NTIBYAJYA BYOROHA!! MUNSUBIZE BA POLISI MWEE!!!!!

    • @mujyanama reka nkubaze waba warumvise indege yakoze accident ikibungo hagakomereka abantu barenga 4 bari bayitwaye?rero ndaatekereza ko hatakomeretse abantu ngo yo isgare nshuti? ako nako mujye mugateganya kandi bibaye vuba kuburyo nkeka ko batararangiza kuyikora neza ngo yongere ijye mukazi kayo?

  • Birababaje cyane kubona inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kugaragara mu gihugu. Iyi nkongi yo ngo yari nakabije kubera ko ngo umuriro wazamutse mu kirere cyane k’uburyo warigushobora kwangiza ahantu hanini iyo haba umuyaga mwinshi. Mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo inkongi zishakirwe ibisubizo bihamye, hakanagombye kwigisha abanyarwanda banyuranye kugerageza kudacucika ibikoresho bishonga kandi byinshi ahantu hamwe kuko bishobora gutera ingaruka zikomeye . Abumvise urusaku rw’iriya mpanuka wagira ngo ni impunda , bakubwira ko ejo hazaza bishobora gukomera bikoreshejwe mu bikorwa by’umutekano muke.Abize gukora indwaro z’ubumara bo barabizi kurusha abandi. Ibikoresho bishonga , iyo bihuye n’ibindi bikoresho bikzwe n’ibiyo ndetse n’umusenyi n’igikoresho kitorshye kuzima vuba kandi bwangu. Muzabwire abacuruzi bacuruza ibyo bikoresho bazajye batandukanya biriya bikoresho bikorerwa kwa Mironko ndetse na handi hanyuranye cyane cyane ibikoresho nka buji kuko ni bimwe bigira ubukana bwinshi iyo ubihuje n’ibindi bikoresho bishyuha vuba Ariko mwihangane cyane kandi abantu bitanze ejo mwarakoze cyane rwose , ariko hazageragezwe kurebwa impamvu hariya hantu hashya buri gihe.Ntarugera François

  • Ariko iyo miriro iraterwa niki? What is the root cause of these fires? Thinking that those little vans will extinguish a serious blaze in a city that does not have fire hydrants is a joke. There has to be a certain standard that is met by business premises including inspections. Im sure harabantu bazi ibyo mvuga hano. Mushyireho Commission yabantu baziga uko mwahagarika icyo kibazo. This is not rocket science guys come on! 

    • absolutely true! am not aware of any fire safety policy. kizimyamoto siyo gisubizo

Comments are closed.

en_USEnglish