Digiqole ad

Uwemera kwica abantu 6 yageze imbere y’Urukiko

Steven Baribwirumuhungu n’abandi bagabo batatu bekekwaho ubufatanyacyaha n’uyu uregwa kwica umuryango w’abantu batandatu muri iki gitondo bari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Baribwirumuhungu imbere y'ubutabera n'uwamuhishiriye akanamufasha guhindura amazina i Ngororero
Baribwirumuhungu imbere y’ubutabera n’uwamuhishiriye akanamufasha guhindura amazina i Ngororero

Abaregwa ni Baribwirumuhungu Steven, umugabo Leonidas Simbarubusa yahungiyeho mu karere ka Ngororero uregwa guhishira Baribwirumuhungu wamuhungiyeho ndetse akamufasha gahunda bari batangiye yo guhindura amazina.

Abandi babiri baregwa ni abagabo Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine bafatanywe ikoti ririho amaraso menshi ngo bari bamaze iminsi bambarana kandi ngo ryari irya Baribwirumuhungu, bakaba babazwa aho bahuriye n’uyu wemera ubwicanyi n’impamvu yabasigiye ikoti rye, aho yari avuye n’impamvu batabivuze.

Aba baregwa nibwo bwa mbere bagejejwe imbere y’ubutabera.

Abacamanza muri iki gitondo batangiye basomera abaregwa ibyaha bakurikiranyweho. Kugeza ubu ntawari wagahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho.

Uko ari bane bemeye kwiburanira nta mwunganizi bafite bakaba buri wese agiye guhabwa umwanya ngo avuge kubyo aregwa.

Baribwirumuhungu Steven mbere yemeye icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batanu mu kwezi gushize mu ijoro rimwe.

 

Baribwirumuhungu yongeye kwemera ko ariwe mwicanyi

Leonidas Simbarubusa wo mu Ngororero icyaha yemera ni uko yagerageje kumufasha guhindura amazina ngo atazongera gufatwa. Ibi ngo abisabira imbabazi ariko yahakanye ko atari azi ibindi Baribwirumuhungu yakoze mu Byimana.

Bamubajije icyo yifuza yavuze ko asaba gufungwa by’agateganyo.

Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine bo bakekwaho kuba barajyanye ikoti ririho amaraso nyuma yo kwica ba nyakwigendera. Aba ariko barahakana ko ikoti atari iryabo ndetse nta ruhare bafite mu bwicanyi bwabaye.

Steven Baribwirumuhungu abajijwe yongeye kwemera imbere y’ubutabera ko ariwe wishe bariya bantu nta muntu bafatanyije ndetse ko bariya babiri bari bafite ikoti atabazi.

Ikindi yavuze ngo atibutse kuvuga mu bushinjacyaha ni uko ngo yari yarabikije ibihumbi magana abiri uriya mugore yishe n’abana, bityo ngo ayabatse barayabura umujinya uriyongera arabica.

Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma uru rubanza maze kuwa 28 Kanama rukabasomera imyanzuro.

Aba baregwa baraba bari muri kasho mbere yo kumanurwa kuri gereza ya Muhanga.

Amakuru abaturage bamwe bari gutanga aravuga ko bariya babiri (Mugemanyi na Uwayisenga) bashobora kuba barafatanyije mu bwicanyi na Baribwirumuhungu nubwo we ahakana ko atanabazi mu Byimana aho bariya bagabo bombi batye.

Steven Baribwirumuhungu ashobora guhanishwa igifungo cya burundu ari nacyo kiremereye mu mategeko y’u Rwanda ku wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • ndumva rwose igihe ari iki ngo yumva neza amahano yakoze Atari byo kandi ko agiye kuryozwa byumwihariko bikabere abandi urugero batazigera bibagirwa , ntamuntu wemerewe kuvutsa undi ubuzima mugihugu cyacu

Comments are closed.

en_USEnglish