Ubuke bw’Inkiko z’ubucuruzi buha icyuho abiba Imirenge SACCOs ntibahanwe
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yagaragarije abadepite impungenge ikomeye y’uko ubuke bw’Inkiko z’Ubucuruzi mu gihugu, butuma abaterura utw’abandi muri Cooperative zo kubitsa no kuguriza (Imirenge SACCOs) baregwa ntibahanwe cyangwa Inkiko zigacika intege zo kubakurikirana, agasaba ko hajyaho urugereko rwihariye rwo guca izi manza.
Mu myaka itandatu ishize Umurenge SACCOs zitangiye gukora, zimaze guterurwamo asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bujura ngo ahanini bukorwa mu mpapuro, ayabashije kugaruzwa ni miliyoni 38 gusa.
Francois Kanimba avuga ko kuba inkiko z’ubucuruzi mu Rwanda ari eshatu gusa, ngo abantu biba amafaranga y’imirenge SACCOs hakaba ikibazo cyo kujya kubarega bitewe n’uko inkiko ziri kure cyangwa ugasanga ubwo bujura ntibuhawe uburemere bitewe n’ubuke bw’amafaranga yibwe, bikarangira gutyo.
Yagize ati “Icyuho mu mategeko, inkiko eshatu z’ubucuruzi mu gihugu, biba bigoye kuburanisha imanza z’ubucuruzi bwo hasi. Hari ababona ko guhanwa bigoye bikabaha akanya ko kwiba. Si muri SACCOs gusa, no mu bucuruzi buto birahaba.”
Kanimba avuga ko muri izi Nkiko z’Ubucuruzi hari n’ubwo bajyanayo ikirego basanga ari Koperative itari iy’ubucuruzi irimo kuburana bakanga kucyakira.
Yasabye abadepite bo bashinzwe kwiga ku mategeko, kureba niba bitashoboka ko mu nkiko z’uturere hashyirwamo urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha imanza zo muri SACCOs, aho kugira ngo abantu bajye bafata umwanya munini n’amafaranga menshi bajyanye ikirego mu nkiko z’Ubucuruzi.
Mu bantu bayogoje SACCOs bagaterura amafaranga y’abandi, havuzwemo uwitwa Uburiyemuye Jean Damascene, we n’itsinda ry’abantu bakoranaga ngo bajyaga muri SACCOs zitandukanye bakahafata amafaranga, kugera bambuye SACCOs umunani.
Abadepite bavuze ko batewe impungenge no kuba uyu mugabo yarakoze ibyo byaha ari umukozi wa MINALOC, none aho gukurikiranwa ubu akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) na cyo gishamikiye kuri MINALOC.
Uyu mugabo Uburiyemuye, UM– USEKE wagerageje kumuvugisha kuri telefoni ngendanwa ye, ariko ibyuma by’itumanaho bivuga ko iyo nomero ari ‘temporally unavailable’ (Nimero ntiboneka mu gihe kitazwi).
Mugabo Damien ukuriye Urwego rw’Amakoperative nubwo yirinze kuvuga ingano y’amafaranga yatwawe na Uburiyemuye n’abo bakoranaga (yise network), yavuze ko ikibazo cye kizwi kandi ngo cyagejejwe mu butabera, muri Parike ya Rusororo, bityo ngo nta byinshi yakivugaho.
Avuga ku kibazo cy’inkiko, Mugabo Damien yagize ati “Abenshi bariba bagafatwa tugahura barekuwe, ni ikibazo. Inkiko z’ubucuruzi kuzigeraho biragoye, zikeresa kwakira imanza z’amakoperative atari ay’ubucuruzi.”
Habyarimana Gilbert umuyobozi wungirije muri RCA, avuga ko amafaranga yibwa muri buri SACCOs ataba ari menshi cyane kuri imwe muri SACCOs, ariko ngo uko yibwa muri SACCOs nyinshi bituma agwira bikagera mu mamiliyoni.
Bamwe mu badepite bifuje ko byatekerezwa neza, ibibazo by’ubujura butoya bibera muri SACCOs bikajya bikemurwa n’urwego rw’Abunzi rusanzwe rukorera ku rwego rw’Umurenge.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
Burya ntawe umenya byose! Kanimba mwamubeshyeye ntiyavuga ibintu nk’ibi (kuberabana n’amateko) kuko guterura amafanga ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi inkiko ziburanisha ibyo byaha zabuze icyo zikora, ikindi ni uko nta rukiko rucika intege mu kuburanisha.
Ko numva Uburiyemuye Jean Damascene ari igififi kinini magingo aya ntarabazwa kuri ibyo byaha ashinjwa? aka nakumiro peeeeeeeeeeeeeeee!harya ubwo bategeje H.E Paul Kagame kugirango bakurikirane ibibazo bya SACCOs
Oya Kanimba bamukoresheje amakosa imbere y’abadepite bashyiraho amategeko nabo batayazi.None guterura ayo mafaranga ya SACCO ko ari icyaha byajya mu nkiko z’ubucuruzi gute?None se coopérative idakora ubucuruzi iyo ifashe inguzanyo muri SACCO si amasezerano y’ubucuruzi? Inkiko z’ubucuruzi zabuzwa n’iki kuburanisha icyo kibazo?Ubwo mu badepite barenga mirongo irindwi bishyiriyeho ariya mategeko habuze n’umwe ubizi?Intumwa za rubanda kweri!
Comments are closed.