U Rwanda mu bihugu 10 bikurura abashoramari muri Africa
Icyegeranyo gishya kigaragaza uko ibihugu 54 bya Africa bikurikirana mu gukurura abashoramari, u Rwanda ruyoboye ibihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba, muri Africa igihugu cya Africa y’Epfo kiyoboye ibindi.
Iki cyegeranyo cyakozwe n’ikigo, Rand Merchant Bank, kizobereye mu kugaragaza uko ibigo bihagaze mu mitungo, kigaragaza ko Africa y’Epfo iyoboye ibindi bihugu byose muri Africa mu gukurura abashoramari ndetse iki gihugu kikaba kiri imbere mu kugira abaturage bafite mu mufuko hameze neza mu bijyanye n’ubushobozi bwo guhaha.
Igihugu cya Nigeria giheruka gusimbura Africa y’Epfo mu kugira umusaruro mbumbe w’igihugu (Gross Domestic Product, GDP) ni iya kabiri ku rutonde.
Ibihugu nka Ghana, Morocco na Tunisia nibyo bikurikiraho bikaba biri muri 5 bya mbere bikurira abashoramari kuri uyu mugabane.
Igihugu cya Misiri cyasubiye inyumaho imyaka itatu, kiri ku mwanya wa gatandatu, gikurikiriwe na Ethiopia (7), Algeria (8).
U Rwanda rufite umwanya wa cyenda mu gukurura abashoramari, rukurikiwe na Tanzania isoza urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere muri Africa bikurura abashoramari.
Kenya na Libya biri mu bihugu byari mu myaya ya mbere mu mwaka ushize ariko bikaba byasubiye inyuma, Kenya yagiye ku mwanya wa 11.
Iki cyegeranyo kivuga ko u Rwanda na Ethiopia ari abakeba bakomeye kuri Kenya ku kuba byayikura ku mwanya ihagazemo wo kuyobora ubukungu bwa Africa y’Uburasirazuba.
Ubukungu bw’u Rwanda ngo bwazamutse cyane kubera amavugurura ubuyobozi bukora agatanga impinduka, naho Ethiopia yo ngo ubukungu bwayo bwazamukanye n’ubwinshi bw’abatuye iki gihugu.
U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 39 muri raporo nk’iyi yo mu mwaka wa 1999, ubu rugeze ku mwanya wa 9.
Iki cyegeranyo kije nyuma y’aho igihugu cya Kenya cyakiriye inama mpuzamahanga y’ishoramari yabaga ku nshuro ya gatandatu (Global Entrepreneurship Summit, GES) ndetse ikaba yarafunguwe na Perezida wa America Barack Obama na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Kenya biteganyijwe ko muri uyu mwaka izakira n’indi nama ikomeye y’ubucuruzi izaba ku nshuro ya 10, yitwa (Ministerial Conference of the World Trade Organisation, WTO), iyi izabera i Nairobi tariki ya 15-18 Ukuboza 2015.
The Standard
UM– USEKE.RW
5 Comments
Hatabayeho amarangamutima iyi raporo sinyemera na gato nubwo ndi umunyarwanda, ku uruhande rwu Rwanda reka ngire ibyo mvuga
1. Gukurura abashoramari bituruka kumutungo kamere uri imbere mu igihugu, mu Rwanda uwo mutungo ntawo nuwo dufite ni muke cyane kuburyo utatera abashoramari kuwirukira.
2. Gukurura abashoramari bituruka ku kugira abaturage benshi kandi bifashije, mu Rwanda dufite abaturage bake cyane kandi bakennye kuburyo nibikorerwa mu igihugu bibura ababigura kubera ubuke n’ubukene bwacu. nka Chine cg Indie kuba bikomeje gutera imbere ni ukubera abaturage benshi, muri Africa Nigeria nayo ibyo iri kugeraho ibikesha umubare munini w’abatuye iki gihugu.
3. Gukurura abashoramari bituruka ku kuba uturiye cg wegereye ahantu hari ibikorwa remezo bigezweho, mu Rwanda ibyo bikorwa ntabyo yemwe na gariyamoshi amaso yaheze mu ikirere, kuburyo transport rwose iragora cyane bigatuma ibintu bihenda cyane kandi abakiriya ari mbarwa.
hari byinshi umuntu yavuga ariko mbaye mvuze ibi, muri make nubwo u Rwanda ruri gutera imbere ariko ntitugakabye ngo turutwerere nibyo rutari rwageraho.
Wagereranya ute ubukungu bw’u Rwanda n’ubwa Kenya koko? Ethiopia duhuriye mu bushobozi, mu baturage n’ibikorwa remezo? Nibyo rwose turazamuka mu bukungu (GDP growth) ariko aho tuva ni kure kuburyo iri gereranya ritanga ishusho itariyo. Turasabwa gukora cyane, inzira ni ndende.
Abashoramari barakururwa nibyo…bakaza…ariko ntayo bashora. Sorry
Ndakeka ko citoyen atasomye neza inkuru. Ntabwo igereranya ubukungu bw’ibihugu cyangwa uko ubukungu bwiyongereye ahubwo iravuga uko ibihugu byagiye byorohereza abashoramari gushora mu gihugu.
Biriya bintu bitatu Mugabo avuga ndakeka atari byo by’ingenzi. Ikiza kw’isonga ni politiki igihugu cyiha yo kureshya, kworohereza nom kwereka abzshoramari ko imari yabo izunguka kandi itekanye.
Ndemeranya na Janvier ku byo asobannuriye citoyen na Mugabo.
Icyo umuntu yakongeraho ni uko iyi nyandiko iba yakuwe mu bindi bitangazamakuru ndetse no mu zindi ndimi ku buryo uwavuga ko ishobora kuba ituzuye ataba yibeshye. Bityo hari ibibazo abantu bayibazaho usanga bifite ibisubizo mu nyandiko y’umwimerere.
Ikindi umuntu yakongeraho ni uko umuntu ashobora gushora imari mu Rwanda kubera uko yoroherezwa mu mategeko n’ibindi akurikiye n’umutekano w’imari ye mu gihugu ariko atagamije gucururiza mu Rwanda cyane cyane. Biroroshye gukora nk’uruganda mu Rwanda ariko ibyo ukora ukabicururiza muri Congo, Tanzania na Uganda mu bice byegereye u Rwanda ndetse n’Uburundi. Aho hantu hateranye hafite abaturage benshi kandi bafite ubushobozi muri rusange. Byongeye kuhagera biroroshye kuko ari hafi kandi imihanda ihagera ni mizima muri rusange ariko ntibyoroshye kuhashora imari kubera impamvu zitandukanye.
Comments are closed.