PGGSS IV: LIVE i Muhanga. Wicikwa uko byagenze
28 Kamena 2014 – Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu bari kuri Stade ya Seminari i Kabgayi aho baje gukurikirana irushanwa rya PGGSS ryabasanze iwabo. Ni ihiganwa ubu rigeze mu kiciro cya Live, ni ku nshuro ya kabiri baririmbye muzika ya Live, buri muhanzi biragaragara mu maso ko yiteguye guhatana. Abahanzi bamaze gutombora uko bagiye gukurikirana kuri stage:
1. Christopher niwe ubanje
2. Young Grace
3. Amag the Black
4.Dream Boys
5.Active
6.Jules Sentore
7. Teta Diana
8. Jay Polly
9. Senderi International Hit
10. Bruce Melodie
Ikipe igize abafasha abahanzi mu ndirimbo za Live, ni abahanga mu kuririmba (vocalists)
Young Grace yambaye isuti n’ishati y’umweru niwe uri gukora Rap wenyine mu bakobwa bari muri iri rushanwa. Hari abafana bacye bafite ibyapa byanditseho amazina ye. Ati “Muze tubyine Young Grace nijye namwe mpaka”
Amag the Black niwe uriho, ahereye ku ndirimbo “Uruhinja”. Abafana batari bacye baramwereka urukundo bishimana nawe muri iyi ndirimbo yakunzwe cyane. Akurikijeho indirimbo yose “Care” abafana ni benshi bari kuririmbana nawe bati “Careeeee”
Dream boys mu ndirimbo yabo “Ungaraguza agati” hamwe n’ababyinnyi benshi inyuma yabo. Bakurikijeho indirimbo yabo “No one” bakoranye na Eddie Kenzo.
Active nibo bakurikiyeho, bahereye ku ndirimbo “Aicha”. Aba basore ba Active buri wese aba tegereje uko baza kubyina kuko bakora itandukaniro. Ubu bazanye itsinda ry’ababyinnyi bari kumwe nabo, ku maso ni byiza cyane. Bamabye amabara menshi, cyane umutuku.
Jules Sentore ubu niwe uri kuririmba, ahereye ku ndirimbo ye “Muraho neza” akurikizaho “Have udatitira”. Uyu musore w’ijwi ryiza yaje yambaye imyambaro y’ingabo.
TETA Diana niwe ukurikiyeho…yahereye ku ndirimbo “Uri uwanjye” akurikijeho indirimbo ye “Ejo ni undi munsi”. Yambaye ikanzu ndende itukura. Uyu muhanzi akaba ari umwe mu bazamutse neza binjira bisa n’ibitunguranye muri PGGSS IV ariko akaba azwiho ubuhanga mu kuririmba (Vocalist). Live niwe mwanya we wo kwiyereka cyane cyane abakemurampaka.
Jay Polly araje, buri kimwe kirahindutse, abana hejuru, umwuka w’ibyishimo mu bafana ni wose!
Senderi azanye n’ababyinnyi batari bacye, binjirira ku ndirimbo “Twaribohoye” akurikizaho “Icyomoro” abafana be uko bigaragara si benshi cyane ariko aragerageza kubigarurira buhoro buhoro muri Live ya none.
Bruce Melodie niwe uje kuririmba nyuma y’abandi. Indirimbo ze “Telephone” na “Njyewe Ndumiwe”. Nta bintu byinshi, ari wenyine, ariko ashimishije abantu benshi abantu baratungurwa.
Abahanzi muri rusange bagaragaje ko bahinduye byinshi muri LIVE Concert ya none i Muhanga, buri umwe yakoze iyo bwabaga kandi agaragaza gutera imbere ugereranyije n’igitaramo cyabaye i Kigali. Ariko mu bantu batandukanye abanyamakuru b’Umuseke babajije bemeje ko aba bahanzi bane aribo barushije abandi ku buryo bugaragara uyu munsi, gukundwa, kuririmba, kwitwara neza no kugaragara kuri scene byose ubishyize hamwe:
1.Dream Boys
2.Jay Polly
3.Jules Sentore
4.Amag The Black
Haracyategerejwe amanota y’akanama k’abakemurampaka ari nako kazatangaza abitwaye neza iri rushanwa risojwe.
Week end itaha ni i Musanze!!!! Ntimuzacikwe muri kumwe n’ikipe y’Umuseke.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Joel Rutanganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ama costumes wangu!! Respect kuri mwebwe mwubashye abanyamuhanga mukagenda mwambaye neza gutyo. Murasobanutse ni ukuri. Imana ibahe umugisha cyane
Imyambarire niyo yatumaze kabisa!! Hari Amg the Black, Young Grace, BMelodie, Chris, na Active bakwica kabisaaa!!
Désormais et de grâce bajye bambara neza nk’ubu buri bihe byabo imbere y’abafana maze ngo urebe ngo turaryoherwa kandi tukabubaha!
Hello guys,Just I would like to thanks this guys of UM– USEKe who is in charge of covering this special gumaguma u are professional and keep up track! many thanks for good reporting!!!!!